sam.

10

sept.

2011

Amasomo ku wa Kane XXIV, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote  (1 Tim 4, 12-16)

Nkoramutima yanjye, 12ntihazagire ugusuzugurira ko ukiri muto. Ahubwo uzabere abayoboke urugero, ari mu magambo, ari mu migenzereze, mu rukundo, mu kwemera no mu budakemwa. 13Mu gihe ugitegereje ko nza, ihatire gusoma lbyanditswe bitagatifu, ushishikarize abandi kugenza neza kandi utange inyigisho. 14Ntuzarangarane ingabire y’Imana ikurimo, ya yindi wahawe igihe ugaragaweho n’ubuhanuzi, maze urugaga rw’abakuru b’umuryango rukakuramburiraho ibiganza. 15Ibyo ngibyo bishyireho umutima, ubyibandeho rwose, maze uko ujya mbere bigende bigaragara mu maso ya bose. 16Ihugukire ubwawe, uhugukire n’umurimo wawe wo kwigisha ; ube indatezuka kuri izo nama nkugiriye. Nugenza utyo uzikiza wowe ubwawe, ukize n’abandi bose bagutega amatwi.

 

ZABURI   (Zab 111 (110), 7-8a, 9, 10)

 

Inyik/ Uhoraho, ibyo wakoze biratangaje !

 

Ibyo akora byose birangwa n’ukuri n’ubutungane,

amategeko ye yose akwiye kwiringirwa,

yashyiriweho abo mu bihe byose.

 

Uhoraho yazaniye umuryango we ikiwubohora,

agena rimwe rizima imiterere y’Isezerano rye.

Izina rye ni ritagatifu, kandi rigatera ubwoba.

 

Intangiriro y’ubwenge ni ugutinya Uhoraho;

abagenza batyo bose ni bo inararibonye.

Ibisingizo bye bizahoraho iteka ryose. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Zab 130 (129), 7)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho ahorana imbabazi, akagira ubuntu butagira urugero,

ni we utanga amahoro.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka   (Lk 7, 36-50)

Muri icyo gihe, 36umwe mu Bafarizayi atumira Yezu ngo basangire ; yinjira iwe ajya ku meza. 37Maze haza umugore wari ihabara mu mugi. Yari yamenye ko Yezu ari ku meza mu nzu y’uwo Mufarizayi, aza afite urweso rurimo umubavu. 38Nuko aturuka inyuma ya Yezu, yunama ku birenge bye arira. Amarira atonyangira ku birenge bya Yezu, abihanaguza imisatsi ye, agumya kubisoma anabisiga umubavu. 39Umufarizayi wari wamutumiye ngo abibone, aribwira ati « Uyu muntu iyo aba umuhanuzi koko, aba yamenye uyu mugore umukora uwo ari we n’icyo ari cyo : ko ari umunyabyaha. » 40Yezu araterura, aramubwira ati « Simoni, mfite icyo nkubwira, » Undi aravuga ati  «Mbwira, Mwigisha.» 41Yezu , ati « Umuntu yari afite abantu babiri bamurimo umwenda; umwe yari amurimo amadenari magana atanu, undi mirongo itanu. 42Babuze icyo bishyura, abarekera uwo mwenda. Muri abo bombi, ni uwuhe uzarusha undi kumukunda ?» 43Simoni arasubiza ati «Ndasanga ari uwarekewe umwenda munini.» Yezu aramubwira ati «Ushubije neza.»


44Nuko ahindukirira wa mugore, abwira Simoni ati «Urabona uyu mugore ? Ninjiye mu nzu yawe ntiwansuka amazi ku birenge ; naho we yuhagije ibirenge byanjye amarira ye, maze abihanaguza imisatsi ye. 45Ntiwampobeye unsoma ; naho we kuva aho yinjiriye mu nzu, ntiyahwemye kunsoma ibirenge. 46Ntiwansize amavuta ahumura mu mutwe ; naho we yansize umubavu ku birenge. 47Ni cyo gitumye nkubwira nti : ibyaha bye byose uko bingana arabibabariwe, kubera urukundo rwe rwinshi. Naho ubabariwe bike, akunda buke.» 48Nuko Yezu abwira uwo mugore ati « Ibyaha byawe birakijijwe.» 49Abari kumwe na we ku meza batangira kwibaza bati « Uyu ni muntu ki ugeza n’aho gukiza ibyaha ?» 50Nuko Yezu abwira wa mugore ati «Ukwemera kwawe kuragukijije ; genda amahoro.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »