lun.

08

août

2011

Ese guhimbaza igitambo cy’Ukaristiya byaba bitumariye iki?

Cathédrale de Nyundo
Cathédrale de Nyundo

Mu Kiliziya gatolika, hafi ku isi hose buri munsi haturwa igitambo cy’Ukaristiya, ukaba ari umwanya ukomeye Kristu yiha abe kandi akabohereza mu butumwa amaze kubaha imbaraga zo gukomera no kumwamamaza nyuma yo kumuhabwa. Ariko twakwibaza tuti: guhimbaza igitambo cy’Ukaristiya bitumariye? Abaza mu misa buri munsi, bari bakwiye gutandukanira he n’abadashaka kuza guhimbaza icyo gihe gikomeye cyangwa se n’abatabibonera umwanya?


Hari abashobora kuvuga bati ntacyo bimaze guhora mu Kiliziya ngo ugiye mu misa, misa bazigize nyinshi kandi ibivugwamo nta gishya aka ya mvugo idakwiye ngo “ni ibisanzwe nka misa”. Hari n’abashobora kuvuga ngo Misa nta kamaro kayo kuko ibikorerwamo bitabasha gushitura urubyiruko ngo ruze ari rwinshi ruje kwirebera ibitangaza. Yewe hari n’abavuga ko misa ari iy’abakecuru nk’uko bisigaye bigenda cyane cyane mu misa zo ku mibyizi hamwe mu bihugu by’isi. Ariko icyo tugomba kumenya no kuzirikanaho, icya ngombwa si ibisanzwe nka misa, si umubare w’abayizamo, ahubwo ni akamaro kayo. Misa ni ihuriro rya muntu n’ubutumwa bwiza Imana iduha, ni ihuriro rya muntu na Kristu wiha abaje bamugana, ni uburuhukiro bwa buri wese ukeneye kugira uko ahura n’Imana.


Ako kamaro Misa itumarira karushaho gucengera mu buzima bwacu iyo twibutse ko Misa igomba kutubera isoko yo kugira icyizere cy’ejo hazaza, ikatubera impamvu yo kuzirikana k’urukundo rwitanga kandi rugomba kutuyobora mu mibanire yacu n’abavandimwe, n’abo tubana, n’abaturanyi. Abajya mu misa kenshi, ntibakwiye kujyamo gusa ngo bibe nko gukurikira abandi kuko bibaye ibyo ntaho twaba dutaniye n’abatayemera. Kujya mu misa bigomba kumpa uburyo bwo guhora nibaza niba ari impamvu yo guhindura ubuzima bwanjye, niba bimfasha guhindura ibitekerezo byanjye wenda bitanganishaga mu nzira nziza, niba koko bimpa uburyo bwo kuba nahora nibaza niba mbanira Yezu mpura na We buri gitondo.


Twibuke ko kujya mu misa ari ukwitaba Yezu uduhamagarira kuza gusangirira ku meza ye (1Cor 10,21). Ni Yezu ubwe utumira twebwe baciye bugufi, twebwe abanyabyaha batunzwe gusa n’impuhwe ze. Ni ukujya kubonana na Yezu ubwe twebwe abababajwe na byinshi, twebwe abananiwe kubera imihihibikano y’ubuzima, twebwe abakeneye muganga atari uyu w’umubiri ahubwo wa wundi ukubwira ijambo ryiza kandi rimwe roho yawe igakira. Niyo mpamvu kujya mu misa bitagomba kuba ugukurikira abandi kuko buri wese aba afite icyo Yezu amuhamagariye muri iryo sangira ritagatifu. Nta muntu uberaho undi, buri muntu wese abaho ukwe ibyo atwaye mu mutima, niyo mpamvu Misa yongera kutwibutsa ko Umuntu umwe wenyine ari we ushobora kudutwaza ibitunaniza: Yezu Kristu.


Kujya mu misa ariko na none, bivuga kujya mu gitambo cy’Umuntu, igitambo cya Nyagasani Yezu, Umuntu wemera kwitanga, agapfa urupfu rw’abacakara muri iyi si y’ibikomerezwa n’ibikomangoma, agapfa ari intungane muri iyi si irenganya kandi ishingiye ku mbaraga rimwe na rimwe zinarenganya uciye bugufi. Twibuke ariko ko mu ivanjili ya Luca ” (Lc 22,26) Yezu abwira inshuti ze ati “ariko kuri mwe, siko bigomba kugenda”. Ni ukuvuga ko kujya mu misa ari ukujya kumva Yezu yongera kutubwira ati muramenye mwebwe mwaje ntimukagire uwo murenganya cyangwa se muhohotera. Ntimukitware nk’uko mu isi bigenda buri munsi, ntimukitware nk’uko abandi bitwara bagera ubwo bumva ko kwikunda aribyo bigomba kuba intwaro aho kwimika urukundo mugomba kugirira abavandimwe. Kujya mu misa ariko umuvandimwe wawe ukamubonamo umwanzi ugomba kwikiza cyangwa se kumerera nabi kugera ubwo unamwihimuraho, ni ukutamenya ko kujya mu misa ari ukujya guhura n’urukundo rugomba gutuma duhinduka buhoro buhoro. Igitambo cya Misa ni “kuri mwe siko bigomba kugenda”. Mwebwe uko bigomba kubagendekera ni ukuba abagabo n’abagore basaabwa n’urukundo, urukundo rw’abavandimwe, urukundo rutaronda ngo rwibere kandi rwifateho urugero kugera ubwo ubona ko abandi ari ababuramana. Misa ituma twibuka ko Yezu yaduhaye urugero rwo guhora twozanya ibirenge. Uko kwicisha bugufi kwa Yezu, ni uburyo yifuza ko twahora twibuka ko gusangira umugati umwe no kunywera ku nkongoro imwe ari ugukorana igihango n’abavandimwe, tumenya ko ari abasangirangendo kandi ko ari abavandimwe bacu iteka ryose.


Akamaro ka Misa rero ni ukuduhuza na Yezu n’urukundo rwe, ikaduhuza kandi n’abavandimwe bacu dusabwa gukunda no gukorera. Niba Misa ari gusa rero umunsi mukuru no gusohoka ngo tujye guhura n’abandi, ntibitangaje kubona ko misa idashobora kutubera igisubizo cy’ibibazo byacu.

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »