ven.

04

nov.

2011

Tariki 4 Ugushyingo : Umunsi mukuru wa Mutagatifu Karoli Boromewo

Karoli Boromewo, wavutse mu 1538 akitaba Imana mu1584, yabaye Arikisikopi wa Milano mu Butaliyani, aba kandi urugero rw’Umwepisikopi wifuzwaga na Konsili ya Trente yatumijwe na Papa Pawulo III mu 1542 ikaza gutangira ku wa 13.12.1545. Yavuguruye Kiliziya nyobozi (le clergé) akoresheje Sinodi, ashinga n’amaseminari. Yaharaniye gushimangira imibereho iboneye ( vertus chrétiennes) ibereye Kristu muri rubanda akoresheje ingendo za gishumba kandi atanga urugero mu kubaho mu buzima nyabwo bukwiye uwa Kristu.


Inyigisho ya Mutagatifu Karoli Boromewo yatanze muri Sinodi yakoresheje mu mpera z’ubutumwa  bwe

Turi abanyantege nke twese, ndabyemera, ariko Nyagasani yaduhaye ibyadufasha kugira ngo tubashe kubona ubutabazi igihe tubishatse. Dufate urugero nk’umupadiri wakwifuza kubaho mu buzima buzira icyasha kandi azi neza ko ari na wo muhamagaro we, ariko udafata umugambi wo gukoresha intwaro za ngombwa : gusiba, gusenga, guhunga imishyikirano idafututse no kumenyerana gukabije n’abantu (familiarités nuisibles).

Undi mupadiri we igihe agiye gusenga cyangwa agiye gutura Igitambo cy’Ukarisitiya, yijujutira impamvu ibitekerezo byinshi bibyigana mu mutima we kandi bimurangaza, bikamutesha kurangamira Imana.  Mbere yo kujya gusenga cyangwa agiye gutura Igitambocy’Ukarisitiya, aba yiteguye ate ? Ni ubuhe buryo akoresha ngo arwanye ibimurangaza ?


Urashaka se ko nkwigisha uburyo watera imbere mu mico myiza kandi, niba usanzwe uhugukira isengesho, ukuntu warushaho, maze amasengesho n’ibisizo byawe bikarushaho kunyura imana ? Nyumva neza. Niba agashashi gato k’urukundo rw’Imana karacanye mu mutima wawe, wihita ukerekana ako kanya, wigatega umuyaga; gafungirane mu ˝itanura˝aho kadashobora kugabanya ubushyuhe bwako. Ibyo bishatse kuvuga ko ugomba guhunga, uko bishobotse kose ibirangaza, wirinde n’ibiganiro bitagira shinge, bityo uzabashe guturiza mu Mana.

Ese ufite ubutumwa bwo gusobanura Ijambo ry’Imana (=kubwiriza) no kwigisha ? Iga kandi wifashishe ikintu cyose cyagufasha kurangiza uwo murimo. Ihatire mbere na mbere kwigisha ukoresheje urugero rw’ubuzima bwawe n’imyitwarire yawe. Haranira ko igihe bakubona uvuga cyangwa ukora iki n’iki, batakuryanira inzara.


Ese ushinzwe gukenura ubushyo bwa Nyagasani? Ntibizakubere urwitwazo rwo kwiyibagirwa ubwawe kugira ngo witangire abandi bigeza aho wowe wiyibagirwa ! Ujye wibuka abo ubereye umuyobozi nawe utiyibagiwe. [Mutagatifu Agusitini wa Iponne ni we wavugaga ngo urwuri ndagiraho  abakristu ni rwo nanjye ndishirizaho].


Mwumve neza, bavandimwe,  ko nta kindi cya ngombwa, ku bayobozi ba Kiliziya, atari isengesho rigomba kubanziriza ibikorwa byacu kandi rikabiherekeza. Niba utanga Amasakaramentu, muvandimwe, jya utekereza ku cyo ukora ; niba utura Igitambo cy’Ukarisitiya, jya utekereza uwo ugitura ; niba uri mu isengesho, jya utekereza uwo ubwira no ku byo uvuga; niba uyoboye umuryango w’Imana, jya utekereza ku maraso y’igiciro [Yezu Kristu umwami wacu ] yabameneye, bityo byose ubikorane urukundo. Ni muri ubwo buryo tuzatsinda bitworoheye ingorane zitagira ingano duhura nazo buri munsi, muri ubu butumwa dufite. Bityo tuzashobore kwakira Kristu no kumushyikiriza abandi.

Byavuye mu gitabo « La liturgie des Heures, tome 4, pp. 1120-1122 ».

Byahinduwe mu Kinyarwanda na

Padiri Valens NSABAMUNGU

 PARUWASI NYAGAHANGA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »