sam.

13

août

2011

Amasomo ku wa 15 Kanama: B.Mariya ajyanwa mu Ijuru

MISA YO KUMUGOROBA UBANZlRIZA UMUNSI MUKURU (Ku wa 14 Kanama)


ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya mbere cy’Amateka (1 Matek 15,3-4.15-16; 16,1-2)

Muri iyo minsi, 15,3Dawudi akoranyiriza Abayisraheli bose i Yeruzalemu, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Uhoraho babujyane ahantu yabuteganyirije. 4Akoranya na bene Aroni n’Abalevi, 15 Abalevi baheka Ubushyinguro bw’Imana bashyize imijishi yabwo ku ntugu zabo, nk’uko Musa yabitegetse akurikije lJambo ry’Uhoraho. 16Maze Dawudi abwira abatware b’Abalevi gushyira abavandimwe babo b’abaririmbyi mu mwanya wabo, bitwaje ibikoresho byabo ari byo inanga, imiduri n’ibyuma birangira, kugira ngo babivuze cyane maze amajwi yabyo arangurure yuzuye ibyishimo. 16,1Binjiza Ubushyinguro bw’Imana, maze babushyira aho bwateguriwe hagati mu ihema Dawudi yari yarabwubakiye, hanyuma batura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro imbere y’Imana. 2Dawudi amaze gutura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro, aha umugisha rubanda mu izina ry’Uhoraho.

 

ZABURI (Zab 132 (131), 7-8, 9-10, 13-14)

 

Inyik/ Nyagasani, wakiriye Umubyeyi wawe mu rumuri rwawe.

 

Nimuhogi twinjire aho utuye,

dupfukame imbere y’umusego w’ibirenge bye!

Haguruka Uhoraho, uze mu buruhukiro bwawe,

wowe n’Ubushyinguro bw’ububasha bwawe!  

 

Abaherezabitambo bawe nibambare ubutungane,

Maze abayoboke bawe bavuze impundu.

Girira umugaragu wawe Dawudi,

woye gutererana umwami wisigiye amavuta.

 

Kuko Uhoraho yihitiyemo Siyoni,

ashaka ko imubera ingoro,

ati «Ni yo buruhukiro bwanjye iteka ryose,

ni ho nzatura kuko nabyifuje!»

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 15, 54-57)

Bavandimwe, ku munsi w’imperuka 54igihe uyu mubiri ugenewe kubora uzagezwa ku budashanguka, kandi uyu mubiri ugenewe gupfa ukagabirwa ukutazapfa, ubwo ngubwo ibyanditswe bizaba byujujwe ngo «Urupfu rwaburijwemo n’umutsindo. 55Rupfu we! Ugutsinda kwawe kuri he? Urubori rwawe ruri hehe, wa Rupfu we?» 56Koko rero urubori rw’urupfu ni icyaha, naho ububasha bw’icyaha buturuka ku mategeko. 57Dushimire Imana yaduhaye gutsinda ku bw’Umwami wacu Yezu Kristu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Arahirwa Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana :

kuko yakiriye ijambo,

agakomeza kurizirikana mu mutima we.

Alleluya.

 

IVANJlLI


+ Luka (Lk 11, 27-28)

27Igihe Yezu yavugaga, umugore arangurura ijwi rwagati mu mbaga, aramubwira ati «Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje!» Na we ati «Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza!»


MISA YO KU MANYWA


ISOMO RYA MBERE


lgitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 11, 19a ; 12, 1-6a.10a)

11,19aNuko Ingoro y’Imana yo mu ijuru irakinguka, n’Ubushyinguro bw’Isezerano bugaragarira mu Ngoro yayo. 12,1Ikimenyetso gikomeye kigaragara mu ijuru: yari umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri munsi y’ ibirenge bye, naho ku mutwe atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri. 2Yari atwite kandi ariho atakishwa n’ibise, n’imibabaro y’iramukwa. Nuko ikimenyetso kigaragara mu ijuru: cyari ikiyoka nyamunini kandi gitukura nk’umuriro, kikagira imitwe irindwi n’amahembe cumi, n’amakamba arindwi kuri iyo mitwe uko ari irindwi. 4Umurizo wacyo usakuma igice cya gatatu cy’inyenyeri uzihananturira ku isi. Icyo Kiyoka rero gihagarara imbere y’uwo Mugore wari wegereje kubyara, kugira ngo giconcomere umwana ukivuka. 5Nuko abyara umwana w’umuhungu: ugomba kugenga amahanga yose n’inkoni y’icyuma. Maze uwo mwana we ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo y’ubwami. 6aHanyuma umugore ahungira mu butayu, aho Imana yamutegurije umwanya. 10aHanyuma numva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru riti «Ngiki igihe cy’ubucunguzi kirageze, igihe cy’ububasha n’ubwami by’Imana yacu, n’ubutegetsi bwa Kristu wayo.»


ZABURI (Zab 45 (44), 11-12a, 12b-13, 14-15a, 15b-16)


Inyik/ Urahirwa Bikira Mariya,

           Aho uganje mu ikuzo ry’Umwana wawe.

 

Umva mukobwa, itegereze maze utege amatwi :

ibagirwa igihugu cyawe n’umuryango uvukamo,

maze umwami abenguke uburanga bwawe!

 

Ni we mutegetsi wawe: emera upfukame imbere ye!

Nuko rero mwari w’i Tiri, abakungu bo muri rubanda

Bazakugana bitwaje amaturo ngo bagushakeho ubutoni.

 

Umukobwa w’umwami nguyu atungutse arabagirana,

yarimbanye umwambaro utatse zahabu,

bamuhingutsa imbere y’umwami bamutatse.

 

Ahagerana n’abakobwa bagenzi be bamuherekeje,

babinjiza mu ngoro y’ibwami,

batambagirana ibyishimo n’ubwuzu.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo lntumwa yandikiye Abanyakorinti 1 Kor 15, 20-27a

Bavandimwe, 20Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba umuzukambere mu bapfuye bose. 21Nk’uko kandi urupfu rwakuruwe n’umuntu umwe, ni na ko izuka ry’abapfuye ryazanywe n’umuntu umwe. 22Kimwe n’uko bose boramye bitewe na Adamu, ni na ko bose bazasubizwa ubugingo biturutse kuri Kristu, 23nyamara buri wese murwego rwe: uw’ ibanze ni Kristu, nyuma hateho abamuyobotse, igihe azazira. 24Nuko byose bizarangire igihe azegurira Ubwami Imana se, amaze gusenyagura icyitwa ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha cyose. 25Kuko agomba kwima ingoma kugeza ko azashyira abanzi be bose mu nsi y’ibirenge bye. 26Umwanzi w’imperuka uzarimburwa ni urupfu, 27akuko byanditswe ngo«Byose yabishyize mu nsi y’ibirenge bye.»


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILl


Alleluya Alleluya.

Uyu munsi irembo ry’ijuru ryikinguye:

Bikira Mariya yinjiye mu ikuzo ry’Imana.

Bamalayika bo mu ijuru mwese nimwishime!

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka (Lk1,39-56)

39Muri iyo minsi Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire mu mugi wa Yuda, 40agera kwa Zakariya aramutsa Elizabeti,41Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. 42Arangurura ijwi ati « Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa. 43Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere? 44Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye. 45Urahirwa wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.»


46Nuko Mariya nawe aravuga ati 47«Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye. 48Kuko yibutse umuja we utavugwaga; rwose kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire. 49Ushoborabyose yankoreye ibitangaza, Izina rye ni ritagatifu. 50Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya bo mu bihe byose. 51Yagaragaje ububasha bw’amaboko ye atatanya abantu birata; 52yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo, maze akuza ab’intamenyekana; 53abashonje yabagwirije ibintu, abakungu abasezerera amara masa; 54yagobotse Israheli umugaragu we bityo yibuka impuhwe ze, 55nk’uko yari yarabibwiye abakurambere bacu, abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka.» 56Mariya yamaranye na Elizabeti nk’amezi atatu, abona gutaha. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »