lun.

07

nov.

2011

ISENGESHO RYA YUBILE Y’IMYAKA 75 YA SEMINARI NKURU YA NYAKIBANDA

Nyagasani Mana Nyir’urukundo rwahebuje,

Washatse ko abantu bose bakumenya,

Kugira ngo bagukunde, kandi bakore ugushaka kwawe

Babitojwe na Yezu Kristu Umwana wawe.

 

Tugushimiye iyo neza watugiriye utwoherereza

Yezu Kristu, ngo atubere inzira, ukuri n’ubugingo.

Ni We watugejejeho Inkuru Nziza y’umukiro utanga

Kandi atora bamwe mu bigishwa be gukomeza ubwo butumwa.

 

Muri iki gihe dukereye guhimbaza Yubile y’imyaka 75

Seminari Nkuru ya Nyakibanda imaze irereza Kiliziya yawe abasaseridoti,

Roho wawe nakomeze ayimurikire kandi ayiyobore

Mu kwera imbuto nyinshi kandi nziza.

 

Mubyeyi udukunda cyane,

Tugutuye abitegura bose kukubera intumwa,

Bahe guhora barangwa n’imigenzo myiza yuje ubupfura n’urukundo,

Bityo bazashobore gusohoza ubutumwa uzabashinga

Bwo kwigisha, kuyobora no gutagatifuza umuryango wawe.

 

Tukweretse kandi n’abarerewe mu Nyakibanda bose, abasaseridoti

n’abalayiki,

Abavuye muri ubu buzima n’abakomeje ubutumwa bwabo hano ku isi.

Tugushimiye ibyiza wabatatse maze nabo bakabisangiza imbaga yawe.

 

Nawe Bikira Mariya, Mwamikazi w’Intumwa,

Muri iyi myiteguro ya Yubile ya Nyakibanda,

Komeza ube hafi abaseminari n’abarezi babo

Bakwigireho kunogera Imana;

Maze bisunze urugero rwa Mutagatifu Karoli Boromewo

Bakurikire bishimye Nyagasani ubahamagara

Bamubere koko intore zimwizihiye

Mu kwamamaza hose Inkuru Nziza ye y’Umukiro.

 

Tubisabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen

 

+ Myr Simaragde Mbonyintege


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »