lun.

22

août

2011

Amasomo ku wa Gatandatu

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki  (1 Tes 4, 9-11)

Bavandimwe, 9ibyerekeye urukundo rwa kivandimwe si ngombwa ko tubibandikira, kuko Imana ubwawo yabiyigishirije gukundana, 10kandi ni na ko mubikorera abavandimwe bose bo muri Masedoniya yose. Bavandimwe, turabasaba gukomeza kujya mbere : 11nimwihatire gutuza, mwibande ku bibareba, kandi mukoreshe amaboko nk’uko twabibategetse.

 

ZABURI    (Zab 98 (97), 1, 7-8, 9)

 

Inyik/  Uhoraho azaza gucira isi urubanza rutabera.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza ;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,

byatumye atsinda.

 

Inyanja niyorome hamwe n’ibiyirimo,

isi yose hamwe n’abayituye.

Inzuzi nizikome mu mashyi,

n’imisozi ivugirize impundu icyarimwe.

 

Nibivuze impundu imbere y’Uhoraho kuko aje gutegeka isi,

azacira isi urubanza rutabera,

arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Zab 1, 2-3)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa umuntu uhimbazwa n’amategeko y’Uhoraho :

yera imbuto uko igihe kigeze.

Alleluya.

 

IVANJILI  


+ Matayo   (Mt 25,14-30)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye, maze abacira uyu mugani ati 14« Bizamera nk’umuntu wari ugiye kujya mu rugendo, agahamagara abagaragu be, akababitsa ibintu bye. 15Umwe amuha amatalenta atanu, undi abiri, undi imwe, umuntu wese ku rugero rw’icyo ashoboye, hanyuma aragenda. 16Ako kanya uwari wahawe amata lenta atanu ajya kuyakoresha, maze yunguka andi atanu. 17Uwari wahawe abiri na we yunguka andi abiri. 18Naho uwari wahawe imwe, aragenda acukura umwobo mu gitaka maze ahishamo imari ya shebuja.

19Hashize igihe kirekire shebuja wa ba bagaragu araza, maze abamurikisha ibintu bye. 20Uwahawe amatalenta atanu aregera, maze amuhereza amatalenta atanu yandi agira ati ‘Shobuja, wari wampaye amatalenta atanu, dore andi atanu nungutse.’ 21Shebuia aramubwira ati ‘Ni uko mugaragu mwiza kandi udahemuka,  wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na shobuja !’ 22Uwahawe amatalenta abiri na we araza agira ati ‘Shobuja, wari wampaye amatalenta abiri, dore andi abiri nungutse.’ 23Shebuja aramubwira ati ‘Ni uko mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na shobuja.’ 24Haza uwahawe talenta imwe aravuga ati ‘Shobuja, nzi ko uri umuntu w’umunyabugugu, usarura aho utabibye, ukanura aho utanitse.  25Naratinye ndagenda mpisha talenta yawe mu gitaka : dore ibiri ibyawe.’ 26Naho shebuja aramusubiza ati ‘Mugaragu mubi kandi w’umunebwe, wari uzi ko nsarura aho ntabibye, nkanura aho ntanitse ; 27uba rero warabikije imari yanjye abari kunyungukira, nagaruka nkabona ibyanjye n’inyungu. 28Nimumwambure talenta ye maze muyihe ufite amatalenta cumi ; 29kuko utunze bazamuha agakungahara; naho udafite na mba bazamwaka n’utwo yaganyiragaho. 30Naho uwo mugaragu w’imburamumaro nimumujugunye hanze, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »