ven.

14

oct.

2011

Amasomo ku wa Kabiri XXIX, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma    (Rom 5, 12.15b.17-19.20b-21)

Bavandimwe, 12nk’uko icyaha cyadutse mu nsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha, bityo urupfu rucengera abantu bose kuko bose bacumuye... 15bKoko rero n’ubwo abenshi bapfuye bazize icyaha cy’umuntu umwe, ineza y’Imana n’ingabire y’ubuntu bw’umwe Yezu Kristu, zasesekaye kuri benshi ku buryo busumbijeho. 17Niba koko urupfu rwaraganje rutewe n’umuntu umwe, rutewe n’icyaha cy’umuntu umwe, ku buryo busumbijeho abahabwa ineza n’ingabire zitabarika z’ubutungane, bazaganza mu bugingo babikesha umuntu umwe Yezu Kristu.


18Bityo rero nk’uko icyaha cy’umwe cyatumye abantu bose bacibwa, ni ko n’igikorwa cy’ubutungane bw’umuntu umwe, kizatuma abantu bose bahabwa ubutungane butanga ubugingo. 19Koko rero, nk’uko ukutumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi icyaha kibahama, ni ko n’ukumvira k’umwe kuzatuma benshi baba intungane. 20bAho icyaha cyakwiriye, ineza yarushijeho kuhasendera 21kugira ngo nk’uko icyaha cyari cyaraganje mu rupfu, n’ineza izaganze mu butungane butanga ubugingo bw’iteka muri Yezu Kristu umwami wacu. 

 

ZABURI   (Zab 40 (39), 7-8a, 8b-9, 10,17)

 

Inyik/ Ngaha ndaje, Nyagasani : niyemeje gukora ibigushimisha.

 

Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,

ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve ;

ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano, 

ni yo mpamvu navuze nti « Ngaha ndaje !

 

«Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.

Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,

maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima !»

 

Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari;

ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,

sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.

 

Abagushakashaka bose nibahimbarwe bakwishimira !

Abakunda umukiro wawe nibavuge ubudahwema,

bati « Uhoraho ni igihangange ! »

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 21, 36)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abahora bari maso kandi basenga :

bazashobora gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka    (Lk 12, 35-38)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati  35«Nimukenyere kandi muhorane amatara yaka. 36Nimugenze nk’abantu bategereje shebuja avuye mu bukwe, kugira ngo nagera  iwe agakomanga bahite bamukingurira. 37Barahirwa abo bagaragu shebuja azasanga bari maso. Ndababwira ukuri : azakenyera abicaze ku meza maze abahereze. 38Naza no mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bakimutegereje, barahirwa !» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »