lun.

03

oct.

2011

Session y'Abafratri ba Diyosezi ya Byumba

Diyosezi Gatolika ya Byumba ifite umwanya igenera Abadiyakoni n’Abafaratiri mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri (Séminaires). Uyu mwaka 2011 iyo gahunda ikaba yari iteganijwe kuva ku wa 29/09/2011 kugeza ku wa 01/10/2011.

 

Mu gufungura ku mugaragaro uwo mwiherero, Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba yifurije ikaze Abadiyakoni n’Abafaratiri. Ati “Mugubwe neza”. Nyuma y’ijambo ry’ikaze yatanze n’impanuro za kibyeyi ati : “Mutangiye umwaka, ariko ndabasaba kubaka paradizo aho mugiye”. Paradizo yayisobanuye muri aya magambo:“Ni ahantu heza, haba abantu beza kandi babanye neza”. Kubana neza kwanyu bizabahesha ishema ndetse biriheshe na Diyosezi yacu ati kuko “Ihene y’ibuguma yona iziritse” bivuga ko  imyitwarire idahwitse y’abana igayisha umubyeyi.

 

Si Umushumba gusa watanze impanuro, ahubwo n’Abapadiri nka Alfred RUTAGENGWA, ushinzwe Abafaratiri muri Diyosezi yunze mu rye (Umushumba) ati “Duhuze imbaraga kugira ngo dukore ikigamije inyungu rusange” byose mu rwego rwo kubaka paradizo Umushumba yibukije.

 

Padiri J. Damascène MUGIRANEZA, Chancelier wa Diyosezi we yibukije ko gukoresha ikoranabuhanga mu gukora ubutumwa nabyo bigamije kubaka paradizo muri Diyosezi yacu by’umwihariko ndetse n’ahandi, tukamenyekanisha hose Diyosezi yacu kandi tukageza Ijambo ry’Imana kuri Internet mu Kinyarwanda, iyo akaba ari imwe mu ntego za website ya Diyosezi, www.diocesebyumba.com.

 

Nk’abana barerwa rero, Abafaratiri bahawe impamba izabaherekeza uyu mwaka w’amashuri utangiye kuri uyu wa 01/10/2011 mu maseminari arerera Kiliziya. Iyo mpamba nta yindi ni impanuro ndetse n’umugisha byahawe Abafaratiri mbere y’uko berekeza mu ma seminari barererwamo.

Fratri Jean Bosco NKURANGA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »