dim.

31

juil.

2011

Amasomo ku wa Gatandatu XVIII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ivugururamategeko   (Ivug 6, 4-13)

Muri iyo minsi, Musa abwira imbaga y’Abayisraheli ati 4« Israheli, tega amatwi ! Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine. 5Urakunde Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose. 6Amategeko nguhaye uyu munsi araguhore ku mutima. 7Uzayatoze abana bawe; uzayababwire igihe wicaye iwawe n’igihe ugenda mu nzira, igihe uryamye n’igihe ubyutse. 8Uzayagire ikimenyetso kidasibangana mu kiganza cyawe, uyatamirize mu ruhanga hagati y’amaso yawe. 9Uzayandike ku nkomanizo z’umuryango w’inzu yawe no ku marembo y’umugi wawe. 10Uhoraho Imana yawe namara kukwinjiza mu gihugu yarahiriye abasokuruza bawe, Abrahamu na Izaki na Yakobo ko azakiguha, uzahasanga imigi minini kandi myiza utubatse, 11amazu yuzuye ubwoko bwose bw’ibintu byiza utahunitsemo, amariba ahora yuzuye utafukuye, imizabibu n’imizeti utateye ; 12numara rero kurya ugahaga, uzirinde rwose kwibagirwa Uhoraho wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara. 13Uzatinye Uhoraho Imana yawe abe ari we uyoboka, izina rye abe ari ryo urahira. »

 

ZABURI   (Zab 18 (17), 2-3,4.47, 32a.51)

 

Inyik/ Uhoraho, ndagukunda wowe mbaraga zanjye n’agakiza kanjye.

 

Uhoraho, ndagukunda wowe mbaraga zanjye !

Uhoraho ni we rutare rwanjye n’ibirindiro byanjye,

akaba n’umurengezi wanjye.

Ni Imana yanjye n’urutare mpungiramo,

akaba ingabo inkingira n’intwaro nkesha gutsinda ;

Ni na we buhungiro bwanjye budahangarwa.

 

Natabaje Uhoraho, Nyakuberwa n’ibisingizo,

maze mbasha gutsinda abanzi banjye.

Uhoraho arakabaho ! We Rutare nisunga, aragasingizwa!

Imana nkesha umukiro niharirwe umutsindo.

 

None se ni nde Mana uretse Uhoraho ?

Agwiriza imitsindo umwami yimitse,

agatonesha uwo yasize amavuta y’ubutore,

ari we Dawudi n’abamukomokaho iteka ryose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2 Tim 1, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu Umukiza wacu yatsinze urupfu,

maze atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza ye.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 17, 14-20)

Muri icyo gihe, Yezu amaze kwihindura ukundi ku musozi, ari kumwe na Petero na Yakobo na Yohani, 14bagera iruhande rw’inteko y’abantu. Nuko umuntu yegera Yezu, amupfukamira agira ati 15« Nyagasani, babarira umwana wanjye urwaye igicuri, akaba ameze nabi. Kenshi yiroha mu muriro, ubundi mu mazi. 16Namuzaniye abigishwa bawe ntibashobora kumukiza. » 17Yezu arasubiza ati « Mbe bantu b’iki gihe b’abemera gato kandi b’inkozi z’ibibi, nzabana namwe kugeza ryari ? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimumunzanire hano. » 18Nuko Yezu acyaha iyo roho mbi imuvamo, ako kanya arakira. 19Nuko abigishwa begera Yezu baramubaza bati « Ni iki gituma twebwe tutashoboye kuyirukana?» 20Aratabwira ati « Ni uko mufite ukwemera guke. Koko ndababwira ukuri : iyo mugira ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye uyu musozi muti ‘Va aha ngaha ujye hariya’, ukahajya ; kandi nta cyashobora kubananira.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »