dim.

31

juil.

2011

Amasomo ku wa Gatatu

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibarura (Ibar 13, 1-2a.25-33; 14, 1.26-29.34-35)

Mu butayu, 13,1Uhoraho abwira Musa ati 2a« Ohereza abantu bajye gutata igihugu cya Kanahani, jyewe ngabiye Abayisraheli. 25Ubutasi bw’icyo gihugu babumazemo iminsi mirongo ine. 26Bagaruka i Kadeshi mu butayu bwa Parani bahasanga Musa, Aroni n’imbaga yose y’Abayisraheli. Bababwira iby’urugendo rwabo, banabereka imbuto zo muri icyo gihugu bavuyemo. 27Batekerereza Musa iyi nkuru bati « Twagiye mu gihugu watwoherejemo, dusanga rwose ari igihugu gitemba amata n’ubuki; mbese dore n’imbuto cyera ! 28Ariko rero abantu bagituye ni abanyamaboko cyane, imigi yabo ni ibigo bigari bikikijwe n’inkuta z’amabuye. Twahasanze kandi n’abuzukuru b’Abanaki. 29Abamaleki batuye mu ntara ya Negevu, Abahiti, Abayebuzi n’Abahemori batuye mu misozi, naho Abakanahani batuye hafi y’inyanja no ku nkombe z’uruzi rwa Yorudani.»


30Karebu acecekesha imbaga yari itaramiye Musa, agira ati «Reka tugende, tuzamuke twigabize kiriya gihugu ; nta gushidikanya ko tuzagitsinda tukakigarurira. » 31Ariko abari bajyanye na Karebu muri ubwo butasi baramusubiza bati «Ntidushobora gutera bariya bantu kuko baturusha amaboko.» 32Ndetse batangira no kugayira cyane Abayisraheli icyo gihugu bari baratase, bavuga bati « Igihugu twazengurutse kugira ngo tugitate, twasanze ari igihugu kica nabi abagituye, kandi n’abantu twahabonye ni abagabo barebare b’inkorokoro. 33Twanahabonye ba bantu b’ibihangange, bene Anaki bo mu bwoko bw’abantu b’ibihambati. Imbere yabo twumvaga turi nk’inzige, kandi koko na bo ubwabo ni ko babonaga tungana.»

14,1Imbaga yose yishyira hamwe irasakabaka ndetse irara irira ijoro ryose. 26Uhoraho abwira Musa na Aroni ati 27« Nzihanganira iyi mbaga iteye icyangiro, idasiba kunyiteruraho ngeze ryari ? Numvise neza amagambo y’imyijujuto Abayisraheli badahwema kuntera. 28Ubabwire rero uti ‘Ndabirahiye, mu izina ryanjye Uhoraho Nyir’ubuzima : nzabagenzereza ibihuje n’akabavarno niyumviye. Uwo ni Uhoraho ubivuga ! 29Mwebwe mwese ababaruwe mugejeje ku myaka makumyabiri, mwebwe mwese abanyiteruyeho uko mungana, ni muri ubu butayu intumbi zanyu zizagarama. 34Mbese uko iminsi yabaye mirongo ine yo gutata igihugu, umunsi umwe nzawubara ho umwaka, maze mu gihe cy’imyaka mirongo ine muzashengurwe n’intimba y’ibyaha byanyu, maze muzamenyereho icyo ari cyo umugayo wanjye. 35Jyewe Uhoraho ndabivuze kandi ndabirahiriye, nguko uko nzagenzereza iriya mbaga iteye icyangiro yampagurukiye. Amaherezo yabo bose ni aha mu butayu, ni ho bazagwa.»

 

ZABURI  (Zab 106 (105), 6-7ab, 13-14, 21-22,23)

 

Inyik/ Uhoraho, uratwibuke wowe ugirira neza umuryango wawe.

 

Koko twaracumuye nk’abasekuruza bacu,

twaragomye duteshuka inzira !

Abasekuruza bacu mu Misiri ntibigeze bumva ibitangaza byawe,

Biyibagije impuhwe zawe nyinshi.

 

Ntibatindiganyije kwibagirwa ibikorwa by’Uhoraho,

ndetse ntibarindira ko yuzuza umugambi we ;

batangira kurarikira ibyo badafite,

maze bagondoza Uhoraho mu bntayu.

 

Bibagiwe batyo Uhoraho, umukiza wabo,

we wakoreye Misiri ibintu bikomeye,

ibitangaza mu gihugu cya Kamu,

n’akataraboneka ku nyanja y’Urufunzo,

 

Yari mu migambi yo kubatsemba,

iyo Musa, intore ye, atamwitambika imbere,

ngo abuze ubukana bwe kubarimbura.

 

IBANGONDIRIMBO IBANZIRIZA IVANJILI  (Zab 146 (145), 7.9)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho arenganura abapfa akarengane,

Uhoraho arengera abavamahanga.

Hahirwa umuntu umwiringira !

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 15, 21-28)

Muri icyo gihe, 21Yezu yerekeza mu karere k’i Tiri n’i Sidoni. 22Nuko Umukanahanikazi ava ku nkiko y’icyo gihugu, atera hejuru ati «Mbabarira Nyagasani, Mwana wa Dawudi ! Umukobwa wanjye yashegeshwe na roho mbi ! » 23Ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa baramwegera, baramwinginga bati « Mwirukane kuko adusakuza inyuma. » 24Ariko we arabasubiza ati « Nta handi noherejwe, kereka mu ntama zazimiye zo mu muryango wa Israheli. » 25Ariko uwo mugore aramwegera, aramupfukamira avuga ati « Nyagasani, ntabara !» 26Aramusubiza ati «Ntibikwiye gufata umugati w’abana ngo uwujugunyire ibibwana. » 27Umugore na we ati « Ni koko Nyagasani, ariko n’ibibwana birya utuvungukira tugwa aho ba shebuja bafunguriye.» 28Nuko Yezu aramusubiza ati « Wa mugore we, ukwemera kwawe kurakomeye ; nibikumerere uko ubishaka! » Ako kanya umukobwa we arakira. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »