lun.

22

août

2011

Amasomo ku wa Gatanu XXI, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki    (1 Tes 4, 1-8)

1Bavandimwe, turabasaba tubinginga muri Nyagasani Yezu ngo mwifate ku buryo bushimisha lmana nk’uko twabibigishije ; ni ko musanzwe mubigenza, ariko noneho nimurusheho. 2Muzi kandi amategeko twabahaye muri Nyagasani Yezu ayo ari yo. 3Dore icyo Imana ibashakaho: ni uko mwaba intungane, mukirinda ubusambanyi. 4Ahubwo buri wese muri mwe amenyere kwifata, agumane ubumanzi n’ubwiyubahe, 5yange gutwarwa n’irari nk’abanyamahanga batazi Imana. 6Kandi ntihakagire ucumura ku uwo bava inda imwe, cyangwa ngo amurenganye muri ibyo, kuko Nyagasani azahana abagenza batyo, nk’uko twabibabwiye tubihanangiriza. 7Koko rero Imana ntiyaduhamagariye kwandavura, ahubwo yaduhamagariye kuba intungane. 8Ni na yo mpamvu usuzugura aya mategeko, atari umuntu aba asuzuguye, ahubwo aba asuzuguye Imana yabashyizemo Roho Mutagatifu wayo.

 

ZABURI    (Zab 97 (96), 1-2, 5-6, 10ab.12)

 

Inyik/  Ntungane, nimwishimire Uhoraho.

 

Uhoraho ni Umwami ! Isi nihimbarwe,

abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo !

Igicu cy’urwijiji kiramukikije,

ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

 

Imisozi irashonga nk’ibishashara,

mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.

Ijuru riramamaza ubutabera bwe,

maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

 

Mwebwe abakunda Uhoraho nimwange ikibi,

kuko amenya ubuzima bw’abayoboke be.

Ntungane nimwishmire Uhoraho,

maze mumusingirize ubutungane bwe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Lk 21, 36)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa umuntu usenga igihe cyose :

azashobora gutunguka imbere y’Umwana w’umuntu.

Alleluya.

 

IVANJILI


+  Matayo   (Mt 25, 1-13)

 Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye, maze abacira uyu mugani ati 1« Ingoma y’ijuru izagereranywa n’abakobwa cumi bafashe amatara yabo, bajya gusanganira umukwe. 2Batanu muri bo bari abapfayongo, abandi batanu ari abanyamutima. 3Abakobwa b’abapfayongo bafata amatara yabo, ariko ntibajyana amavuta yo kongeramo ; 4naho abanyamutima bafata amatara hamwe n’amavuta mu tweso. 5Nuko rero umukwe atinze barahunyiza, bose barasinzira. 6Ariko mu gicuku akamu karavuga ngo ‘Dore umukwe araje, nimujye kumusanganira !’ 7Nuko ba bakobwa bose barabaduka, batunganya amatara yabo. 8Ab’abapfayongo babwira ab’abanyamutima bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’ 9Ariko abanyamutima barabasubiza bati ‘Ahubwo nimugane abacuruzi mwigurire, tutavaho tubura aduhagije twese.’ 10lgihe bagiye kuyagura umukwe aba araje ; abiteguye binjirana na we mu nzu y’ubukwe, nuko umuryango urakingwa. 11Hanyuma ba bakobwa bandi baraza, barahamagara bati ‘Nyagasani, Nyagasani, dukingurire!’ 12We rero arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri : simbazi !’ 13Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »