sam.

10

sept.

2011

Amasomo Ku wa 14 nzeri: IKUZWA RY’UMUSARABA MUTAGATIFU

ISOMO RYA MBERE

Bashobora guhitamo rimwe muri aya masomo uko ari abiri :


Igitabo cy’Ibarura   (Ibar 21, 4b-9)

Icyo gihe Abayisraheli bari mu rugendo mu butayu, 4bimbaga iza gucikira intege mu nzira, 5itangira kugaya Imana na Musa ivuga iti « Mwadukuriye iki mu Misiri ? Mwagira ngo tugwe muri ubu butayu butagira amazi ntibubemo n’umugati ! Twarambiwe guhora turya iriya ngirwamugati. » 6Uhoraho aterereza Abayisraheli inzoka zifite ubumara butwika, zirabarya bapfamo abantu benshi cyane. 7lmbaga iza isanga Musa, iramubwira iti « Twakoze icyaha igihe twakugayaga wowe n’Uhoraho. None twingingire Uhoraho adukize ziriya nzoka !» Musa asabira imbabazi umuryango 8maze Uhoraho aramubwira ati « Curisha inzoka isa n’izo zabateye, uyimanike ku giti. Uwo zizajya zirya akayireba azajya akira. » 9Musa acurisha inzoka y’umuringa, ayimanika ku giti. Iyo rero inzoka yaryaga umuntu maze akareba iyo y’umuringa, yahitaga akira.

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi   (Fil 2, 6-11)

Bavandimwe, Kristu Yezu 6n’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. 7Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, 8yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. 9Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose, 10kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, 11kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe lmana Se ikuzo.

 

ZABURI   (Zab 78 (77), 3-4ac, 34-35, 36-37, 38ab.39)

 

Inyik/ Nyagasani, ku bw’umusaraba wawe, udusubiza ubuzima.

 

Ibyo twabwiwe kandi tumenyereye,

ibyo ba data batugejejeho,

natwe ntituzabihisha abana bacu,

ibyo bazakurizaho gusingiza Uhoraho.

 

Iyo Imana yabiraragamo ni bwo bayishakashakaga,

bakisubiraho, bakayigarukira !

Ubwo bakibuka ko Imana ari yo rutare begamiye,

ko Isumbabyose ari yo ibarengera !

 

Cyakora ntibayibwizaga ukuri,

yari amagambo yo ku rurimi gusa.

Umutima wabo wari uyiri kure,

n’Isezerano ryayo bataryizeye.

 

Nyamara yo Nyiribambe,

aho kubarimbura ikabababarira,

yibuka ko ari abantu gusa,

barimo umwuka ushira vuba ntugaruke.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Turagusenga Kristu, turagushima :

kubera ko wakirishije abantu umusaraba wawe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani   (Yh 3, 13-17)

Muri icyo gihe, Yezu abwira Nikodemu ati 13« Nta wigeze azamuka ajya mu ijuru, uretse Umwana w’umuntu wamanutse aturutse mu ijuru. 14Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, 15kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka. » 16Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka. 17Icyakora, Imana ntiyohereje Umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »