ven.

04

nov.

2011

Amasomo ku wa gatanu XXXII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ubuhanga   (Buh 13,1-9)

1Koko rero, abo bantu bose batageze ku bumenyi bw’Imana, berekanye intege nke za kamere yabo ; batwawe n’ibintu bigaragara ntibashobora kumenya Uriho, bitegereza ibyo bikorwa, ariko ntibabimenyeramo Uwabihanze. 2Ahubwo birebeye umuriro, umwuka, umuyaga woroheje, urujeje rw’inyenyeri, imivumba y’amazi n’ibinyarumuri byo mu kirere, baba ari byo bita imana zitegeka isi. 3Ubwo bashutswe n’uburanga bwabyo bwatumye babifata nk’imana, ntibamenyeraho ko Umugenga wabyo abisumba kure, kuko Uwabiremye ari na we nkomoko y’uburanga. 4Niba kandi ububasha bwabyo n’imbaraga zabyo byarabatangaje, bari guhera kuri ibyo bigaragara, bakumviraho ukuntu Uwabihanze abisumbya kure ububasha. 


5Koko rero ubuhangange n’uburanga bw’ibyaremwe, biducira amarenga atuma turangamira Uwabihanze. 6Nyamara abo bantu ntibari bakwiye kugawa cyane, kuko wenda bayobaguritse bashakashaka Imana, kandi bifuza kuyigeraho. 7Uko bagatuye rwagati mu biremwa byayo, bagaharanira kubimenya neza, ni na  ko batwawe n’uburanga bwabyo, kuko ibyo babonaga basangaga ari byiza cyane ! 8Ariko kandi na bo ntibakwiye kubabarirwa, 9kuko niba baragize ubwenge bwo gusesengura imibereho y’ibyaremwe, ni kuki batashoboye kumenya hakiri kare Umugenga w’ibyo byose ? 

 

ZABURI   (Zab 19 (18), 2-3, 4-5)

 

Inyik/ Uhoraho, iteka ryose ijambo ryawe rihoraho !

 

Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana,

n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze.

Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo,

ijoro rikabimenyesha irindi joro.

 

Nanone nta nkuru, nta n’amagambo,

kuko ijwi ryabyo ritumvikana !

Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza,

n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Lk 21, 28)

 

Alleluya Alleluya.

Nimwubure umutwe, mukomere,

kuko uburokorwe bwanyu bwegereje. 

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka    (Lk 17, 26-37)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 26« Mbese nk’uko byagenze mu gihe cya Nowa, ni na ko bizamera mu minsi y’Umwana w’umuntu. 27Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, abahungu bararongoraga, abakobwa bakarongorwa, kugeza ubwo Nowa yinjiye mu bwato, maze umwuzure uraza urabatsemba bose. 28Bizamera nk’uko byagenze mu minsi ya Loti. Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, bararanguraga bagacuruza kandi barahingaga, bakubaka ; 29ariko umunsi Loti avuye muri Sodoma, Imana igusha umuriro uvanze n’amahindure biturutse ku ijuru, bose irabatsemba. 30Ni ko bizamera ku munsi Umwana w’umuntu azigaragazaho. 31Kuri uwo munsi, uzaba ari hejuru y’inzu ntazamanuke ku nzu ye ngo agire icyo avanamo. Kandi uzaba ari mu murima, ntazasubire imuhira. 32Nimwibuke umugore wa Loti ! 33Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe azabuhorana. 34Ndabibabwiye : muri iryo joro abantu babiri bazaba bari ku buriri bumwe, umwe azafatwa, undi asigare. 35Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azafatwa, undi asigare. » (36 … ) 37Abigishwa ni ko kumubaza bati « Ibyo bizabera hehe, Nyagasani? » Arabasubiza ati «Ahazaba hari intumbi, ni ho inkongoro zizakoranira.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »