mar.

18

oct.

2011

NICOLE BRANCHER : HASHIZE IMYAKA 4 ATUVUYEMO.

Yavutse ku wa 19/09/1936  i Paris mu Bufaransa yitaba Imana kuwa 19/10/2007, mu bitaro bya Orléans mu Bufaransa afite imyaka 71.

 

Yaje mu Rwanda kwitangira Kiliziya mu mwaka w’1972, afite imyaka 36, anyura muri Centre y’abapadiri bera i Kigali  kwiga ururimi rw’ikinyarwanda.

Nyuma yaje kumenya ko Diyosezi ya Ruhengeri ikeneye uwakwitangira Kiliziya, nibwo yasabye koherezwa mu Ruhengeri .

Yabaye umunyamabanga wa Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri Mgr Phocas NIKWIGIZE, kuva 1972-1981.

 

Diyosezi ya Byumba ivutse mu mwaka wa 1981, yifuje kuza gufasha iyi Diyosezi yari ikibona izuba.

Yabaye umunyamabanga wa Musenyeri Joseph RUZINDANA kuva mu 1981-1998. Muri icyo gihe yatangaga n’amasomo amwe n’amwe mu Ishuri mbonezamubano (Ecole Sociale de Byumba).

 

Kuva 1999 kugeza 2007,Yashinze Service nshya «PROPASO» muri Diyosezi ayibera umuyobozi, akora imirimo itandukanye ya Diyosezi ya Byumba mu bufatanye bwayo n’abaterankunga bo hirya no hino mu kwita ku bababaye, abifatanya no kubaka za Kiliziya z’amaparuwasi, amashuri, ibigo by’amahugurwa,…..

 

Yitaga ku bababaye b’inzego zose: abapfakazi, impfubyi,ababana n’ubumuga, ndetse n’abanyeshuri batagira kivurira.

 

Yibukwa cyane mu ntambara ubwo yakiriye abana bagera kuri 60 batoragurwaga hirya no hino nyuma bakaza gushakirwa imiryango, ariko akaba yaranubakiye abapfakazi benshi n’impfubyi batagiraga aho bikinga nyuma y’intambara ari nako abashakira ibibatunga.

 

Muri icyo gihe cy’intambara ntiyigeze yifuza gusubira iwabo nk’uko abanyamahanga benshi babigenje, yashatse kwitangira Kiliziya y’u  Rwanda kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe.

 

Yakundaga cyane kubaho gikene, yicisha bugufi, ibye akabifashisha abakene, akarya duke, agatega igare avuga ko ayo gutega imodoka yayateranya akavuza umwana.

 

Yaragijwe umutungo mwinshi ariko yawubayemo inyangamugayo, aharanira ukuri kandi buri nkunga igashyikirizwa uwo igenewe .

 

Uburwayi bwe ntibwagaragaye igihe kinini kuko ntiyahwemaga kwitangira umurimo yari ashinzwe. No kwivuza kwe, yajyaga mu bitaro biciriritse avuga ko ibikomeye ari iby’abakire kuko yiyitaga umukene.

 

Nicole yakundaga Imana cyane, ntiyaburaga mu missa za buri gitondo, izo ku cyumweru ndetse  no mu yindi minsi mikuru ya Kiliziya.Yagiraga umwiherero w’iminsi ibiri buri kwezi.

 

Yakundaga kandi akubaha abihayimana ndetse ntategwe no kubagira inama, kubabwira aho bitagenda, kubaba hafi no kubashakira icyabateza imbere muri Kiliziya.

 

Ubuzima bwa Nicole bwatwigishije byinshi, yabaye inshuti ya benshi mu bibazo, yabaye umubyeyi wa benshi atarigeze abyara.

Yagiriwe inama yo kujya kwivuriza iwabo ariko we ntiyabyemera. Nyuma byaje kuba ngombwa ajyayo ariko ateganya kugaruka kuko yatse visa y’amezi atatu

Imana igira imigambi yayo  ntiyabishatse kuko yamuhamagaye n’ukwezi kutarashira.

 

Mu marembera y’ubuzima bwe, yarivugiye ati “ Ndi mu mahoro, Ndi mu Mana

 

Umubiri we yawugeneye ubushakashatsi mu buvuzi, ntiwahambwe!

NK’UKO IGIHE CYOSE YABAYE MU MANA, ARACYABANA NAYO.

Chartine NABAKUKIJE


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »