ven.

07

oct.

2011

Amasomo ku wa Mbere XXVIII, A

KU WA MBERE


ISOMO RYA MBERE

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma    (Rom 1, 1-7)

1Jyewe Pawulo, umugaragu wa Yezu Kristu, ndabaramutsa. Koko natorewe kuba intumwa, nteganyirizwa kwamamaza Inkuru Nziza 2Imana yari yarateguje abahanuzi bayo mu Byanditswe bitagatifu. 3Iyo Nkuru Nziza yerekeye Umwana wayo, Yezu Kristu Umwami wacu, wabayeho ku bw’umubiri ari mwene Dawudi, 4ariko izuka rye ava mu bapfuye rikagaragaza ko ari Umwana w’Imana, mu bubasha bwose ku bwa Roho Mutagatifu. 5Ni na We waduhesheje ubutumwa bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera, 6ari yo mubarirwamo, namwe abahamagawe na Yezu Kristu. 7Mwebwe rero, batoni b’Imana muri i Roma, mwebwe abatagatifujwe no gutorwa n’Imana : nimugire : nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

 

ZABURI    (Zab 98 (97), 1,2-3ab, 3cd-4)    

 

Inyik/ Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza ;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,

byatumye atsinda.

 

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

 

Imipaka yose y’isi,

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimuvuze impundu kandi muririmbe. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Zab 95 (94), 8)   

 

Alleluya Alleluya.

Uyu munsi ntitunangire imutima wacu,

ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka    (Lk 11, 29-32)

Muri icyo gihe, 29abantu bamaze guterana ari benshi, Yezu arababwira ati « Ab’iyi ngoma ni abantu babi ! Barashaka ikimenyetso ; nyamara nta kindi kimenyetso bazahabwa atari icya Yonasi. 30Nk’uko Yonasi yabereye Abanyaninivi ikimenyetso, ni na ko Umwana w’umuntu azakibera ab’iyi ngoma. 31Ku munsi w’urubanza, umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni, kandi hano hari uruta Salomoni ! 32Kuri uwo munsi w’urubanza, Abanyaninivi na bo bazahagurukira ab’iyi ngoma maze babatsinde, kuko bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi.»

 

IVANJILI


+ Matayo   (Mt 22, 1-14)

Muri icyo gihe, 1Yezu yongera kubabwirira mu migani ati 2«Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we; 3agatuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza. 4Nuko yongera gutuma abandi bagaragu, kugira ngo babwire abatumiwe bati ‘Dore nateguye amazimano; ibimasa byanjye n’amatungo yanjye y’imishishe byabazwe, byose byatunganye nimuze mu bukwe.’ 5Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe mu murima we, undi mu bucuruzi bwe, 6maze abandi bafata abagaragu babagirira nabi, barabica. 7Umwami ararakara yohereza ingabo ze zirimbura abo babisha, kandi zitwika umugi wabo. 8Hanyuma abwira abagaragu be ati ‘Iby’ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye. 9Nimugende rero mu mayirabiri, mutumire mu bukwe abantu bose muhura.’ 10Abo bagaragu bakwira amayira bakoranya abo babonye bose, ari ababi, ari n’abeza, maze inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa. 11Nuko umwami arinjira ngo arebe abari ku meza, maze ahabona umuntu utambaye iby’ubukwe. 12Aramubwira ati ‘Mugenzi wanjye, waje ute hano udafite umwambaro w’abakwe ?’ Undi araceceka. 13Nuko umwami abwira abahereza ati ‘Nimumubohe amaguru n’amaboko, mumujugunye hanze mu mwijima, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’ 14Koko hahamagarwa benshi, hagatorwa bake.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »