ven.

21

oct.

2011

Amasomo ku wa Gatanu XXX, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma   (Rom 9, 1-5)

Bavandimwe, 1ndavuga ukuri muri Kristu rwose simbeshya: icyemezo ndagitangana umutimanama wanjye muri Roho Mutagatifu. 2Mfite agahinda kenshi n’intimba inshengura umutima ubutitsa. 3Koko rero nakwiyifuriza kuba ikivume jyewe ubwanjye ngatandukana na Kristu, nigurana abavandimwe banjye dusangiye ubwoko ku bw’umubiri, 4ari bo Abayisraheli. Ni bo batowe, bahabwa ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi. 5Abasekuruza babo ni bo Kristu akomokaho ku bw’umubiri, We usumba byose, Imana isingizwa iteka ryose. Amen.

 

ZABURI    (Zab 147 (146-147), 12-13, 14-15, 19-20)

 

Inyik/ Yeruzalemu, amamaza Uhoraho. 

 

Yeruzalemu, amamaza Uhoraho,

Siyoni, singiza Imana yawe !

Kuko yakajije ibihindizo by’amarembo yawe, 

agaha umugisha abana bawe bagutuyemo. 

 

Yasakaje amahoro mu bwatsi bwawe,

aguhaza inkongote y’ingano zeze neza.

Yoherereza amategeko ye ku isi,

ijambo rye rikihuta bitangaje.

 

Amenyesha bene Yakobo ijambo rye,

agatangariza Israheli amategeko ye.

Nta yandi mahanga yigeze agenzereza atyo,

Ngo ayamenyeshe amateka ye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Zab 103 (102), 2.3-4)

 

Alleluya Alleluya.

Mutima wanjye singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye :

We ukuvura indwara zawe zose,

akarura ubugingo bwawe mu mva.

Alleluya.

 

IVANJILI 


+ Luka   (Lk 14, 1-6)

Muri icyo gihe, 1ku munsi w’isabato Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira, naho bo bakamugenzura. 2Imbere ye rero hakaba umuntu urwaye urushwima. 3Yezu araterura, abwira abigishamategeko n’Abafarizayi ati « Ese biremewe gukiza umuntu ku isabato, cyangwa se birabujijwe ? » 4Ariko bo baricecekera. Nuko Yezu aramwegera, aramukiza maze aramusezerera. 5Arangije arababwira ati « Ni nde muri mwe utavana ako kanya umwana we waguye mu iriba, cyangwa ikimasa cye, kabone n’iyo haba ku munsi w’isabato?» 6Nuko babura icyo basubiza.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »