sam.

29

oct.

2011

KU WA 1 UGUSHYINGO ABATAGATIFU BOSE

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’lbyahishuriwe Yohani lntumwa   (Hish 7,  2-4.9-14)

Jyewe Yohani, 2mbona Umumalayika uzamuka ajya iburasirazuba, afite ikashe y’Imana nzima. Avuga mu ijwi riranguruye, abwira ba bamalayika bane bari bahawe ububasha bwo kugirira nabi isi n’inyanja ati 3« Muririnde kugirira nabi isi, inyanja cyangwa ibiti, mbere y’uko turangiza gushyira ikimenyetso ku gahanga k’abagaragu b’Imana yacu. » 4Nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso : abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose y’Abayisraheli.


9Nyuma y’ibyo mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashoboraga kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose. Bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama, bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki, 10bakavuga mu ijwi riranguruye bati « Ubucunguzi ni ubw’Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami, bukaba n’ubwa Ntama. » 11Nuko abamalayika bose bari bakikije intebe y’ubwami, hamwe na ba Bakambwe na bya Binyabuzima bine, bagwa bubitse uruhanga ku butaka imbere y’intebe y’ubwami, maze basenga Imana bavuga bati 12« Amen ! Ibisingizo, ikuzo, ubuhanga, ishimwe, icyubahiro, imbaraga n’ububasha ni iby’lmana yacu, uko ibihe bizahora bisimburana iteka ! Amen! » 13Umwe mu Bakambwe afata ijambo maze arambaza ati «Aba bantu bambaye amakanzu yererana, ni ba nde kandi baturutse he ?» 14Ndamusubiza nti « Shobuja, ni wowe wahamenya!» Na we arambwira ati « Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo bayezereza mu maraso ya Ntama.»

 

ZABURI   (Zab 24 (23), 1-2, 3-4ab, 5-6)

 

Inyik/  Dore imbaga itabarika y’abagushakashaka.

 

Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo,

yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.

Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,

anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegeyega.

 

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,

maze agahagarara ahantu he hatagatifu ?

Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,

ntararikire na busa ibintu by’amahomvu.

 

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,

n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.

Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,

bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa    (1 Yh 3, 1-3)

Nkoramutima zanjye, 1nimurebe urukundo ruhebuje lmana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi tukaba turi bo koko ! Dore impamvu isi idashobora kutumenya : ni uko itamenye Imana. 2Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b’lmana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa. Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We, kuko tuzamureba uko ari mu by’ukuri. 3Umuntu wese kandi umufiteho ayo mizero, arisukura nk’uko na We ari umuziranenge.

 

IVANJILI 


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Mt 11, 28)

 

AIIeluya AIleluya.

Nimugane Nyagasani, mwese abarushye n’abaremerewe,

azabaruhura.

Alleluya.

 

+ Matayo   (Mt 5, 1-12a)

Muri icyo gihe, 1Yezu abonye ikivunge cy’abantu aterera umusozi. Aricara, abigishwa be baramwegera. 2Nuko araterura arigisha ati 3« Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. 4Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage. 5Hahirwa abababaye, kuko bazahozwa. 6Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahazwa. 7Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa. 8Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana. 9Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana. 10Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. 11Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose, ari jye babahora. 12aNimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru !»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »