lun.

22

août

2011

Amasomo ku Cyumweru cya XXI Gisanzwe, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi  (Iz 22,19-23)

Dore ijambo Uhoraho abwira umutware Shebuna : 19«Ngiye kukwirukana ku murimo wawe, nkunyage umwanya wawe. 20Uwo munsi kandi nzahamagara Eliyakimu mwene Hilikiyahu umugaragu wanjye, 21nzamwambike ikanzu yawe, mukenyeze umukandara wawe, mugabire ubutware bwawe, azabere umubyeyi abatuye Yeruzalemu n’abo mu nzu ya Yuda. 22Nzashyira ku ntugu ze urufunguzo rw’inzu ya Dawudi, nakingura he kugira ushobora gukinga, nakinga he kugira ukingura. 23Nzamushyigikira akomere nk’inkingi ishinze ahantu hakomeye, azabe intebe y’ikuzo ry’inzu ya se.»

 

ZABURI   (Zab 138 (137), 1-2a , 2b-3, 6a.8)

 

Inyik/ Uhoraho, wowe Mana irangiza amasezerano yayo,

impuhwe zawe zizahoraho ubuziraherezo.

 

Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,

ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose,

mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu.

 

Ndogeza izina ryawe,

kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,

kuko warangije amasezerano yawe

bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.

Umunsi nagutakiye waranyumvise,

maze urampumuriza unyongerera imbaraga.

 

N’ubwo Uhoraho akomeye bwose ntabura kwita ku baciye bugufi,

Uhoraho azankorera byose !

Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo,

ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe !

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma   (Rom 11, 33-36)

Bavandimwe, 33mbega ukuntu ubukungu n’ubuhanga n’ubwenge by’Imana birengeje urugero ! Mbega ukuntu imigambi yayo ari inshoberabantu, n’inzira zayo zikaba urujijo! 34Koko rero ni nde wamenye igitekerezo cya Nyagasani, cyangwa ni nde wamubereye umujyanama, 35cyangwa se wabanje kugira icyo amuha ngo azagombe kumwitura? 36Byose bikomoka kuri We, bikabeshwaho na We, bikaberaho We. Nahabwe ikuzo iteka ryose ! Amen.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Mt 16,18)

 

Alleluya Alleluya.

Imana yubatse Kiliziya yayo ku kwemera kwa Petero,

kandi ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo   (Mt 16, 13-20)

Muri icyo gihe, 13Yezu ageze mu gihugu cya Kayizareya ya Filipo, atangira kubaza abigishwa be ati «Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde ?» 14Baramusubiza bati «Bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi.» 15Yongera kubabaza ati «Mwebwe se muvuga ko ndi nde ?» 16Simoni Petero aramusubiza ati «Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima !» 17Yezu amusubiza agira ati «Urahirwa Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso byabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru. 18Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. 19Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru : icyo uzaba waboshye mu nsi kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi kizabohorwa no mu ijuru.» 20Hanyuma yihanangiriza abigishwa kutagira uwo babwira ko ari Kristu. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »