sam.

29

oct.

2011

1 Ugushyingo: Abatagatifu bose

Buri mwaka, mbere gato y’uko umwaka wa liturujiya urangira, Kiliziya yose ihimbaza umunsi mukuru w’Abatagatifu bose, ari bo bakristu bari kumwe n’Imana bakaba badusabira. Duhimbaza iyo « mbaga nyamwinshi y’abantu umuntu adashobora kubarura, yaturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose ». (Hish 7, 9a).


Buri mutagatifu ukwe abeshwaho no guhora arangamiye ikuzo ry’Imana, akayirebera amaso ku maso mbese akibera mu rukundo rwayo. Bose hamwe ariko baremye umurwa mutagatifu ari wo Yeruzalemu yo mu ijuru : ni ingoma yeguriwe ababayeho bakurikije ingingo z’interahirwe. Ni bo baremye Kiliziya yo mu ijuru. Mu kinyejana cya IX, ni Papa Gerigori wa IV washyize uwo munsi mukuru kuwa 01 Ugushyingo. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »