sam.

22

oct.

2011

Inyigisho icyumweru cya XXX, A

1. Umwigishamategeko Abaza Yezu amwinja ati: “Mwigisha, itegeko riruta ayandi ni irihe? Yezu ageze i Yeruzalemu, akaba aribwo bwanyuma mu buzima bwe bwo kuri iyi si ahageze kuko ibizakurikiraho ari urupfu. Muri uko kugera i Yeruzalemu, agiye guhangana mu bitekerezo n’abiyitaga ko bazobereye mu by’Imana, mu mategeko ndetse n’abakuru b’umuryango w’abayahudi n’abaherezabitambo. Ubuzima bwe bugeze mu gihe gikomeye, cya kindi gisaba intwari. Ivanjili y’iki cyumweru irinjira muri urwo rugamba rwo guhangana n’ab’iyita ibihangange Yezu agiye guhura nabo, akaba ayigaragarizamo mu by’ukuri umwihariko w’ubutumwa bwamuzanye ku isi: Itegeko riruta ayandi kandi rya mbere mu mategeko yose yabayeho ariho kandi azabaho, ni “ugukunda Nyagasani Imana n’umutima wawe wose n’amagara yawe yose n’ubwenge bwawe bwose kandi ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”. Ibindi byose birashira, impaka zigera aho zikarangira, ubukungu bushobora kuyoyoka ukabura aho buciye, ariko urukundo rw’Imana na mugenzi wacu rwo ruhoraho iteka kuko rufite isoko mu Mana Nyirubuzima kandi ukunda ntabura abantu.

 

2. Uyu munyamategeko rero yari aziko yaminuje, ko amategeko 613 yagengaga umuryango wa Israheli nta narimwe ryamwisobaga akaba ariyo mpamvu aje kureba uwo wiyita Umwigisha niba atari we wahinduka akaba umwigishwa we w’amategeko. Aha hari isomo rikomeye: Kumenya ni byiza kandi bifasha abantu, kumenya ko uzi nabyo bigira uko bigenda n’ubwo bishobora kuganisha mu kwirata, ariko kumenya ko urukundo arirwo rugomba kugenga byose mu mibereho yacu, uwo mwigishamategeko ntabwo yari yakabashije kujya mu ishuri ryabyo, ryigishwamo gusa na Yezu ubwe, We utuza kandi akoroshya. Yezu rero amweretse ko agomba kwicisha bugufi, akamenya ko ubumenyi bw’ukuri ari ubushyira imbere umuntu, ukamubanira, ukamuberaho, ukamukunda, atari bya bindi bya reka ngukunde ngirira Imana, reka ngukunde kuko waremwe mu ishusho ryayo ahubwo bikaba reka ngukunde kuko Imana yakuremye uri igikundiro, kuko “ndi njye muri wowe”. Urwo nirwo rukundo Yezu yigisha: Gukunda kuko tugomba gukunda, atari ukuvuga ngo ndagukunda ariko banza ugire utya na gutya cyangwa se ndagukunda kubera impamvu iyi n’iyi. Yezu yaje kutugeza kuri iyo ntera y’imyumvire, kuko iyo twabashije kugera aho nibwo twumva icyo amagambo yo mu gitabo cy’Iyimukamisiri ashaka kutubwira: “Ntuzanyunyuze imitsi y’umusuhuke cyangwa ngo umukandamize, ntimuzagirire nabi umupfakazi cyangwa imfubyi”. Bishatse kuvuga ko icyitwa ubuhemu cyose, icyitwa kurenganya cyose nta kindi kiganishaho uretse inabi. Kwita kubababaye, kwita ku ntamenyekana, ni isomo Yezu yifuza guha uwo munyamategeko w’igihangange. Uwo munyamategeko winja Yezu akaba natwe atuye mu mitima yacu.

 

3. Yezu ntiyifuza kandi ko twavuga ngo amategeko tugomba gukurikiza ni aya, maze ngo nitubona byaciyemo twayubahirije, ngo twumve ko icyo Imana idushakaho twagikoze byarangiye. Gukunda Nyagasani na mugenzi wacu nk’uko twikunda, ni uburyo Yezu yifuzamo kutubwira ko nta kiruhuko kiba mu gukunda no kugira neza, ko ahubwo ari ubuzima. Ni uburyo bwo kutubwira ngo ntitukarangazwe no kuvuga ngo nishe itegeko iri n’iri, ahubwo tujye turangazwa imbere no kuvuga tuti: ese nakunze nk’uko nikunze? Nk’Abakristu, nitwumvire Yezu twimike urukundo, kwigira ba najua tubyime amayira twoye kumwinja. Tubere urugero abemera bose nk’uko Pawulo Intumwa abikomozaho mu Ibaruwa ye yandikiye abanyatesaloniki (1Tes,1,7)


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »