lun.

07

nov.

2011

Amakuru ya Yubile y’imyaka 75 Paruwasi ya Byumba imaze ishinzwe.

1937-2011 Imyaka ishize ari 74, Paruwasi ya Byumba imaze Ishinzwe. Guhera kuri ku cyumweru taliki ya 30 Ukwakira 2011, Abakirisitu batangiye urugendo mu myiteguro yo kwizihiza yubile y’imyaka 75 Paruwasi ya Byumba imaze ishinzwe.  Nk’uko bigaragazwa mu mateka yayo, Paruwsi ya Byumba yashinzwe kuwa 28 Ukwakira 1930 ku musozi wa Munyinya ubu akaba ari muri Paruwasi ya Nyinawimana yibarutswe na Paruwasi ya Byumba. Ikaba yarashinzwe n’Abapadiri Bera bari baturutse muri Paruwasi ya Kiziguro. Nyuma iyi misiyoni yaje kwimurirwa ku musozi wa Buhambe wari imwe muri Santarali zari zigize Paruwasi ya Rulindo, bityo itangira kuyoborwa n’Abapadiri b’iyo Missiyoni. Nyuma yakomeje kwiyubaka ifashijwe n’imbaraga za  Roho Mutagatifu, none ubu igeze mu gihe cyo guhimbaza yubile y’imyaka 75.

 

Ni muri urwo rwego Abakirisitu bahagarariye abandi mu Nama Nkuru ya Paruwasi ya Byumba, yateraniye mu rugo rushya rw’abapadiri ku wa 30 Ukwakira 2011, barebeye hamwe aho bavuye, aho bageze ndetse n’aho berekeza muri iki gihe cyose Paruwasi imaze ishinzwe.  Kugirango imyiteguro no guhimbaza Yubile birusheho kugenda neza, hakaba hateganijwe ibikorwa bigamije kunagura abakirisitu no kurushaho gushabukira kwigorora n’Imana hifashishijwe Ijambo ryayo n’isengesho.

 

Bityo hakaba haremejwe ibikorwa bizaranga uyu mwaka muri Paruwasi ya Byumba:

 

1.Abakristu b’ingeri zose bazahabwa ibiganiro bivuga amateka n’ubuzima bwa Paruwasi ya Byumba na yubile yayo.

2.Hazitabwa cyane ku muryango, dushishikariza umugabo n’umugore bashyingiwe gikristu kwitabira ihuriro ry’ingo kuko byagaragaye ko ari urubuga ruzima rufasha ingo kurushaho gusugira no gusagamba.

3.Gukomeza gushimangira ivugabutumwa ry’abana (enfance missionnaire), urubyiruko, gufasha ababana badashyingiwe bagasubira mu murongo vuba; abageni ba Kristu ; kugandura ingo zaguye,...

4.Gufasha abakristu mu kurushaho gusoma, gusobanukirwa n’Ijambo  ry’Imana binyuze mu Ishuri TUMENYE BIBILIYA rizashingwa na Paruwasi ya Byumba.

5.Mu kuvugurura ubwigisha bw’abifuza amasakramentu y’ibanze, buri Santrali yatoranije abakateshisti b’abakoranabushake mu miryango remezo no mu nama z’imirenge.  Bazafasha mu kwigisha no gutegura amasakramentu cyane cyane ku banyeshuri n’abigishwa. Ubu abo bakateshisti bagera kuri 315. Amahugurwa yabo kuri Bibiliya, Iyobokamana na Liturgiya yaratangiye kandi azakomeza.

6. Muri uyu mwaka hazabarurwa abakristu bazizihiza Yubile hamwe na Paruwasi. Ni ukuvuga abagejeje cyangwa abazaba bujuje imyaka 75 ya Batisimu, Ugukomezwa, Ugushyingirwa ndetse n’abihayimana. Hazabarurwa kandi n’abazizihiza Yubile y’imyaka 25 na 50 tuzabatanya na bo muri ibyo byishimo. Iki gikorwa kikazakorerwa muri buri muryango remezo, hakazifashishwa n’ibitabo byandikwamo abakirisitu muri Paruwasi.

7. Hari gahunda yo kwagura za Kiliziya abakirisitu muri za Santrali basengeramo, cyane cyane Shangasha, Rumuli na Kigogo.   

8.Hateganijwe ingendo nyobokamana ku buryo bukurikira:

  • Namugongo muri Uganda: 1-4/6/2012
  • Kibeho: Mu rugendo rwo gushimira Imana kubera Umudiyakoni uzaba yahawe Ubusaserdidoti kuwa 5/8/2012.Azasoma Misa y’Umuganura kwa 11/8/2012. Ruteganijwe kuwa 18/8/2012
  • Munyinya: aho umuganda wa mbere wa Paruwasi washinzwe
  • Kiziguro na Rulindo mu gihe bizaba bishoboka.
  • Amasantrali kandi azagira umwanya wayo wihariye wo gukora urugendo-rutagatifu ruza kuri Paruwasi Katedrali ya Byumba.

9. Hazatangwa amasakaramentu y’ibanze n’Isakaramentu ry’Ubusaseridoti:

  • Kuwa 10/6/2012: Isakaramentu ritagatifu
  • Kuwa 16/6/2012:

- Umunsi mukuru wa Paruwasi

- Umunsi mukuru w’Umutima utagira inenge wa Bikiramaliya

- Guhuza Abapadiri, Abihayimana n’imiryango yabo

- Ugukomezwa ku bantu basezeranye ari bakuru batarahawe iyo Sakaramentu.

- Ugukomezwa kw’Abanyeshuri b’Amashuri Yisumbuye.

Hateganyijwe ko umwaka wa Yubile uzasozwa kuwa 28 Ukwakira 1012 ukazatangizwa na Noveni izafasha abakirisitu gufata ingamba zo gutangira ikindi cyiciro cya Yubile.

           

Yubile yatangijwe ku mugaragaro

 

 Ku cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2011 Yubile yatangijwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Musenyeri Sereviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi yacu ya Byumba, mu Misa ya 08h00.Uyu muhango waranzwe no gucanira abakristu urumuri rwa Yubile ruzabaherekeza uyu mwaka wose dutangiye.

Mu ijambo rye Padiri Materne HABUMUREMYI umuyobozi wa Paruwasi Katedarali ya Byumba, yifurije Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Abakristu, Abavandimwe n’Inshuti za Paruwasi ya Byumba ineza n’amahoro bikomoka ku Mana, umubyeyi wacu. Abamenyesha ko Paruwasi yacu ya Byumba, itangiye umwaka wa Yubile y’imyaka 75 imaze ishinzwe. Yabagejejeho amateka magufi ya Paruwasi igeze mu zabukuru!Ariko amaraso yayo akaba ay’ubusore kuko ihora yibaruka abakristu bashya.

 

Yavuze ko umwaka wa Yubile y’imyaka 75 dutangiye ari igihe cyiza duhawe cyo gusubiza amaso inyuma, tukareba iyo tuvuye, aho tugeze n’aho tugana. Ni igihe cyiza cyo gushimira Imana kubera ibyiza twagezeho; ni n’igihe cyo kugarukira Imana buri wese ku giti cye ndetse nanone nk’umuryango wose w’abakristu, ni igihe cyo gusaba imbabazi kubera ibyaha byacu.

 

Yashishikarije Abakirisitu, muri uyu mwaka kuzayoborwa cyane ndetse kurushaho n’Ijambo ry’Imana.Yanaboneyeho kubamenyesha Insanganyamatsiko y’uyu mwaka: “Ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose”(Kol 3,16). Ngiyo intego nyamukuru izadufasha muri uyu mwaka.Yanasabye kandi  ko buri rugo muzigize iyi Paruwasi, yatunga Bibiliya Ntagatifu; abakristu bakarushaho gusoma Ijambo ry’Imana kandi rigahindura imibereho yabo.Bityo asoza asaba Imana kugira ngo Uyu mwaka wa yubile uzatubyarire ubukristu kurushaho.

 

Nyiricyubahiro Musenyeri Sereviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi yacu ya Byumba mu nyigisho nziza yatanze, yashishikarije Abakirisitu kugarukira Imana, kwicisha bugufi ndetse abamenyesha ko igihe cya yuubile ari igihe cyo:

  • Guhinduka no guhindura abandi
  • Kwigorora n’abavandimwe ndetse n’Imana
  • Kugaragaza impuhwe n’imbabazi bigaragararira mu bikorwa by’urukundo n’ibikorwa bya gitumwa,

Yasabye abakirisitu kurushaho guhurira mu Isengesho mu ngo, mu miryango y’abasenga, mu miryango remezo ndetse na Misa Nyagatifu.  kwitabira ingendo nyobokamana.

 

Yongeye kwibutsa ko abakirisitu badakwiriye kuba ba nyamwigendaho, ahubwo ko Imana yabaremeye kureberera bagenzi babo, ibyo bigakorwa mu bwiyoroshye nk’uko Yezu yabitoje intumwa ze. Yasabye ko iyi yubile yatuma abakirisitu barushaho kuzamura Paruwasi kandi ikimenyetso cy’urumuri bahisemo kizarusheho:

- Kumurikira abandi mu nzira igana Imana, abavandimwe n’amajyambere

-  Kwirukana umwijima kuko Urumuri rutihishira kandi aho rugeze umwijima urahunga

-  Kurangwa n’ubumuntu ndetse no guharanira kubaka igihugu.

 

Mu kurangiza ubu butumwa buri Mukirisitu yahawe urumuri rugomba kumurikira intambwe ze kandi agomba kugeza ku bandi.

 

Mu gihe turi kwitegura iyi Yubile, amakuru agendanye na Paruwasi azakusanyirizwa mu gatabo, bityo hakaba harashyizweho itsinda ry’abashinzwe kugategura. Hazategurwa kandi inyigisho zigamije gukangura Abakirisitu hakurikijwe ingingo izaba igezweho.

 

Byateguwe na NTIHABOSE Donatien

Umukirisitu wa Paruwasi ya Byumba

Umukorerabushake wa Radiyo Mariya Rwanda

Muri Diyosezi ya Byumba.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »