sam.

27

août

2011

Amasomo Ku wa 28 Kanama: MUTAGATIFU AGUSTINI Umwepiskopi n’umuhanga wa Kiliziya

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa   (1 Yh 4, 7-16)

7Nkoramutima zanjye, nidukundane kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. 8Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo. 9Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe : Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugirango tubeshweho na We. 10Nguko uko urukundo ruteye : si twebwe twabanje gukunda Imana, ahubwo ni Yo yadukunze mbere, maze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu. 


11Nkoramutima zanjye, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana. 12Nta muntu wigeze abona Imana, ariko niba dukundana, Imana idutuyemo kandi urukundo rwayo ruba ruganje muri twe. 13Aho tumenyera ko turi mu Mana, na Yo ikatubamo, ni uko yaduhaye kuri Roho wayo. 14Natwe twarabyitegereje, none turahamya ko Imana Data yohereje Umwana wayo kuba Umukiza w’isi. 15Umuntu wese uhamya ko Yezu ari Umwana w’Imana, Imana imuturamo, na we akayituramo. 16Twebwe twamenye urukundo Imana yatugaragarije, kandi turarwemera. Imana ni urukundo : umuntu uhorana urukundo aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo.

 

ZABURI   (Zab 89 (88), 2-3, 4-5, 21-22, 25. 27)

 

Inyik/  Nzaririmba iteka impuhwe z’Uhoraho.

 

Nzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho,

kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.

Umunwa wanjye nzawamamarisha ubudahemuka bwawe,

kuko wavuze uti « Impuhwe zashyizweho ubuziraherezo,

ubudahemuka bwanjye bushinze umuzi mu ijuru.

 

« Nagiranye isezerano n’intore yanjye,

nuko ndahira Dawudi umugaragu wanjye nti

‘Inkomoko yawe nyishyizeho ubuziraherezo,

kandi intebe yawe y’ubwami,

nzayikomeza kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.’

 

« Nsanga Dawudi yambera umugaragu,

maze musiga amavuta yanjye matagatifu.

Ikiganza cyanjye kizamuramira,

n’ukuboko kwanjye kuzamutize imbaraga !

 

« Ubudahemuka bwanjye n’impuhwe zanjye bizahorana na we,

maze azegure umutwe kubera izina ryanjye.

We azanyiyambaza agira ati ‘Uri Data,

uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza !’ »

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (1 Kor 8, 6)

 

Alleluya Alleluya.

Twemera Imana imwe yo Mubyeyi, ari na Yo tugana. 

Twemera kandi na Nyagasani umwe, Yezu Kristu,

ari We utubeshaho.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+  Matayo   (Mt 23, 8-12)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 8« Mwebweho ntimugatume babita ‘Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa, mwese mukaba abavandimwe. 9Ku isi ntimukagire uwo mwita Umubyeyi wanyu, kuko mufite Umwe gusa, lmana Data uri mu ijuru. 10Ntimukemere ko babita ‘Abayobozi’, kuko mufite Umuyobozi umwe gusa, ari we Kristru. 11Umukuru muri mwe azabe umugaragu wanyu. 12Uzikuza wese azacishwa bugufi, naho uzicisha bugufi azakuzwa. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »