sam.

09

juil.

2011

Amasomo ku Cyumweru cya XV Gisanzwe, A

ISOMO RYA MBERE

Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi(Iz 55, 10-11)

Uhoraho aravuze ati 10«Nk’uko imvura n’urubura bimanuka ku ijuru ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto n’ifunguro rimutunga, 11ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye ngo risohoze icyo naritumye.»

 

ZABURI (Zab 65 (64), 10a-d, 10e-11, 12-13, 12b.14)


Inyik/ Nyagasani, wasuye isi uyuhira amazi,

uha umugisha imbuto zayo.

 

Wasuye isi uyuhira amazi,

maze uyigwizamo uburumbuke butagira ingano.

lmigezi y’Imana isendereye amazi,

maze ugategurira abantu imyaka ibatunga.

 

Dore uko utegura ubutaka :

uyobora amazi mu mayogi, ugasanza amasinde,

ukagusha imvura y’umurindi ngo ibworoshye,

maze ugaha umugisha umbuto zimeramo.

 

Umwaka uwusoza uwuhunda ibyiza byawe,

aho unyuze hose hagasigara uburumbuke buteye ubwuzu.

Ubwatsi bw’amatungo buratohagira mu butayu,

utununga ugasanga duteye ubwuzu.

 

Aho unyuze hose hasigara uburumbuke buteye ubwuzu,

inzuri zikanyanyagiramo amashyo arisha,

N’imibande ikazimagizwa n’imyaka yeze.

Nuko byose bigasabagizwa n’ibyishimo bikaririmba.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma  (Rom 8, 18-23)

Bavandimwe, 18koko rero nsanga amagorwa y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo. 19Ndetse n’ibiremwa byose birarekereje ngo birebe igaragazwa ry’abana n’Imana : 20n’ubwo ibyo biremwa bitagifite agaciro, atari ku bushake bwabyo, ahubwo ku bw’Uwabigennye atyo, biracyafite amizero. 21Kuko n’ibyaremwe ubwabyo bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke, maze bigasangira ubwigenge n’ikuzo by’abana b’lmana. 22Tuzi neza ko na n’ubu ibiremwa byose binihira icyarimwe, nk’ibiri mu mibabaro yo kuramukwa. 23Nyamara si byo byonyine, ndetse natwe abahawe Roho Mutagatifu ho umuganura, turaganyira mu mutima dutegereje kugirwa abana b’Imana, ugucungurwa kw’imibiri yacu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Mt 13, 4.23)


Alleluya Alleluya.

Umubibyi yasohotse ajya kubiba lnkuru Nziza.

Hahirwa abakira iyo Nkuru Nziza ikera imbuto nyinshi.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 13, 1-23)

1Uwo munsi Yezu ava imuhira, maze yicara ku nkombe y’inyanja. 2Abantu benshi bamuteranira iruhande bituma ajya kwicara mu bwato, naho rubanda rwose ruhagaze ku nkombe. 3Ababwirira byinshi mu migani ati « Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba. 4Nuko igihe abiba imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. 5Izindi zigwa mu rubuye ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba kuko igitaka cyari gike; 6izuba rivuye zirashya, ziruma kuko zitari zifite imizi.7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura, nuko arazipfukirana. 8lzindi zigwa mu gitaka cyiza, nuko zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu. 9Ufite amatwi niyumve !»


10Abigishwa baramwegera baramubaza bati «Igituma ubabwira mu migani ni iki ?» 11Arabasubiza ati « Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’lngoma y’ijuru ; naho bo ntibabihawe. 12Kuko ufite byinshi ari we uzongererwa agakungahara ; naho ufite bike n’icyo yari afite bazakimwaka. 13Ni cyo kintera kubabwirira mu migani kuko bareba ntibabone, batega amatwi ntibumve kandi ntibasobanukirwe. 14Bityo ubuhanuzi bwa lzayi bubuzurizwaho ngo ‘Kumva muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa ; kureba muzareba, ariko ntimuzabona. 15Kuko umutima w’uwo muryango unangiye, bipfutse amatwi bahunza n’amaso bagira ngo batabona, bagira ngo batumva, bagira ngo umutima wabo udasobanukirwa, bakisubiraho nkabakiza !’ 16Mwebweho amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu arahirwa kuko yumva. 17Ndababwira ukuri : abahanuzi benshi n’intungane nyinshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, kumva ibyo mwumva ntibabyumva !


18Mwebweho rero nimwumve icyo umugani w’umubibyi uvuga. 19Umuntu wese wumva ijambo ry’lmana ariko ntaryiteho, ameze nk’imbuto yabibwe iruhande rw’inzira : Sekibi araza akamukuramo icyari cyabibwe mu mutima we. 20Imbuto yabibwe mu rubuye, isobanura umuntu wumva ijambo ako kanya akaryakirana ibyishimo, 21nyamara ntirimucengeremo ngo rimushingemo imizi kubera ko ahora ahindagurika ; iyo hadutse amagorwa cyangwa ibitotezo bitewe n’iryo jambo, agwa ako kanya.


22Naho imbuto ibibwe mu mahwa, yo isobanura umuntu wumva neza ijambo, ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu bigapfukirana iryo jambo rigapfa ubusa. 23Hanyuma imbuto ibibwe mu gitaka cyiza, isobanura uwumva ijambo akaryitaho : uwo arera akabyara imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »