ven.

14

oct.

2011

Amasomo Icyumweru cya XXIX Gisanzwe, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi    (Iz 45, 1.4-6a)

1Uhoraho abwiye atya Sirusi, uwo yisigiye amavuta y’ubutore: Ngushyigikirishije ukuboko kwanjye kw’iburyo, kugira ngo amahanga nyacishe bugufi imbere yawe, kandi ngo ngukingurire inzugi maze imiryango ikinguke imbere yawe. 4Koko rero, Yakobo umugaragu wanjye na Israheli nihitiyemo, yatumye nguhamagara mu izina ryawe ; nkwita izina n’ubwo wowe utanzi. 5Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho, uretse jye nta yindi mana ibaho. Nagukenyeje umukandara kandi utanzi, 6akugira ngo iburasirazuba kimwe n’iburengerazuba, bamenye ko uretse jye ibindi ari ubusa.

 

ZABURI   (Zab 96 (95), 1a.3, 4.5b, 7-8a, 9a.10ac)

 

Inyik/ Nimwegurire Uhoraho Imana yacu, ikuzo n’ububasha.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,

n’ibyiza bye mu miryango yose !

 

Kuko Uhoraho ari igihangange,

akaba akwiye rwose ibisingizo,

ni indahangarwa isumba imana zose :

Uhoraho ni we waremye ijuru.

 

Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga,

nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,

nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye.

 

Nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,

nimuvuge mu mahanga muti «Uhoraho ni Umwami !»

Imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki  (1 Tes 1, 1-5b)

1Jyewe Pawulo, na Silivani na Timote, kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu : tubifurije ineza n’amahoro. 2Iyo tubibutse mu masengesho yacu, ntiduhwema gushimira Imana  kubera mwebwe mwese. 3Duhora twibuka ibikorwa byiza n’ukwemera kwanyu, n’imiruho muterwa n’urukundo rwanyu, n’ukuntu mwiringiye Umwami wacu Yezu Kristu mudatezuka, imbere y’Imana Umubyeyi wacu. 4Bavandimwe, nkoramutirna z’Imana, tuzi neza ko muri mu bo yatoye. Koko rero, Inkuru Nziza tubamenyesha nta bwo yabagejejweho mu magambo gusa, ahubwo twayamamaie dushize amanga, twishingikirije ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Zab 29 (28), 1-2a)

 

Alleluya Alleluya.

Nimwegurire Uhoraho, bana b’Imana,

nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha !

Nimwegurire Uhoraho ikuzo rikwiriye izina rye !

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo   (Mt 22, 15-21)

Muri icyo gihe, 15Abafarizayi baragenda bajya inama yo gufatira Yezu ku magambo avuga. 16Nuko bamutumaho abigishwa babo n’Abaherodiyani. Baramubaza bati «Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri kandi ukigisha inzira y’lmana nta cyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu. 17Nuko rero tubwire uko ubyumva : ese guha Kayizari umusoro, biremewe cyangwa si byo ?» 18Ariko Yezu wari uzi ubugome bwabo arabasubiza ati «Mwa ndyarya mwe, igituma munyinja ni iki ? 19Nimunyereke igiceri mutangaho umusoro.» Bamuhereza idenari. 20Nuko arababaza ati «Iri shusho n’ibyanditseho ni ibya nde?» 21Bati «Ni ibya Kayizari.» Nuko Yezu arababwira ati «Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n’iby’Imana mubisubize Imana ! » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »