lun.

22

août

2011

Amasomo ku wa Mbere, XXI, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki  (1 Tes 1, 1-5.8b-10)

1Jyewe Pawulo, na Silivani na Timote, kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu : tubifurije ineza n’amahoro. 2Iyo tubibutse mu masengesho yacu, ntiduhwema gushimira Imana kubera mwebwe mwese. 3Duhora twibuka ibikorwa byiza n’ukwemera kwanyu, n’imiruho muterwa n’urukundo rwanyu, n’ukuntu mwiringiye Umwami wacu Yezu Kristu mudatezuka, imbere y’Imana Umubyeyi wacu. 4Bavandimwe, nkoramutima z’lmana, tuzi neza ko muri mu bo yatoye. 5Koko rero, Inkuru Nziza tubamenyesha nta bwo yabagejejweho mu magambo gusa, ahubwo twayamamaje dushize amanga, twishingikirije ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu. Muzi neza ukuntu twabagenjereje tugamije kubagirira akamaro. 8blnkuru y’ukuntu mwemeye Imana yamamaye hose, ku buryo nta cyo twakwirirwa tubivugaho. 9Bose kandi bavuga uko twakiriwe iwanyu, n’ukuntu mwayobotse Imana mugata ibigirwamana, kugira ngo mukorere Imana nzima kandi nyakuri, 10kandi mutegereze Umwana wayo Yezu yazuye mu bapfuye, We uzaza ava mu ijuru ngo adukize uburakari bugiye kuza.

 

ZABURI     (Zab 149, 1-2, 3-4, 5-6a.9b)

 

Inyik/  Uhoraho ashimishwa n’umuryango we.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, 

Mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.

Israheli niyishimire Uwayiremye,

abahungu b’i Siyoni bahimbazwe n’ibirori bakorera umwami wabo.

 

Nibasingize izina rye bahamiriza,

bamuvugirize ingoma n’inanga. 

Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,

ab’intamenyekana akabahaza umukiro.

 

Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,

ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo ;

bakore mu gahogo barata Imana.

Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Yh 10, 27)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, uri umushumba mwiza :

twumva ijwi ryawe maze tukagukurikira.

Alleluya.

 

IVANJILI


+  Matayo   (Mt 23,13-22)

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati 13« Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’ijuru! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira. (14*) 15Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mubungera mu nyanja no mu bihugu kugira ngo mugire uwo muhindura, kandi mwamubona mukamugira uwo kujugunywa mu nyenga y’umuriro, bitambutse ibyanyu incuro ebyiri ! 16Nimwiyimbire, bayobozi muhumye, muvuga ngo ‘Iyo umuntu arahije Ingoro y’lmana nta cyo bitwaye, ariko yarahiza zahabu y’Ingoro akaba akomeje.’ 17Mwa basazi mwe n’impumyi ! Ikiruta ikindi ni ikihe, zahabu cyangwa Ingoro itagatifuza iyo zahabu ? 18Murongera kandi muti ‘Iyo umuntu arahije urutambiro nta cyo bitwaye, ariko yarahiza ituro riri ku rutambiro akaba akomeje,’ 19Mwa mpumyi mwe ! Ikiruta ikindi ni iki, ituro cyangwa urutambiro rutagatifuza ituro? 20Nuko rero kurahiza urutambiro ni ukurahiza n’ibiruriho byose ; 21kurahiza Ingoro ni ukurahiza n’Uyituyemo. 22Kurahiza ijuru ni ukurahiza intebe y’Imana n’Uyicayeho.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »