dim.

07

août

2011

Amasomo ku wa Gatanu, XIX, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya Yozuwe (Yoz 24, 1-13)

Muri iyo minsi, 1Yozuwe akoranyiriza imiryango ya Israheli yose i Sikemu maze ahamagaza abakuru ba Israheli, abatware, abacamanza, abayobozi b’imirimo ; baza imbere y’Imana. 2Yozuwe abwira rubanda rwose ati « Dore uko Uhoraho, Imana ya Israheli avuga:

Abakurambere banyu, Tera se wa Abrahamu na Nahori, kera bari batuye hakurya y’Uruzi kandi bagasenga ibigirwamana. 3Nakuye Abrahamu umukurambere wanyu hakurya y’Uruzi, maze munyuza mu gihugu cya Kanahani cyose, mugwiriza urubyaro kandi muha Izaki. 4Izaki muha Yakobo na Ezawu, kandi Ezawu mugabira umusozi wa Seyiri. Ariko Yakobo n’abahungu be baramanuka bajya mu Misiri. 5Hanyuma nohereza Musa na Aroni, kandi mpanisha Misiri ibikorwa byanjye nabakubitishije, noneho mbavanayo. 6Ba so nabavanye mu Misiri, muraza mugera ku Nyanja. Abanyamisiri bakurikiranye ba so kugera ku Nyanja y’Urufunzo, bari ku magare no ku mafarasi. 7Nuko ba so batakira Uhoraho maze acisha igihu hagati yanyu n’Abanyamisiri, inyanja ayigarura ku Banyamisiri bose bararohama. Mwiboneye ubwanyu ibyo nakoreye Misiri, hanyuma mugeze mu butayu muhamara igihe kirekire. 8Nabinjije mu gihugu cy’Abahemori batuye hakurya ya Yorudani, ariko barabarwanya. Narababeguriye mwigarurira igihugu cyabo, nabatsembye imbere yanyu. 9Balaki mwene Sipori umwami wa Mowabu, arahaguruka ngo arwanye Israheli ; atuma kuri Balahamu mwene Bewori kugira ngo abavume. 10Ariko sinashatse kumva Balahamu ; byatumye abaha umugisha maze mbakura mu nzara ze. 11Mwambutse Yorudani maze mugera i Yeriko, abategetsi b’i Yeriko barabarwanya, Umuhemori, Umuperizi, Umukanahani, Umuheti, Umugirigashi, Umuhivi n’Umuyebuzi, ariko narababeguriye. 12Nohereza imbere yanyu amavubi yirukaniraga kure yanyu abami bombi b’Abahemori ; si inkota yawe cyangwa umuheto wawe wabikoze. 13Naguhaye igihugu utavunikiye n’imigi utigeze wubaka, none ukaba uyibamo; nguha imizabibu n’imizeti utateye, none ukaba urya imbuto zayo.»

 

ZABURI (Zab 136 (135),1-3, 16-18, 21-22.24)

 

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

 

Nimushimire Uhoraho kuko ari umugwaneza,

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

nimushimire Imana isumba izindi zose,

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

nimushimire Umutegetsi w’abategetsi.

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

We wiyoborera umuryango we mu butayu,

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

akabatsindira abami bakomeye cyane,

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

akarimbura abami b’ibihangange.

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

Maze ibihugu byabo abibahaho umunani,

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

umunani yageneye Israheli umuyoboke we,

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

maze atugobotora abanzi bacu,

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Tes 2, 13)

 

Alleluya Alleluya.

Nimwakire ijambo ry’Imana :

nta bwo ari ijambo ry’abantu,

ahubwo ni Imana ubwayo ibavugisha.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 19, 3-12)

Muri icyo gihe, 3Abafarizayi begera Yezu bamubaza bamwinja bati « Ese biremewe ko umugabo yasenda umugore we ku mpamvu ibonetse yose? » 4Arabasubiza ati «Ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro, Rurema yabaremye ari umugabo n’umugore, 5kandi ko yavuze ati ‘Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina kugira ngo yegukire umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe gusa’? 6Bityo rero ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba umubiri umwe. Nuko rero icyo Imana yafatanyije, umuntu ntakagitandukanye!» 7Baramubaza bati « Ariko se, ni iki gituma Musa yategetse gutanga urwandiko rw’isenda, mbere yo kwirukana umugore ?» 8Arabasubiza ati «Ni umutima wanyu w’indashoboka watumye Musa abemerera kwirukana abagore banyu, ariko si ko byahoze. 9Naho jye mbabwiye ko umuntu wese wirukanye umugore we - uretse iyo babanaga bitemewe n’Amategeko – kandi akazana undi, aba asambanye.»

10Abigishwa baramubwira bati « Niba ari uko bimeze ku mugabo n’umugore, ikiruta ni ukudashaka.» 11Ni ko kubasubiza ati « Bose ntibumva iyo mvugo, kereka ababihawe bonyine. 13Koko rero hariho abantu bavutse ari ibiremba, hari abandi babigizwe n’abantu, kandi hari n’abandi bigize batyo kubera Ingoma y’ijuru. Ushobora kumva, niyumve !». 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »