ven.

14

oct.

2011

Amasomo Icyumweru cya XXV Gisanzwe, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi   (Iz 55, 6-9)

6Nimushakashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa, nimumwiyambaze igihe akiri hafi. 7Umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye. Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze, ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi. 8Kandi ni koko ibitekerezo byanyu si byo byanjye, n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze. 9Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane ku isi, ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu, n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu.

 

ZABURI   (Zab 145 (144), 2-3, 8-9, 17-18)

 

Inyik/ Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza.

 

Buri munsi nzagusingiza,

nogeze izina ryawe iteka ryose.

Uhoraho ni igihangange,

akaba rwose akwiriye gusingizwa,

ubwamamare bwe ntibugereranywa.

 

Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,

atinda kurakara kandi akagira urugwiro.

Uhoraho agirira bose ibambe,

maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

 

Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,

akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.

Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,

hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi   (Fil 1, 20c-24.27a)

Bavandirnwe, 20cnzahesha Kristu ikuzo nta mususu, haba mu bugingo bwanjye, haba mu rupfu rwanjye. 21Koko rero Kristu ni we bugingo bwanjye, ndetse gupfa byambera urwunguko. 22Niba ariko gukomeza kubaho muri uyu mubiri byatuma nkora umurimo w’ingirakamaro, simbona icyo nahitamo… 23Ndagirijwe impande zombi: nifuzaga kwigendera ngo mbane na Kristu, kuko ari byo birushijeho kuba byiza ; 24ariko gukomeza kubaho mu mubiri ni cyo mukeneye. 27aNyamara rero nimukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Zab 145 (144), 7-9)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho agirira bose ibambe,

maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose :

bose bazaha amashyi n’impundu ubutungane bwe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo   (Mt 20, 1-16)

Muri icyo gihe,Yezu aca uyu mugani agira ati 1«Ingoma y’ijuru imeze nka nyir’umurima wazindutse mu museke, kugira ngo ararike abamukorera mu mizabibu. 2Amaze gusezerana n’abakozi idenari imwe ku munsi, abohereza mu mizabibu ye. 3Ngo asohoke nko ku isaha ya gatatu, abona abandi bandagaye ku kibuga. 4Arababwira ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye, ndi bubahe igihembo gikwiye.’ 5Maze bajyayo. Yongeye gusohoka ahagana ku isaha ya gatandatu, n’ahagana ku isaha ya cyenda, abigenza kwa kundi. 6Yongera kugenda ku isaha ya cumi n’imwe, abona n’abandi bahagaze arababwira ati ‘Ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose nta cyo mukora ?’ 7Barasubiza bati ‘Ni uko nta waturaritse.’ Arababwira ati  ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’

8Bugorobye nyir’imizabibu abwira umuhingisha ati ‘Hamagara abakozi ubahe igihembo cyabo, uhere ku baje nyuma, uheruke abaje mbere.’ 9Nuko rero abo ku isaha ya cumi n’imwe baraza, maze buri muntu ahabwa idenari. 10Aba mbere baza batekereza ko bari burengerezweho ; na bo ariko buri muntu ahabwa idenari imwe. 11Bayakira binubira nyir’umurima bati 12‘Abaje nyuma bakoze isaha imwe gusa, ubagiriye nka twe twahanganye n’umunsi wose n’izuba !’ 13We rero asubiza umwe muri bo ati ‘Mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho ; si idenari imwe twasezeranye ? 14Fata ikiri icyawe maze wigendere. Jye nshatse guha uwaje nyuma nk’icyo nguhaye. 15Sinshobora se kugenza uko nshaka mu byanjye ? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza ?’ 16Nguko uko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakazaba aba nyuma.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »