ven.

11

nov.

2011

Amasomo ku wa Kabiri XXXIII, A

lSOMO RYA MBERE  


Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe (2 Mak 6, 18-31)

Mu gihe Antiyokusi yatotezaga umuryango w’Abayisraheli, 18Eleyazari umwe mu bigishamategeko ba mbere, umuntu usheshe akanguhe akagira n’uburanga butangaje, bamuhatira kurya inyama z’ingurube bazimutamitse ku ngufu. 19Ariko we ahitamo gupfana ishema aho kubaho mu kimwaro, yijyana ku bwende bwe aho yagombaga gukubitirwa, 20abanje gucira ibyo bari bamutamitse, mbese abigenza ak’intwari zose zemera guhara amagara yazo, aho kurya ibyo biribwa bitemewe n’amategeko. 21Abari bashinzwe gutegura ibyo biryo bitemewe n’Amategeko, bamujyana ahiherereye kuko bari baziranye kuva kera, bamugira inama yo gutumiza inyama ku zo ataziraga kurya kandi ngo azitegurire ubwe, bize kuba nk’aho ariye inyama z’ibitambo nk’uko umwami yabitegetse. 22Nabigenza atyo araba arokotse urupfu, bamugirire neza abikesheje ubucuti bari bafitanye kuva kera.


23Ariko Eleyazari afata icyemezo cya kigabo, gikwiranye koko n’igihe yari agezemo n’ubukambwe bwe, n’imvi zaziye mu muruho, kiberanye kandi n’imigenzereze iboneye yari afitiye Amategeko y’Imana. Nuko kubera ibyo byose, abasubiza asaba ka bamwohereza bidatinze ikuzimu. 24Yungamo ati «Ntidukwiriye kuryarya n’iyi ngano yacu, hato abenshi mu rubyiruko batava aho bemera ko Eleyazari, umukambwe w’imyaka mirongo cyenda yakiriye imigenzo y’abanyamahanga, 25maze nabo bikabaviramo kuyoba babitewe n’ubwo buryarya bwanjye, ngo aha ndarwana kuri iyo minsi mike nsigaje imbere. Mbikoze naba nkururiye ntyo ubwandure n’ikimwaro ubukambwe bwanjye! 26Byongeye kandi n’iyo narokoka iki gihano cy’abantu, nabaho cyangwa se napfa, sinazarokoka ikiganza cy’Umushoborabyose. 27Ni cyo gituma ubu ngubu ndamutse mpfanye ubutwari, naba mpesheje icyubahiro ubukambwe bwanjye, 28nkaba nsigiye urubyiruko urugero rukomeye rwo gupfa kigabo, ngapfa ku bwende bwanjye kandi mbikuye ku mutima, mbigiriye Amategeko yubahwa kandi matagatifu.»


Amaze kuvuga atyo, aragenda ajya aho yagombaga gukubitirwa. 29Abari bamushoreye, ya neza bari bamufitiye mbere ihinduka inabi kubera ayo magambo yari amaze kuvuga, ndetse bo ku bwabo bibwiraga ko ari ibisazi. 30Igihe rero agiye guca kubera inkoni zari zimaze kumurembya, avuga aganya ati «Nyagasani, uzi byose ku buryo butunganye, urabona neza ko nari nshoboye kurokoka uru rupfu, none ariko nkaba ntegeje umubiri wanjye ubu bubabare butavugwa bw’inkoni; nyamara mu mutima wanjye, ndababarana ibyishimo kubera igitinyiro ngufitiye,» 31Nuko apfa atyo, urupfu rwe rusiga urugero rw’ubutwari n’urwibutso rw’imigenzo myiza, atari ku rubyiruko rwonyine, ahubwo ndetse no ku mbaga nyamwinshi y’Abayahudi.

 

ZABURI (Zab 3, 2-3, 4-5, 6-7)

 

Inyik/Uhoraho ni we unshyigikiye.  

 

Uhoraho, mbega ngo abandwanya baraba benshi!

Ni benshi bampagurukiye,

ni benshi bamvugiraho ngo

 «Nta gakiza ateze ku Mana!»

 

Nyamara wowe Uhoraho, uri ingabo inkingira,

ni wowe shema ryanjye,

ni wowe nkesha kwegura umutwe.

Ndangurura ijwi ngatabaza Uhoraho,

maze akansubiriza ku musozi we mutagatifu.

 

Ndaryama ngasinzira, nageraho ngakanguka:

igihe cyose Uhoraho ni we unshyigikiye.  

Sintinya icyo gitero cy’abantu,

bangose impande zose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 103 (102), 8.10.12)

 

Alleluya Alleluya.  

Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,

Ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,

adutandukanya n’ibicumuro byacu.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka (Lk 19,1-10)

Muri icyo gihe, 1 Yezu agera i Yeriko yahuranya umugi. 2Nuko haza umugabo witwa Zakewusi, yari umutware w’abakoresha akaba umukungu. 3Agerageza kubona Yezu uwo ari we ariko ntiyabishobora kubera imbaga y’abantu, kandi akaba yari mugufi. 4Arirukanka abacaho maze yurira igiti cy’umuvumu, agira ngo abone Yezu wari ugiye kunyura aho. 5Yezu ahageze yubura amaso, aramubwira ati «Zakewusi, manuka vuba kuko ngomba gucumbika iwawe uyu munsi. » 6Nuko amanuka bwangu, amwakirana ibyishimo. 7Ababibonye bose barijujuta baravuga bati , «Yagiye gucumbika ku munyabyaha!» 8Nuko Zakewusi yegera Nyagasani, aramubwira ati «Rwose Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye.» 9Yezu ni ko kuvuga ati «Uyu munsi umukiro watashye muri iyi nzu, kuko uyu na we ari umwana wa Abrahamu. 10Koko rero, Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.»  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »