ven.

26

août

2011

Amasomo ku wa Mbere XXII, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki  (1 Tes 4, 13-17)

13Bavandimwe, nta bwo dushaka ko muguma mu bujiji ku byerekeye abapfuye, kugira ngo mudaheranwa n’ishavu nk’abandi batagira icyo bizera. 14Nk’uko twemera ko Yezu yapfuye kandi yazutse, ni na ko abapfuye bamwizera, Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We. 15Dore icyo tubabwira giturutse ku ijambo rya Nyagasani : twebwe abazima, abazaba bakiriho ku munsi w’amaza ya Nyagasani, nta bwo tuzabanziriza na gato abapfuye. 16Koko rero, ku kimenyetso gitanzwe n’umumalayika mukuru mu ijwi riranguruye, no ku mworomo w’impanda y’Imana, Nyagasani ubwe azamanuka mu ijuru. Nuko abapfuye bizera Kristu babanze bazuke, 17hanyuma twebwe abazima, abazia basigaye, duhite twererezwa hamwe na bo mu bicu kugira ngo dusanganire Nyagasani mu kirere, bityo tuzabane na Nyagasani iteka ryose.

 

ZABURI   (Zab 96 (95), 1-2a, 4-5a, 11-12a, 12b-13b)

 

Inyik/ Uhoraho araje, aje gucira isi urubanza.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

Isi yose niririmbire Uhoraho !

Nimuririmbire Uhoraho, musingize izi rye.

 

Kuko Uhoraho ari igihangange,

akaba akwiye rwose ibisingizo,

indahangarwa isumba imana zose ;

kuko imana zose z’amahanga ari ubusa.

 

Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe!

Inyanja niyorome n’ibiyirimo byose !

Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.

 

Ibiti byose by’ishyamba bivugirize impundu icyarimwe,

mu maso y’Uhoraho kuko aje,

kuko aje gutegeka isi.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Lk 4,18 ; 1, 68)

 

Alleluya Alleluya. 

Inkuru Nziza yageze ku bakene:

Nyagasani yasuye umuryango we.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka   (Lk 4, 16-30)

Muri icyo gihe, 16Yezu ajya i Nazareti aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye yinjira mu isengero ku munsi w’isabato; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu. 17Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakimumbura, abona ahanditse ngo

18« Roho wa Nyagasani arantwikiriye,

kuko yantoye akansiga amavuta,

agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene,

ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse,

n’abapfukiranwaga ko babohowe,

19kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani. »

20Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza maze aricara;

mu isengero bose bari bamuhanze amaso. 21Nuko atangira kubabwira ati « Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi. » 22Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga. Ni ko kuvuga bati « Uyu si mwene Yozefu ? » 23Yezu arababwira ati « Nta gushidikanya mugiye kuncira wa mugani ngo ‘Muganga, banza wivure ubwawe!’ Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu byose, ngaho bikorere na hano iwanyu. » 24Yungamo ati « Ndababwira ukuri : nta muhanuzi ushimwa iwabo. 25Ndababwiza ukuri rwose : hariho abapfakazi benshi muri Israheli mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose ; 26nyamara muri bo nta n’umwe Eliya yoherejeweho, uretse umupfakazi w’i Sareputa ho mu gihugu cya Sidoni. 27Hari kandi n’ababembe benshi muri Israheli mu gihe cy’umuhanuzi Elisha ; nyamara muri bo nta n’umwe wakijijwe uretse Nahamani w’Umunyasiriya. »


28Abari mu isengero bumvise ayo magambo bose barabisha, 29nuko bahagurukira icyarimwe bamusohora mu mugi wabo, bamujyana hejuru y’imanga y’umusozi umugi wabo wari wubatseho, bagira ngo bahamurohe. 30Nyamara we abanyura hagati arigendera. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »