ven.

07

oct.

2011

Amasomo ku wa Gatandatu XXVIII, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma    (Rom 4, 13.16-18)

Bavandimwe, 13nta bwo ari amategeko yatumye Abrahamu cyangwa urubyaro rwe basezeranywa guhabwa isi yose ho umurage, ahubwo ni ubutungane butangwa n’ukwemera. 16Ni yo mpamvu ari ku bw’ukwemera isezerano ryabaye ihame, ritangwa ku buntu, rigenerwa urubyaro rwose atari abishingikirije amategeko bonyine, ahubwo ndetse n’abishingikirije ukwemera kwa Abrahamu, we mubyeyi wacu twese, 17nk’uko byanditswe  ngo «Nakugize sekuru w’amahanga menshi. » Yemeye Imana, Yo isubiza ubuzima abapfuye, igaha kubaho ibitariho. 18Yizeye ibidashoboka nyamara aremera, maze aba atyo umubyeyi w’amahanga menshi bikurikije rya jambo ngo « Dore uko urubyarorwawe ruzangana.»

 

ZABURI    (Zab 105 (104), 4a.6a.7, 8-9, 42-43)

 

Inyik/ Hahirwa umuntu Nyagasani adashinja icyaha.  

 

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha, 

mwebwe nkomoko ya Abrahamu umugaragu we. 

Ni we Uhoraho, Imana yacu,

umugenga w’isi yose.

 

Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho,

ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,

rya sezerano yagiranye na Abrahamu,

akarisubiriramo Izaki mu ndahiro.

 

Koko yibutse isezerano rye ritagatifu,

yagiriye Abrahamu umugaragu we !

Nuko yimura umuryango wishimye,

intore ze zisohokana urwamo rw’impundu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Yh 15, 26.27)

 

Alleluya Alleluya. 

Nyagasani, uduhe Roho Nyir’ukuri,

kugira ngo aguhamye mu mitima yacu.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka    (Lk 12, 8-12)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa ati 8« Ndabibabwiye: umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, Umwana w’umuntu na we azamwemera imbere y’abamalayika b’Imana. 9Naho uzanyihakana mu maso y’abantu, na we azihakanwa imbere y’abamalayika b’Imana. 10Kandi nihagira uvuga Umwana w’umuntu nabi azagirirwa imbabazi; ariko natuka Roho Mutagatifu ntazagirirwa imbabazi. 11Mu gihe bazabajyana mu masengero imbere y’abacamanza n’abategetsi, ntimuzibaze uko muziburanira, n’amagambo muzavuga, 12kuko icyo gihe Roho Mutagatifu ari we uzababwiriza icyo mukwiye kuvuga. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »