ven.

21

oct.

2011

Amasomo ku wa Gatandatu XXX, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma    (Rom 11, 1-2a.11-12.25-29)

Bavandimwe, 1reka mbaze rero : mbese Imana yaba yaraciye umuryango wayo ? Oya, ntibikabe ! Nanjye ndi Umuyisraheli wo mu rubyaro rwa Abrahamu, mu nzu ya Benyamini. 2aNta bwo Imana yaciye umuryango wayo kandi ari wo yari yaratoye. 11Reka nongere mbaze : Abayisraheli batsitariye kugwa ngo bahere hasi ? Oya, ntibikabe ! Ahubwo ugutsitara kwabo kwatumye uburokorwe bugera ku banyamahanga kugira ngo bibatere ishyari. 12Ubwo se ugutsitara kwabo kwakungahaje isi, n’ukugwa kwabo kugakungahaza amahanga, ntibizahebuza nibagera ku burokorwe bwuzuye?


25Koko rero bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa iri banga hato mutazirata : igice kimwe cya Israheli kizanangira umutima, kugeza igihe abanyamahanga bose bazaba bakoranyijwe. 26Bityo rero Israheli yose izarokorwa nk’uko byanditswe ngo «Umucunguzi azaturuka i Siyoni, yamaganire kure ya Yakobo icyitwa ubugomeramana. 27Ngiryo isezerano nzagirana na bo, maze kubakuraho ibyaha byabo. » 28Kuba batakiriye Inkuru Nziza babaye abanzi b’Imana, naho kuba baratowe ni abatoni bayo babikesha abasekuruza, 29Koko rero, igihe Imana imaze gutanga no gutora ntiyisubiraho. 

 

ZABURI     (Zab 94 (93), 12-13,14-15,17-18)

 

Inyik/ Uhoraho, ntutererana umuryango wawe.

 

Uhoraho, hahirwa umuntu wowe ukosora,

maze ukamwigishisha amategeko yawe, 

kugira ngo ahorane ituze mu minsi y’amakuba, 

igihe umugiranabi acukurirwa imva.

 

Kuko Uhoraho adatererana umuryango we, 

akaba atareka umurage we ;

ubucamanza buzakurikiza ubutabera,

ab’umutima ugororotse bose bazabuyoboke.

 

Iyo Uhoraho ataza kuntabara,

hari hato nkiturira mu gihugu cy’abanumye !

Iyo mvuze nti « Nta ho mpagaze ! »

ubuntu bwawe Uhoraho, burandamira.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Zab 113 (112), 5.7-8)

 

Alleluya Alleluya. 

Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu ?

Ahagurutsa indushyi mu mukungugu,  

kugira ngo ayicaze hamwe n’abakomeye. 

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka    (Lk 14, 1.7-11)

Muri icyo gihe, 1ku munsi w’isabato Yezu yiniira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira naho bo bakamugenzura. 7Amaze kwitegereza ukuntu abatumirwa bihutira gufata imyanya y’icyubahiro, abacira uyu mugani ati 8«Igihe bagutumiye mu bukwe ntukishyire mu mwanya wa mbere, hato mu batumiwe hataza ukurushije icyubahiro, 9maze uwabatumiye mwembi akavaho akubwira ati “Muvire mu mwanya” ; icyo gihe wakorwa n’isoni ukajya mu mwanya w’inyuma. 10Ahubwo nutumirwa ujye wishyira mu mwanya w’inyuma, kugira ngo uwagutumiye naza akubwire ati “Mugenzi wanjye, igira imbere.” Icyo gihe uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose. 11Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »