ven.

02

sept.

2011

Amasomo ku wa Gatandatu XXIII, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote (1 Tim 1, 15-17)

Nkoramutima yanjye, 15dore ijambo rigomba kwizerwa, kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose : ni uko Kristu Yezu yaje ku isi kugira ngo akize abanyabyaha, muri bo jye nkaba uwa mbere. 16Kandi kuba naragiriwe imbabazi, ni ukugira ngo Kristu Yezu ahere kuri jye maze yerekane ubuntu bwe bwose, bityo angire urugero rw’abagomba kuzamwemera bose bizeye ubugingo bw’iteka. 17Umwami w’ibihe byose, ari na We Mana imwe rukumbi, ihoraho kandi itagaragara, naharirwe icyubahiro n’ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen.

 

ZABURI   (Zab 113 (112),1-2,3-4, 5a.6-7)

 

Inyik/ Izina ry’Uhoraho nirisingizwe, ubu ngubu n’iteka ryose.

 

Bayoboke b’Uhoraho, nimuhanike ibisingizo,

maze musingize izina ry’Uhoraho !

Izina ry’Uhoraho nirisingizwe,

ubu ngubu n’iteka ryose !

 

Kuva igihe izuba rirashe kugeza ubwo rirenga,

nihasingizwe izina ry’Uhoraho !

Uhoraho asumba kure amahanga yose,

n’ikuzo rye rigasumba ijuru.

 

Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu,

maze akunama areba ijuru n’isi hasi ye ?

Ahagurutsa indushyi mu mukungugu,

akavana umutindi mu cyavu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Zab 1, 2-3)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa umuntu uhimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akera imbuto uko igihe kigeze.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka   (Lk 6, 43-49)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 43« Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, nta n’igiti kibi cyera imbuto nziza. 44Igiti cyose kirangwa n’imbuto zacyo. Koko nta we usoroma imitini ku mahwa, nta n’usarura imizabibu ku bitovu. 45Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo, n’umunyamico mibi avana mu mutima we ibibi byawusabitse ; kuko akuzuye umutima gasesekara ku munwa. 46Ni iki gituma mumpamagara ngo ‘Mwigisha ! Mwigisha !’ kandi mudakora ibyo mbabwira ? 47Umuntu wese ungana, akumva amagambo yanjye kandi akayakurikiza, reka mbereke uwo namugereranya. 48Ameze nk’umuntu wubatse inzu, agacukura akageza ku rutare, akarugerekaho amabuye y’ishingiro. Umwuzure uteye, umuvu wiroha kuri iyo nzu ariko ntiyanyeganyega, kuko yari yubatse neza. 49Naho rero uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, ameze nk’umuntu wubatse inzu ku butaka, ashinga imiganda yayo ahadakomeye. Umuvu uyiroshyeho iherako itemba, maze aho yari iri hahinduka itongo. »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »