mer.

31

août

2011

KOMISIYO Y’ABEPISKOPI Y’UBUTABERA N’AMAHORO YASUWE NA PATRICK PERCY UMUKOZI MUKURU WA SCIAF

Kuva ku wa 24 kugeza ku wa 27 Kanama 2011,Bwana Percy Patrick ,Ushinzwe programu muri SCIAF ari kumwe na Bwana Mick Quinn, umukozi wa SCIAF ukurikiranira hafi ibikorwa by’abafatanyabikorwa bo mu karere k’ibiyaga bigari (Rwanda, Burundi na Congo) basuye Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Ubutabera n’Amahoro.

 

Urwo ruzinduko rwari rugamije gusura ibikorwa by’umushinga  wo kurwanya ihototerwa rishingiye ku gitsina mu karere k’ibiyaga bigari SCIAF iteramo inkunga CEJP.

 

Muri urwo ruzinduko Bwana Patrick Percy ku italiki ya 24/08/2011 yagiranye inama n’abakozi ba CEJP ndetse n’abahuzabikorwa ba komisiyo ku rwego rw’Amadiyosezi yose y’Igihugu. Iyo nama yasuzumiye hamwe aho ibikorwa bigeze hashingiwe kuri raporo zaturutse mu bakangurambaga b’umushinga bakorera muri za paruwasi ndetse iba n’umwanya wo gutekerereza hamwe uburyo ibikorwa by’umushinga byarushaho kumvikana neza na raporo zigakorwa neza kandi kugihe. Ushinzwe programu muri CEJP Bwana SAMVURA Oswald wari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa CEJP, Padiri GASANA Vincent, wari mu butumwa bw’akazi i Bujumbura, yaboneyeho gushimira inkunga SCIAF itera Kiliziya Gatolika y’u Rwanda no kwerekana ibindi bikenewe yagombye gukomeza guterwamo inkunga kandi bifitanye isano no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

 

Kuya 25/08/2011, Abashyitsi basuye ibikorwa by’umushinga muri Diyosezi ya Kabgayi, Paruwasi ya Kigoma naho kuya 26/08/2011 basura Archidiyosezi ya Kigali muri paruwasi ya RUHUHA.

 

Aho basuye hose bahuye n’abagenerwa bikorwa bagera kuri 20 muri buri baruwasi.

 

Ku gica munsi cyo kuwa 25/08/2011, Bwana Percy Patrick aherekejwe n’umunyamabanga mukuru wa Komisiyo n’umukozi ushinzwe programu bagiranye inama y’akazi n’Umushumba wa Diyosezi ya Byumba akaba na Prezida wa CEJP, Nyiricyubahiro Musenyeri NZAKAMWITA Servillien. Mu kwakira abashyitsi mu biro bye i Byumba, Musenyeri yabanje gushimira inkunga SCIAF itera Kiliziya Gatolika kuva nyuma ya jenoside yo muri 1994. Yerekanye uburyo iyo nkunga yatumye Kiliziya yongera kubaka komisiyo yayo ndetse n’izindi nzego zayo nka Caritasi. Bwana Percy yashimye ingero yahawe zerekana uruhare rwa Kiliziya muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge no kubaka amahoro mu muryango nyarwanda (ingero yahawe ni izo mu murenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi, aho abacitse ku icumu rya jenocide, abakoze jenocide n’abagifite ababo muri gereza, bigishijwe, bakaba bakorera hamwe) Bwana Percy yasabye ko izo ngero zakwegeranwa, zikandikwaho mu buryo bwatuma zitangarizwa abaturage bo muri Scotland mu kinyamakuru SCIAF isohora buri gihembwe.

 

Musenyeri yaboneyeho gusobanura icyerekezo CEJP yifuza gufata gifitanye isano n’umushinga ihuriyeho na SCIAF ariko ingufu zigashyirwa mu gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo himakazwa umushyikirano hagati y’abashakanye kugira ngo barusheho kumva neza ihame ry’ubwuzuzanye, ubwubahane, n’imyifatire izira ihohotera ikwiye kuranga abagize umuryango bose.

 

Ku gica munsi cyo kuwa 26/08/2011 abashyitsi bagiranye inama y’akazi na Super Intendant Maurice M. umuyobozi wa Gender Desk Unit muri Police y’igihugu. Nyuma yo gusobanurira abashyitsi gahunda n’imikorere ya police y’igihugu mu byerekeranye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibikorwa kugira ngo abo bibayeho bitabweho ndetse n’ababikoze bahanwe, impande zombi zifuje ko habaho ubufatanyabikorwa. Inama yemeje ko CEJP igiye gutegurira hamwe na Police igikorwa cyatuma hanozwa neza inzira y’ubwo bufatanye.

 

Abandi babonanye na Bwana Percy Patrick mugihe yari mu Rwanda ni Bwana NSABIYEZE Simon, umuyobozi wa CAFOD na NGENDANDUMWE Claude wahoze ashinzwe programu za CEJP.

 

Bikorwe i Kigali ku ya 27/08/2011

 

SAMVURA Oswald,

Program Manager wa CEJP


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »