sam.

22

oct.

2011

Inyigisho: Icyumweru cya 30 mu Byumweru bisanzwe A

Iyim22,20-26; 1Tes1,5c-10; Mt 22, 34-40.

 

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya 30 mu byumweru bisanzwe by’umwaka A, tuzirikane ku Ivanjili ya Mt 22,34-40 tugendeye ingingo ku yindi.

 

 - Abafarizayi bumvise ko Yezu yazibye akanwa k’Abasaduseyi, babandi bahakana iby’izuka ry’abapfuye(Mt22,23), barakorana. Maze umwe muribo wari umwigishamategeko amubaza amwinja ati: “Mwigisha, itegeko riruta ayandi ni irihe?”

 

Nyuma yo kwakirwa i Yeruzalemu nk’umwami (Mt21,1-11; Lk14,15-24) no kwirukana abacuruzi mu ngoro y’Imana y’i Yeruzalemu (Mt21,12-17), Yezu asobanurira abafarizayi bamubajije inkomoko y’ububasha bwe (Mt22, 23-33; Mk11, 27-33; Lk20,1-8) yifashishije imigani itatu ariyo: Umugani w’abahungu babili (Mt21,28-32), uw’abanyamizabibu b’abahotozi(Mt21,33-46) n’umugani w’ubukwe (Mt22,1-14). Kubera ko muri iyo migani ari abafarizayi n’abigishamategeko yavugaga kandi nabo ubwabo bari bazi ko aribo avuga (Mt21,45; Lk20,19), uko yabasubizaga n’ibyo yakoraga byatumaga barushaho kumutinya no kumugirira ishyari bityo bakarushaho no kumwanga.  Niyo mpamvu bakundaga kumugisha  impaka kugirango babe bamufatira mu magambo (Mt22,15).

 

Yezu rero mu gihe cye yahuye n’abantu benshi : abamukundaga n’abataramukundaga kubera inyigisho ze. Abanyabwenge b’icyo gihe bo inyigisho ze barazihinyuraga cyane. Niyo mpamvu akenshi bamubazaga ibibazo bamutega, bamwinja kugirango bamufatire mu magambo: ese ni ngombwa gutanga umusoro wa Kayizari: (Mt22,11-22), Ese koko twemere ko izuka ribaho? (Mt22,23-30). Yezu rero yabasubizaga ibibazo byose ariko ntibaburaga gukomeza kumwiyenzaho. Nibwo rero mu kubona ko Yezu yari amaze kuziba akanwa k’abasaduseyi babandi batemerega ko izuka ribaho, abafarizayi bohereje umwe muri bo wari uzi amategeko cyane kugirango amubaze “Itegeko riruta ayandi”.

 

- Uzakunde Nyagasani Imana yawe…

 

Mu byanditswe bitagatifu, abayahudi bari bafite amategeko 613. Muri ayo mategeko harimo ay’imiziro 365. Ayo mategeko niyo yatumaga umuyahudi aba umuntu wubahirizaga amategeko y’Imana bikanatuma umunsi wose atekereza ku Mana ye. Kubera rero ubwinshi bw’amategeko, niyo mpamvu uriya mwigishamategeko ashaka kumenya itegeko riruta ayandi, kumenya amategeko akomeye n’adakomeye.

Muby’ukuri amategeko yose bari barahawe bagombaga kuyakurikiza kugirango bagire ubuzima (Ivg4,6; 6,17; Lv19,37. Kubaza ikibazo cy’itegeko risumba ayandi ni ugutega umutego Yezu kuko  yose bayahawe n’Imana kugirango bayakurikize uko yakabaye. Yezu wari uzi uburyarya bwabo mu mategeko yabo nta na rimwe yakuyeho, ahubwo yayabumbiye hamwe mu itegeko ry’urukundo nk’uko Musa yari yarabibwiye umuryango  w’Abayisiraheli: “Uzakunde Nyagasani, Imana yawe, n’umutima wawe wose n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose”(Ivg6,5).

Iyo nteruro Yezu yasubirishije umwigishamategeko ubundi ni amagambo atangira isengesho Abayahudi bavugaga gatatu mu munsi. Aha rero Yezu asubiza umwigishamategeko ko itegeko riruta ayandi yose ari ugukunda Imana kuruta byose. Icyo Yezu ashaka kwerekana ni uko Imana iruta amategeko ndetse n’abahanuzi. Imana isumba amategeko.  Yezu arashaka nanone kwereka Abafarizayi ko Imana bayihunga aho iri  bakayishakira mu mategeko kandi Yo ubwayo yaraje gutura muribo rwagati( Za3,15).

 

Mu buzima Yezu yabayeho kuri iyi si bwaranzwe no gukora ugushaka kwa Se uri mu ijuru (Yh6,36). Yabayeho  arangamiye Imana Se. Ni ukuvuga ko Itegeko rya mbere kandi riruta ayandi ari Imana ubwayo.  Imana niyo igomba kubanza gukundwa mbere y’ibindi byose.

Aha rero natwe ubwacu turahamagarirwa gusubiza kiriya kibazo  mu buzima bwacu: Mu byo nkora buri munsi, ni iki kiruta ikindi? Icy’ingenzi kurinjye ni ikihe? Wisuzumye utihenze, ukitegereza uko iyi si ya none igenda ihindagurika, urasanga agaciro k’ubuzima bwawe  gashingiye kuki ? Ku Mana cyangwa ku bantu? Twisuzume rero turebe uburyo tubanye n’Imana yacu: Ese koko Imana nyikunda n’umutima wanjye wose, n’ubwenge bwanjye bwose n’imbaraga zanjye zose? Ubuzima bwanjye bwa buri munsi bugaragaza bute ko nkunda Imana yonyine?

 

- Irya Kabili risa n’ irya mbere:

 

Umwigishamategeko wabajije itegeko risumba ayandi, Yezu aho kumubwira itegeko rimwe yashakaga, yamuhaye abili. Irya kabili rero risa ni irya mbere: “Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Lv19,18b). Icyo Yezu yashakaga kuvuga nuko tudashobora gusimbuza itegeko ry’Imana irindi tegeko. Ntabwo bihagije gukunda Imana gusa. Kuri Yezu ntabwo hari itegeko rimwe riruta ayandi ahubwo hari amategeko aruta ayandi: gukunda Imana no gukunda Mugenzi wawe. Ntabwo rero tugomba gukunda Imana gusa cyangwa abavandimwe bacu gusa. Tugomba kugira urukundo ruzamuka rukagera ku Mana ndetse n’urutambika rusanga abavandimwe bacu. Nkuko ku musaraba hari ibiti bibili ; kimwe gishinze mubutaka kugera mu kirere n’ikindi gitambitse, Yezu ubwe ku musaraba yerekana iryo tegeko akunda se akemera gupfira inyoko-muntu aho iva ikagera. We utarangwagaho icyaha na kimwe yapfiriye abanyabyaha ! Mu by’ukuri umwigishwa nyawe wa Yezu ni ukurikiza ayo mategeko yombi : urukundo nyarwo rw’Imana n’ urwitangira abavandimwe.

 

- Muri ayo mategeko uko ari abili habumbiyemo andi yose n’ibyo abahanuzi bavuze.

 

Kuri Yezu, umuntu nyawe ni ukunda Imana kandi agakunda na Mugenzi we. Yohani yarabivuze : niba umuntu avuze ati : »nkunda Imana » aliko akanga mugenzi we, aba ari umubeshyi (1Yh4, 20a). Gukunda Imana no gufasha bagenzi bacu, ngibyo ibyo abahanuzi bavuze kuva kera (Lv19, 1-37 ; Ivg12, 1-26,19 ; etc). None se tuvuge ko Yezu yakuyeho andi mategeko abayahudi bakurikizaga mu kubaha Imana akayasimbuza abili gusa, akaba atubujije gukurikiza andi mategeko? Oya da ! nta tegeko na rimwe Yezu yakuyeho ! We ubwe yivugira ko ataje « gukuraho amategeko n’abahanuzi ahubwo yaje kuyuzuza no kuyanonosora. (Mt5, 17). Ahubwo ayo mategeko uko ari abili abumbye andi mategeko yose. Amategeko cumi y’Imana, atatu  ya mbere areba umubano wacu n’Imana hamwe n’arindwi ya nyuma areba umubano wacu n’abavandimwe bacu. Nta kwikunda rero kurimo. Niba dukunda Imana dukunde n’abavandimwe bacu ( 1Yh4,21) kuko umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana kandi akanayimenya (1Yh4, 7). Mutagatifu Agustini ati: Kunda maze ukore icyo ushaka”. “Ntitukagire rero icyo dukora tubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza(Fil2,3),ahubwo « ibyacu byose tujye tubikorana urukundo »1Kor16,14). Ngayo amategeko n’ibyo abahanuzi bavuze.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »