dim.

31

juil.

2011

Inyigisho Icyumweru cya XVIII Gisanzwe, A

INYIGISHO ICYUMWERU CYA XVIII GISANZWE, A

1. Uhoraho avuze atya: “Yemwe abafite inyota, nimugane ku mazi, n’iyo mwaba mudafite feza nimuze mwese! Nimusabe ingano zo kurya ku buntu; nimuze kandi munywe amata na divayi nta feza, nta n’ubwishyu!”Aya ni amagambo anyura mu ijwi ry’umuhanuzi wabayeho mu kinyejana cya 6 mbere ya Yezu Kristu tukaba tuyasanga mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi. Aravuga aya magambo akoresheje imvugo y’abagurishaga amazi ndetse n’ibiribwa b’icyo gihe, bakaba barakundaga kugenda aho abantu babaga bateraniye. Uyu muhanuzi aratandukana nabo igihe agaragaza ko Nyagasani We atagurisha, ko ahubwo atanga amazi k’ubuntu kandi agatanga n’ingano batiriwe bagira feza batanga. Umuhanuzi rero akagaragaza atyo ko amazi ari ikimenyetso cy’ubuzima, cy’ubwigenge ndetse na Roho Nyagasani aha abe bari barabaye impabe ariko bakaba bagiye kubona muri Yeruzalemu isoko ya ya mazi afutse atangwa na Nyagasani We udahwema guhamagara abe agira ati: “mwebwe mwese abarushye n’abaremerewe nimunsange nzabaruhura”. Divayi n’amata byo bikaba bishushanya uburyo Nyagasani ahunda abamwubaha uburumbuke bw’ubutaka, ibyo akaba yarabisezeranyije umuryango we Israheli igihe wari ukubutse mu buhungiro bw’i Babiloni.

 

2. Ibi byose umuhanuzi arabivuga agira ngo agaragarize umuryango w’Imana ko Imana yiyemeje gukora ibishoboka byose ikajya k’uruhande rw’abayo, ikabakunda ikabakundwakaza kandi ikabakorera byose. Imana yifuza kugirana n’abantu umubano ukomeye, ikababera Imana maze nabo bakayibera umuryango. Urwo rukundo ruhebuje Imana yifuza kubuganiza mu bantu kuva kera, nirwo rwatumye imanuka mu mwana wayo maze iza kubana n’abantu kugira ngo irusheho kubabwira aya magambo: “Nimutege amatwi munyumve kandi murye ikiri icyiza; muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye. Nimutege amatwi, nimunsange mwumve maze muzabeho. Nzagirana namwe isezerano rizahoraho, nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi”. Ese, Nyagasani turamwumva koko?

 

3. Uku gusangira turongera kugusanga muri zaburi y’i 144 aho bagira bati: “Nyagasani, bose ni wowe bahanga amaso bakwiringiye, maze ukabaha icyo barya igihe kigeze. Ubumbura ikiganza cyawe, maze ibinyabuzima byose ukabihaza icyo byifuza”.Bishatse kuvuga ko turi aba Nyagasani, uko twaba tumeze kose, ayo twakwigira yose igihe kiragera tukamukenera. Nta muntu n’umwe ubaho ku isi udakeneye impuhwe za Nyagasani, udakeneye ubugwaneza bwe, kuko ari “umunyampuhwe n’umunyaneza, akaba atinda kurakara kandi akagira urugwiro, akagirira bose ibambe, kandi imbabazi ze zikaba zisakara ku biremwa bye byose”.

 

4. Ifunguro no gusangira kandi turabisanga ku buryo bw’umwihariko mu Ivanjili aho Yezu atubura imigati agira ngo rubanda ruticwa n’inzara. Yezu mu kubwira abigishwa be ati “nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu” arifuza ko bakwirinda kwikubira no kwireba kandi ko aribo maboko agomba gukoresha kugira ngo abashe kumara inzara abayifite. Yezu arifuza ko abantu basangira, ntibabe ba nyamwigendaho, ngo bamwe bigwizeho ibintu abandi bicira isazi mu maso. Umugati wo kimenyetso cyo kubaho ndetse no kubana Yezu awugarukaho agira ngo yerekane ko uko buri wese akenera uwo mugati, ari nako akenera mugenzi we, akaba ari nako akenera Imana. Uwo musangiye muba mwabaye umwe ntimuba mukwiye guhemukirana. “Yezu amaze gutegeka ko bicaza abantu mu byatsi, afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru ashimira Imana; hanyuma amanyura ya migati ayiha abigishwa be, na bo bayiha rubanda. Bose bararya barahaga”. Ikibabaje ni uko muntu atigeze yumva cyangwa se akaba yirengagiza agaciro ko kumanyura umugati uwuha mugenzi wawe! Ikibabaje ni uko gusangira kenshi bisimbuzwa kwikubira. Tuzirikane ko usangira n’abandi ari we wenyine ushobora kuvuga amagambo ya Pawulo: “ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu ? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se cyangwa inkota? Nta cyo kuko muri ibyo byose dutsinda kakahava, tubikesha Uwadukunze”.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »