sam.

16

juil.

2011

Amasomo ku Cyumweru cya XVI Gisanzwe, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ubuhanga   (Buh 12, 13.16-19)

13Nta yindi mana uretse wowe yakwita kuri bose, ngo ugombe kuyereka ko waciye imanza zitari zo. 16Imbaraga zawe ni zo soko y’ubutabera bwawe, ubutegetsi ufite kuri byose bugatuma ubyitaho byose. 17Ugaragaza imbaraga zawe igihe bihaye kuzikerensa, ugacogoza ubwirasi bw’abemera ubwo bubasha bwawe. 18Ariko kuko ari wowe Nyir’ububasha, uca imanza zitabera kandi ugategekana ubwiyoroshye. Kandi koko ubushobozi urabusanganywe igihe cyose. 19Ni uko nguko wigishije umuryango wawe, ko intungane igomba kuba incuti y’abantu, kandi watumye abana bawe bakwizera, kuko bashobora kwisubiraho bamaze kugucumuraho.

 

ZABURI (Zab 86 (85), 5-6, 9ab.10, 15-16ab)

 

Inyik/ Mana yanjye, wowe ugwa neza kandi ukagira ibambe,

umva isengesho ryanjye !

 

Nyagasani, wowe ugwa neza kandi ukagira ibambe,

wowe ugirira impuhwe zihebuje abakwirukira bose.

Utege amatwi wumve isengesho ryanjye,

Uhugukire ijwi ryanjye ndagutakambira.

 

Amahanga yose wiremeye,

azaza agupfukamire Nyagasani,

kuko uri igihangange kandi ugakora ibitangaza,

wowe wenyine Mana y’ ukuri !

 

Ariko wowe Nyagasani, Mana y’imbabazi n’impuhwe,

wowe utinda kurakara, wowe wuje urukundo n’ubudahemuka,

ngarukira maze undwaneho, utere inkunga umugaragu wawe.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 26-27)

Bavandimwe, 26bityo ni ko na Roho atabara intege nke zacu, kuko tutazi icyo twasaba uko bikwiye, maze Roho ubwe akadutakambira mu miniho irenze imivugirwe. 27Kandi Nyirugusuzuma imitima akaba azi icyo Roho yifuza, kuko atakambira abatagatifujwe ku buryo buhuje n’lmana.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Mt 11, 25)


Alleluya Alleluya.

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

wowe wahishuriye abaciye bugufi,

amabanga y’Ingoma y’ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 13, 24-43)

Muri icyo gihe, Yezu 24abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we. 25Ariko igihe abantu basinziriye, umwanzi we araza abiba urumamfu hagati y’ingano, nuko arigendera. 26Ingano ziramera zimaze kugengarara, ubwo urumamfu na rwo ruragaragara. 27Abagaragu basanga nyir’umurima baramubaza bati ‘Shobuja, ntiwari warabibye imbuto nziza mu murima wawe ? Ni iki gituma harimo n’urumamfu ?’ 28Arabasubiza ati ‘Ni umwanzi wabigize !’ Abagaragu barongera bati ‘Urashaka ko tujya kururandura ?’ 29Ati ‘Oya, muri uko gutoranya urumamfu mutavaho murandura n’ingano. 30Nimureke bikure byombi kugeza mu isarura ; igihe cy’isarura nzabwira abasaruzi nti : Nimubanze mutoranye urumamfu muruhambiremo imiba muyijugunye mu muriro ; naho ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’»


31Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’imbuto ya sinapisi, umuntu yateye mu murima we. 32Ni yo ntoya mu mbuto zose, ariko iyo imaze gukura isumba imyaka yose yo mu murima, ndetse ikaba igiti ku buryo inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo.» 33Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbye. »


34Ibyo byose Yezu yabibwiraga rubanda mu migani, nta cyo yababwiraga atababwiriye mu migani ; 35bityo huzuzwa ibyo umuhanuzi yavuze ati “Umunwa wanjye uzavuga mu migani, nzamamaza ibyahishwe kuva isi ikiremwa.”


36Hanyuma asiga aho rubanda ajya imuhira. Nuko abigishwa be baramwegera baramubaza bati «Dusobanurire umugani w’urumamfu rwo mu murima.» 37Arabasubiza ati «Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu ; 38umurima ni isi ; imbuto nziza ni abana b’Ingoma ; urumamfu ni abana ba Nyakibi ; 39umwanzi warubibye ni Sekibi ; isarura ni iherezo ry’isi ; abasaruzi ni abamalayika. 40Nk’uko rero batoranya urumamfu bakarujugunya mu muriro, ni ko bizagenda mu iherezo ry’isi. 41Umwana w’umuntu azohereza abamalayika be, bavangure mu Ngoma ye abateye abandi kugwa mu cyaha bose, n’inkozi z’ibibi zose, 42maze babarohe mu nyenga y’umuriro, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. 43Ubwo intungane zizabengerana nk’izuba mu Ngoma ya Se. Ufite amatwi niyumve ! » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »