jeu.

06

oct.

2011

Tariki 29 Nzeri: Umunsi mukuru w’Abamalayika bakuru Misheli, Gaburiheli na Rafayeli

Mikayile
Mikayile

Igihe twibuka Abamalayika bakuru Misheli, Gaburiheli na Rafayeli  tuba tunizihiza Abamalayika bose bavugwa mu gitabo cy’Intangiriro kugeza mu Byahishuwe, tunibuka kandi ubutumwa n’umwanya wabo mu Mateka y’ugucungurwa kwa Muntu. Abamalayika ni intumwa z’Imana zihishurira abantu imigambi yayo kandi zigatwara ubutumwa bwayo, ariko mbere na mbere bashinzwe gusingiza Imana.


Inyigisho ya Mutagatifu Geregori Mukuru ku mazina y’Abamalayika.


Ibisobanuro by’amazina y’Abamalayika bakuru  

Izina ry’Umumalayika ryerekana umurimo ashinzwe ntirisobanura kamere ye. Abamalayika ni ibiremwa by’umwuka  bakaba kandi roho nsa, ariko ntitwabita buri gihe « intumwa » kuko bitwa iri zina gusa igihe batwaye ubutumwa bw’Imana. Habaho Abamalayika bakuru bashinzwe ubutumwa bukomeye hakaba n’Abamalayika bato.


Ni yo mpamvu Umumalayika mukuru Gaburiheli yoherejwe ku mwari w’isugi Mariya, kandi akaba atari umumalayika ubonetse wese : kubera uwo murimo, byari ngombwa kohereza Umumalayika mukuru kugira ngo amenyeshe ubutumwa buhambaye cyane nk’ubwo.


Byongeye, bamwe mu Bamalayika bafite  amazina afitanye isano n’ubutumwa bahawe. Igihe batumwe kurangiza umurimo uyu n’uyu bahabwa n’amazina  asobanura ubutumwa bashinzwe. Bityo Misheli bisobanura : «Ni nde usa n’Imana ?» ; Gaburiheli bigasobanura : «Bubasha bw’Imana» naho Rafayeli bigasobanura : «Hakizimana cyangwa Man(a)-irakiza».

Igihe hari ubutumwa busaba imbaraga zidasanzwe ni Misheli woherezwa : umurimo n’izina rye byumvikanisha ko nta wundi wabasha gukora iby’Imana yonyine ikora. Wa mwanzi wa kera wifuje, kubera ubwirasi bwe kungana n’Imana, yagize ati : «Nzazamuka mu bicu, ningera hejuru y’inyenyeri z’ijuru nzahashyire icyicaro cyanjye, nzase n’Imana Musumba-byose». Nyamara Ibyahishuwe bitubwira ko ku munsi w’imperuka, uwo mwanzi azamburwa imbaraga ze, mbere y’uko atsindwa burundu, agahangana n’Umumalayika mukuru Misheli ; hazaba intambara ikaze hagati ye na Malayika Misheli (Ibyahishuwe 12,7).


Kuri Bikira Mariya ni Malayika Gaburiheli woherejwe ufite izina risobanura «Mbaraga z’Imana (Mt 1,26) ». Ntiyaje se kutumenyesha uwashatse kwigaragaza mu bwicishe bugufi kugira ngo atsinde imbaraga za Sekibi! Inkuru y’ukuza ku isi ya Yezu yagombaga gutangazwa na « Mbaraga z’Imana » waje nka « Mugaba w’ingabo, Ntwari ku rugamba ».


Malayika Rafayeli we yigaragaza nka «  Hakizimana cyangwa Man(a) ikiza ». Bityo azahumura  amaso Tobi igihe ayakozeho (Tobi 11,8), abe atyo akoze umurimo wo gukiza. Uwoherejwe kugira ngo akize aberewe no kwitwa «Man(a)-ikiza »   

Byavuye mu gitabo « La liturgie des Heures, tome 4, pp 1020.1025-1026 ».


Byahinduwe mu Kinyarwanda na Padiri Valens NSABAMUNGU

                                                             PARUWASI NYAGAHANGA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »