dim.

07

août

2011

Inyigisho Icyumweru cya XIX, A

1. Amasomo yo ku Cyumweru cya XIX umwaka A atugaragariza ukuntu umuhengeri usa nugendana n’amahoro, uguhangayika bikagendana n’umutuzo. Eliya, umuhanuzi wari ufite “ijambo ryaka nk’umuriro”, yari yarabujijwe amahwemo na Gezabele nuko agera k’umusozi wa Horebu kuri Sinayi ni ukuvuga hahandi umuryango wa Israheli wari ufite isoko y’ukwemera kwayo kandi hakaba n’igicumbi cy’amateka y’uwo muryango. Eliya rero arasa nukora urwo rugendo agira ngo ajye kureba uruhanga rw’ukuri rw’Imana kuko yari arambiwe Imana yabwiwe, yayindi yumvaga muri we itamuzanira umutekano kuko yayibwiwe nk’Imana iteye ubwoba, ifite imbaraga zikangaranya. Niyo mpamvu muri iyo bucece y’umusozi uyu muhanuzi wagereranywaga n’umuriro ashakira Imana mu muyaga urimbura ibiti n’amabuye, agashakira Imana mu muriro ukomeye ndetse no mu mitingito y’isi kuko ubuhangange bw’Imana yibwiraga ko buramutse budusuye byose byahungabana. Kubona Imana muri ubwo buryo rero nibyo byatumaga Imana batayibonamo cyane umubyeyi ukunda kandi wumva abana be. Babonaga ari igihangange na mutegerwa. Igishimishije ni uko Imana yigaragarije Eliya mu kayaga gatuje, ishaka kumwereka ko ari Rumuri rutuje, rwegera buri wese kandi rwifuza kugirana umubano n’urugendo na buri wese. Imana si ibikabyo, si iy’ibihangane n’ibikomerezwa, Imana ni iya buri wese kandi ni inyampuhwe ikaba n’inyamababazi.

 

2. Imana irigaragariza Eliya mu mutuzo no mu mahoro y’akayaga ka nimugoroba, ikaba ari inyigisho ikomeye. Kwiyoroshya no gucishabugufi nibyo Imana ihitamo kugira ngo tudatitira kandi nibyo yifuza ko twageza kubandi kugira ngo babashe kwemera. Bagenzi bacu begera Imana bidatewe n’ibikabyo dushobora kuyibabwiramo, ahubwo bitewe n’imyitwarire yacu ituma bose bashobora kuvuga bati: “umutuzo n’amahoro tukubonana nta handi wabikura hatari ku Mana”. Imana ntihindiraho, Imana si igihangange gikangaranya abagenzi baza bayigana, Imana ni umutuzo utuma abantu batikanga cyangwa ngo bayishishe. Imana ni ineza, ni impuhwe kandi ikarangwa no kwihangana ikaba imenya gutegereza. Imana itwigaragariza muri twinshi tworoheje tutari twiteze. Icyo ishaka ni uko muntu yakwirinda kuyitinya no kuyishyira mu gice cy’ibikomerezwa bitegerwa. Imana yaje muri twe, yigira muto ica bugufi. Urwo rugero niturwigireho.

 

3. Mu Ivanjili naho turasangamo uyu muyaga utoroshye ndetse n’ubwoba buwuherekeza. Turabona ko ubwoba bwa Petero ndetse no mu kwibira kwe, buhumurizwa n’imvugo ituje kandi itanga ituze n’amahoro bya Yezu. Biratwibutsa amagambo Yezu yabwiye abe agira ati: “nimukomere ni njyewe, mwigira ubwoba”. Ni kangahe twageze aho imihengeri itwugariza, ni kangahe umuyaga w’ibibazo watumye tugira ubwoba bukomeye nyamara nyuma tukabona ko n’imvura y’umuhindo yadusize! Ni kangaho natwe twageze aho aya magambo ya Yezu atubera ikiramiro: “mwigigira ubwoba”. Haba mu bibazo by’ubuzima, haba mu bibazo by’ukwemera no kutabona aho twerekeza Roho yacu kubera ibibazo by’urusobe, muntu yarakwiye guhora yibuka ko twapfa twabaho turi aba Nyagasani maze tukaba twareka muri twe hagakorwa ugushaka kwe. Nyagasani ni We umenya urupfu rwacu akamenya n’izuka ryacu, ku mwiringira no kumwizera si uguhomba. Ukuboko kwa Yezu wazutse, akaba ari We mugenga w’isi n’uw’amateka, gutanga umutuzo kandi kukaduha kwizera ko ari mu bihe by’ubungubu ari no mu bizaza, ari ibyago cyangwa inzara, byose nta kizadutanya n’Uhoraho. Ukuboko Yezu aha Petero ngo amukize, si we wenyine agahereza, ahubwo aragahereza buri wese wifuza gukira.

Natwe nka Petero, akaboko kacu tugahe Yezu maze aturokore ububi bw’imwe mu mihengeri y’ubuzima.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »