lun.

03

oct.

2011

Amasomo ku wa Gatandatu XXVII, A

ISOMORYAMBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Yoweli    (Yow 4, 12-21)

Uhoraho aravuze ati 12« Amahanga nahaguruke azamuke, agane ku kibaya cyitwa “Uhoraho mucamanza”, kuko ari ho ngiye kwicara ngacira urubanza amahanga yose abakikije. 13Nimucyamure umuhoro kuko isarura rigeze ; nimuze mwenge dore urwengero ruruzuye, n’imivure irasendereye, kuko ubugome bwabo bukabije ! 14Ngizo inteko z’imbaga nyamwinshi mu kibaya cy’imanza, kuko Umunsi w’Uhoraho wegereje, ukazahigaragariza. 15Izuba n’ukwezi bizijima, n’inyenyeri ntizizongera kumurika. 16Uhoraho yivugiye i Siyoni, ijwi rye ryumvikanira i Yeruzalemu ; nuko ijuru n’isi birakangarana ! Naho umuryango we Uhoraho azawubera ubuhungiro, abe n’ubwihisho ku Bayisraheli. 17Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho, Imana yanyu, nkaba ntuye i Siyoni ku musozi wanjye mutagatifu. Yeruzalemu izaba ahantu hatagatifu, abanyamahanga ntibazongera kuhanyura ukundi ! 18Uwo munsi imisozi izarengwa divayi nshyashya, imisozi itembeho amata, amazi atembe mu migezi yose ya Yuda. Isoko izavubuka mu Ngoro y’Uhoraho, ivomerere ikibaya cy’Iminyinya. 19Misiri yo izaba ikidaturwa, na Edomu ihinduke ubutayu, bazize ubugome bagiriye abahungu ba Yuda, kuko bameneye amaraso y’indacumura mu gihugu cyazo. 20Naho Yuda na Yeruzalemu bizaturwa ubuziraherezo, uko ibihe bigenda bisimburana. 21Ni koko : nzahora amaraso yabo yamenwe, nta we uzasigara adahorewe, maze jyewe Uhoraho, nzature muri Siyoni. »

 

ZABURI   (Zab 97 (96), 1-2, 5-6,11-12)

 

Inyik/ Ntungane, nimwishimire Uhoraho.

 

Uhoraho ni Umwami ! Isi nihimbarwe,

abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo !

Igicu cy’urwijiji kiramukikije,

ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

 

Imisozi irashonga nk’ibishashara,

mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.

Ijuru riramamaza ubutabera bwe,

maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

 

Urumuri rurasira ku ntungane, 

ab’umutima ugororotse bakagira ibyishimo.

Ntungane, nimwishimire Uhoraho,

maze mumusingirize ubutungane bwe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Lk 11, 28)

 

AlIeluya Alleluya.

Hahirwa abumva ijambo ry’Imana, bakarikurikiza !

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka   (Lk 11, 27-28)

27Igihe Yezu yavugaga, umugore arangurura ijwi rwagati mu mbaga, aramubwira ati «Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje ! »  28Na we ati « Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza ! » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »