lun.

03

oct.

2011

Amasomo ku wa Gatanu XXVII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Yoweli   (Yow 1,13-15 ; 2, 1-2)

1,13Nimukenyere maze muganye, mwe baherezabitambo ! Namwe abashinzwe imirimo yo ku rutambiro, nimuboroge ! Nimurare ijoro mwambaye ibigunira, mwe abashinzwe imirimo y’Imana yanjye. 14Nimwitagatifurishe gusiba kurya, mutangaze iteraniro ritagatifu, mukoranyirize abakuru b’umuryango n’abatuye igihugu bose mu Ngoro y’Uhoraho Imana yanyu, maze mutakambire Uhoraho. 15Yuu ! Mbega umunsi ! Umunsi w’Uhoraho uregereje ! Dore nguyu uje ari kirimbuzi, uturutse kuri Nyir’ububasha. 2,1Nimuvugirize ihembe i Siyoni, muvugirize induru ku musozi mutagatifu ! Abatuye igihugu bose nibakangarane kuko Uhoraho aje, nguyu umunsi we uregereje ! 2Ni umunsi w’umwijima n’icuraburindi, umunsi w’ibicu n’ibihu bibuditse ! Dore ya mbaga y’indatsimburwa kandi itabarika yadutse, uboshye umuseke , umurikiye ku mpinga z’imisozi. Ni inyoko itigeze iboneka na rimwe, nta n’iyindi izaboneka nka yo, kugeza kera cyane mu bisekuruza bizaza.

 

ZABURI   (Zab 9, 2-3, 6.16, 8-9)

 

Inyik/ Imana igengana isi ubutabera.

 

Uhoraho, ndagushimira n’umutima wanjye wose, 

ndamamaza ibigwi byawe byose.

Umpaye kubyina kubera ibyishimo,

ndaririmba izina ryawe wowe Musumbabyose.

 

Wakangaye amahanga, urimbura abatakuyoboka,

usibanganya amazina yabo ubudasubirwaho.

Amahanga yaguye mu rwobo yari yacukuye,

amaguru yabo afatirwa mu mutego bari bateze.

 

Ariko Uhoraho aganje ubuziraherezo,

ashinze intebe ye ngo ace imanza.

Ni we ugengana isi ubutabera,

agacira imanza imiryango ari nta ho abogamiye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Hish 12, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Ngiki igihe cy’ubwami bw’Imana yacu kirageze,

n’ubutegetsi bwa Kristu wayo.

Nihasingizwe uje mu izina rya Nyagasani.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka   (Lk 11, 15-26)

Muri icyo gihe, Yezu yari amaze kwirukana roho mbi, maze abantu 15bamwe baravuga bati « Belizebuli, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi. » 16Naho abandi bamusaba ikimenyetso kivuye mu ijuru bamwinja. 17Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati « Ingoma yose yibyayemo amahari irarimbuka, n’amazu yayo yose akagwirirana. 18Niba rero Sekibi yibyayemo amahari ingoma ye izakomera ite, ko muvuga ngo roho mbi nzirukanisha Belizebuli ? 19Niba ari Belizebuli nirukanisha roho mbi, abana banyu bo bazirukanisha nde ? Ni bo rero bazababera abacamanza. 20Ariko rero niba ari urutoki rw’Imana nirukanisha roho mbi, ni uko Ingoma y’lmana yabagezemo. 21Iyo umuntu w’umunyamaboko kandi ufite intwaro arinze urugo rwe, ibye biba amahoro. 22Ariko iyo haje umurusha amaboko akamutsinda, akamwambura intwaro yari yiringiye, amunyaga ibye akabigaba. 23Utari kumwe nanjye aba andwanya ; n’utarunda hamwe nanjye aba anyanyagiza. 24Iyo roho mbi ivuye mu muntu, ibungera ahantu h’agasi ishaka uburuhukiro maze ikabubura. Nuko ikibwira iti  “Nsubiye mu nzu yanjye navuyemo.” 25Yahagera igasanga ikubuye, iteguye. 26Nuko ikagenda ikazana roho mbi zindi ndwi ziyitambukije ubugome, zikaza zikahatura. Nuko imimerere ya nyuma y’uwo muntu ikarushaho kuba umwaku. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »