ven.

12

août

2011

Amasomo ku wa Gatatu, XX, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Abacamanza  (Abac 9, 6-15)

Muri iyo minsi, 6abanyacyubahiro b’i Sikemu n’ab’i Betimilo bose barakorana, bajya i Sikemu mu nsi y’igiti cy’umushishi, iruhande rw’ibuye rishinze bukingi ryari rihari, maze bimika Abimeleki aba umwami. 7Nuko bamenyesha Yotamu ibyabaye, aherako ajya mu mpinga y’umusozi wa Garizimu; arangurura ijwi maze arababwira ati « Nimunyumve bantu b’i Sikemu, namwe kandi Imana ibumve ! 8Umunsi umwe, ibiti byafashe inzira bijya kwimika uzabibera umwami. Bibwira igiti cy’umuzeti biti ‘Tubere umwami !’ 9Umuzeti urasubiza uti ‘Ndeke gutanga amavuta yanjye ahesha icyubahiro imana n’abantu, ngo ngiye kwinaniza ntegeka ibindi biti ?’ 10Ibiti bibwira umutini biti ‘Ngwino utubere umwami!’ 11Umutini urasubiza uti ‘Ndeke gutanga uburyohe bwanjye n’imbuto zanjye nziza, ngo ngiye kwinaniza ntegeka ibindi biti ?’ 12Noneho ibiti bibwira umuzabibu biti ‘Ngwino utubere umwami!’ 13Umuzabibu urasubiza uti ‘Ndeke gutanga divayi yanjye ishimisha imana n’abantu, ngo ngiye kwinaniza ntegeka ibindi biti ?’ 14Nuko ibiti byose bibwira igihuru cy’amahwa biti ‘Ngwino utubere umwami !’ 15Ariko igihuru cy’amahwa kirabibwira kiti ‘Niba koko munyimitse mubishaka kugira ngo mbabere umwami, nimuze mwugame mu gicucu cyanjye. Ariko niba bitabaye ibyo, umuriro uzasohoka mu gihuru cy’amahwa maze utsembe amasederi yose ya Libani.’»

 

ZABURI    (Zab 21 (20), 2-3,4.5,6-7)

 

Inyik/ Uhoraho, umwami wacu anejejwe n’ububasha bwawe.

 

Uhoraho, umwami wacu anejejwe n’ububasha bwawe ;

mbega ngo arishimira ubuvunyi bwawe !

Wamuhaye icyo umutima we wifuzaga,  

ntiwamwima icyo isengesho rye ryasabaga. 

 

Kuko wamusanganije imigisha n’ihirwe,

maze ukamwambika ikamba rya zahabu inoze.

Ubugingo yagusabaga warabumuhaye,

umuha kuzaramba ubuziraherezo.

 

Ubuvunyi bwawe bwamuhesheje ikuzo ryinshi,

umwungikanyaho icyubahiro n’ishema.

Wamugize Ruhabwamigisha iteka ryose,

iruhande rwawe ahabonera ibyishimo. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Zab 145 (144), 13.17)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho ni mutabeshya, akaba indahemuka mu byo akora byose.

Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,

akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.

Alleluya.

 

IVANJILI 


+  Matayo    (Mt 20, 1-16)

Muri icyo gihe, Yezu abacira uyu mugani ati 1« Ingoma y’ijuru imeze nka nyir’umurima wazindutse mu museke kugira ngo ararike abamukorera mu mizabibu. 2Amaze gusezerana n’abakozi idenari imwe ku munsi, abohereza mu mizabibu ye. 3Ngo asohoke nko ku isaha ya gatatu, abona abandi bandagaye ku kibuga. 4Arababwira ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye, ndi bubahe igihembo gikwiye.’ 5Maze bajyayo. Yongeye gusohoka ahagana ku isaha ya gatandatu, n’ahagana ku ya cyenda abigenza kwa kundi. 6Yongera kugenda ku isaha ya cumi n’imwe, abona n’abandi bahagaze arababwira ati ‘Ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose nta cyo mukora ?’ 7Barasubiza bati ‘Ni uko nta waturaritse.’ Arababwita ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’

8« Bugorobye nyir’imizabibu abwira umuhingisha ati ‘Hamagara abakozi ubahe igihembo cyabo, uhere ku baje nyuma, uheruke abaje mbere.’ 9Nuko rero abo ku isaha ya cumi n’imwe baraza, maze buri muntu ahabwa idenari. 10Aba mbere baza batekereza ko bari burengerezweho ; na bo ariko buri muntu ahabwa idenari imwe. 11Bayakira binubira nyir’umurirna bati 12‘Abaje nyuma bakoze isaha imwe gusa, ubagiriye nka twe twahanganye n’umunsi wose n’izuba.’ 13We rero asubiza umwe muri bo ati ‘Mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho ; si idenari imwe twasezeranye ? 14Fata ikiri icyawe maze wigendere. Jye nshatse guha uwaje nyuma nk’icyo nguhaye. 15Sinshobora se kugenza uko nshaka mu byanjye ? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza ?’ 16Nguko uko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakazaba aba nyuma.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »