ven.

04

nov.

2011

Amasomo ku wa 9 ugushyingo: UMUNSI KILIZIYA Y’I LATERANO YEGURIWEHO IMANA

ISOMO RYA MBERE 


1. Igitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli   (Ezk 47, 1-2. 8-9. 12)

Mu gihe nariho mbonekerwa n’Uhoraho, umuntu wanyoboraga 1aranjyana no ku muryango w’Ingoro, nuko mbona amazi yavubukaga munsi y’igitabo cy’umuryango w’Ingoro aherekera mu burasirazuba, kuko Ingoro nyine yarebaga mu burasirazuba. Ayo mazi yatembaga agana iburyo bw’Ingoro, akanyura mu majyepfo y’urutambiro. 2Uwo muntu aransohokana anyujije mu irembo ryo mu majyaruguru, antambagiza aho hanze kugeza ku irembo ryo hanze ryarebaga mu burasirazuba ; ndebye mbona ya mazi atemba agana iburyo. 8Wa muntu arambwira ati « Ariya mazi aratemba agana mu ntara y’iburasirazuba, akamanukira muri Araba maze akiroha mu nyanja y’Umunyu; yamara kuyirohamo, amazi yayo agahinduka meza. 9Ikinyabuzima cyose kizaba kiri aho uwo mugezi unyura kizabaho ; amafi azaba menshi cyane kuko aho ayo mazi yinjiye ayo ahasanze aba meza, n’ubuzima buzasagambe aho uwo mugezi uzanyura hose. 12Ku nkombe zombi z’umugezi hazamera amoko yose y’ibiti byera imbuto ziribwa, amababi yabyo ntazigera arabirana, n’imbuto zabyo ntizizahundura. Bizajya bihora byera buri kwezi, bibikesha aya mazi avubuka mu Ngoro. Imbuto zabyo bazazirya, naho amababi bayakuremo umuti. »

 

2. Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti   (Kor 3, 9b-11. 16-17)

Bavandimwe, 9bmuri inzu Imana yiyubakira. 10Ku bw’ingabi re nahawe n’Imana, nashije ikibanza nk’umufundi w’umuhanga, undi acyubakamo. Nyamara buri wese yitondere uburyo yubaka. 11Nta kindi kibanza kindi gishobora guhangwa, usibye igisanzwe : Yezu Kristu. 16Ubwo se ntimuzi ko muri ingoro y’Imana, kandi ko Roho w’Imana abatuyemo ? 17Nihagira rero usenya ingoro y’Imana, Imana na we izamusenya. Kuko ingoro y’Imana ari ntagatifu, kandi iyo ngoro ni mwebwe.

 

ZABURI   (Zab 46 (45), 2-3, 5-6, 8-9a.10a)

 

Inyik/ Dore Ingoro y’Imana mu bantu.

 

Imana ni yo buhungiro n’imbaraga zacu, 

ni yo muvunyi utigera abura mu gihe cy’amage.

Ni cyo gituma tutagira ubwoba n’aho isi yabirinduka,

cyangwa imisozi igatengukira mu ngeri y’inyanja. 

 

Ariko hari uruzi rwagabye amashami,

agahimbaza umurwa w’Imana,

n’Ingoro y’Umusumbabyose irusha izindi ubuta!ifu.

Imana iba muri wo rwagati ntuteze guhungabana,

Imana iwutabara kuva bugicya.

 

Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe,

Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye !

Nimuze mwirebere ibyo Uhoraho yakoze,

ahagarika intambara kugeza ku mpera z’isi. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Yh 4, 23-24)

 

Alleluya Alleluya. 

Igihe kiregereje ndetse cyageze, maze abasenga by’ukuri,

bakazasengana Imana Data umutirna utaryarya.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani    (Yh 2, 13-22)

Muri icyo gihe, 13Pasika y’Abayahudi yari yegereje ; Yezu azamuka ajya i Yeruzalemu. 14Asanga mu Ngoro y’Imana hari abantu bahagurira ibimasa, n’intama, n’inuma, n’abicaye bavunja ibiceri. 15Nuko aboha imigozi mo ikiboko bakubitisha, bose abasuka hanze y’Ingoro, yirukanamo n’intama n’ibimasa ; anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga, ahirika n’ameza yabo. 16Abwira abacuruzaga inuma ati « Nimuzikure aha ngaha ; inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi !» 17Nuko abigishwa be bibuka ko handitswe ngo «Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya.» 18Nuko Abayahudi baramubaza bati «Utanze kimenyetso ki gitumye wiha kugira utyo ? » 19Yezu arabasubiza ati « Nimusenye iyi Ngoro, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka. » 20Abayahudi baramubwira bati «Kubaka iyi Ngoro byamaze imyaka mirongo ine n’itandatu, none wowe ngo wayihagarika mu minsi itatu ?» 21Iyo Ngoro Yezu yavugaga, yari umubiri we. 22Amaze kuzuka ava mu bapfuye, abigishwa be bibutse ko yari yarabivuze, nuko bemera Ibyanditswe, bemera n’ijambo Yezu yari yaravuze.  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »