mer.

06

juil.

2011

TUMENYE IGIKORWA CYO KWIGISHA ABANTU BAKUZE GUSOMA, KWANDIKA NO KUBARA MURI CARITAS YA DIYOSEZI YA BYUMBA

IRIBURIRO

Kwigisha abantu bakuze gusoma, kwandika no kubara ni igikorwa kiri muri gahunda ya Leta yo kugeza uburezi kuri bose. Mu rwego rwo kunganira Leta gushyira mu bikorwa iyo gahunda, Caritas ya Diyosezi ya Byumba yashyizeho Porogaramu y’Ikangura no Guhugura muri Caritas ya Diyosezi yitwa AFOCAD (Animation-Formation Caritas Diocésaine). Iyi Porogaramu Caritas ya Diyosezi ya Byumba ikaba iyiterwamo inkunga na Caritas y’Ubusuwisi n’iya Ligizamburu kuva mu mwaka w’1998 kugeza mu mwaka wa 2010 kuko muri uyu mwaka wa 2011 Caritas ya Ligizamburu yasezeye bityo bigatuma n’ibikorwa by’iyi Porogaramu bigabanuka cyane. Bimwe mu bikorwa by’ingenzi iyi Porogaramu yagezeho, harimo kwigisha abantu bakuze gusoma kwandika no kubara ibinyujije mu masomero arenga 85 ari mu maparuwasi 15 ya Diyosezi ya Byumba havuyemo gusa Paruwasi ya Mutete na Gituza. Ayo masomero dukunze kwita mu magambo ahinnye y’igifaransa CAAR (Centre d’Alphabétisation et d’Animation Rurale ) akaba yarafashije abantu benshi kumenya gusoma, kwandika no kubara ku buryo bamwe mu barangije bahisemo no gukomeza gahunda y’amashuri isanzwe nk’uko turi buze kubibona muri iyi nyandiko.


Iyi nyandiko ikaba igamije gufasha abasomyi kurushaho gusobanukirwa n’imikorere y’ayo masomero n’ibyagezweho kugeza ubu tubifashijwemo na Porogaramu AFOCAD.


IMIKORERE Y’AMASOMERO YA POROGARAMU AFOCAD


Nk’uko twabikomojeho, Porogaramu AFOCAD yari ifite amasomero arenga 85 mu mpera z’umwaka wa 2010. Ayo masomero akaba yigisha abantu bakuze gusoma no kwandika hakoreshejwe uburyo bushya bwitwa URWEGO (L’Echelle) bufasha umuntu mukuru kumenya gusoma, kwandika no kubara mu gihe kitarenze amezi atandatu. Ubwo buryo bushya bwo kwigisha abantu bakuze gusoma, kwandika no kubara bwatangiye gukoreshwa muri Nyakanga 2008 tubifatanyijemo na Porogaramu ya ADEPR yigisha gusoma no kwandika.


Kuri buri somero mu masomero 85 Caritas ya Diyosezi ifite, hari abigisha babiri (2) b’abakorerabushake bahuguwe ku buryo bushya bwo kwigisha gusoma, kwandika no kubara. Buri somero ryihitiramo iminsi itatu (3) mu cyumweru ibabereye no ku masaha ababereye ku buryo biga amasaha atatu. Akenshi, abigishwa bakunze guhitamo kwiga nyuma ya saa sita, guhera saa munani bavuye mu yindi mirimo.


Uretse kuba Porogaramu AFOCAD ihugura abigisha b’amasomero, itanga n’ibikoresha binyuranye birimo ibitabo by’abigisha n’abigishwa, ingwa, ibibaho, “pancartes” zabugenewe mu kwigisha abantu bakuze gusoma kwandika no kubara, incamurongo, amakaye y’abigisha yo guteguriramo no gukoreramo raporo, amakaye bakurikiraniramo ubwitabire bw’abigishwa, impapuro bakoresha mu isuzumabumenyi ry’abigishwa, n’ibindi.


Kugira ngo tubashe gukurikirana uburyo abigishwa bagenda biyungura ubumenyi mu kwiga gusoma, kwandika no kubara, buri kwezi na buri mezi atatu bahabwa isuzumabumenyi. Isuzumabumenyi rya buri kwezi ritegurwa na buri Paruwasi ukwayo naho isuzumabumenyi rya buri gihembwe ritegurirwa ku rwego rwa Diyosezi kuko riba ari rimwe ku maparuwasi yose.


Abigisha b’amasomero ya buri Paruwasi bagirana inama buri kwezi igamije kugira ngo basuzumire hamwe aho igikorwa cyo kwigisha kigeze, imbogamizi bahura nazo ndetse hkabaho n’uburyo bwo guhugurana hatangwa isomo ntangarugero ku bigisha, bityo bazkarushaho kunoza uburyo bukoreshwa bwo kwigisha gusoma kwandika no kubara.


Mu masomero kandi, abigishwa ntibiga gusoma, kwandika no kubara gusa. Hari izindi nyigisho zibiherekeza mu rwego rwo gukangurira abaturage kwiteza imbere. Ingingo zibandwaho zirimo akamaro ko gukorera mu mashyirahamwe n’amakoperative, kubaha uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, kurwanya no gukumira icyorezo cya SIDA, Kwirinda indwara zinyuranye nka Marariya n’igituntu, Isuku y’ibanze mu iterambere ry’abaturage n’izindi.


UMUSARURO WAGEZWEHO MU KWIGISHA GUSOMA, KWANDIKA NO KUBARA


Kuva muri Nyakanga 2008 kugeza mu Ukuboza 2010 hari hamaze kurangiza abigisha ibihumbi bitatu n’ijana na cumin na babiri (3 112) bahawe impamyabumenyi mu masomero 85 kuri 89 Caritas ya Diyosezi yari ifite mu maparuwasi 15.


Iyo ugereranyije, imitsindire y’abiga gusoma, kwandika no kubara igera kuri 80% mu masomero yose. Ni ukuvuga ko ku bigishwa ijana baba bari ku isomero, 80 batsinda neza ku buryo babonye impamyabumenyi. Abadashoboye gustinda neza bongererwa amezi atatu yo kwiga kugira ngo bazabashe nabo kubona impamyabumenyi.


Mu masomero kandi nk’uko twigeze kubivuga haruguru, niho abigishwa bakangurirwa kwibumbira hamwe mu rwego rwo kwiteza imbere. Muri urwo rwego, abigishwa bagera ku gihumbi na Magana abiri na batanu (1 205) bahisemo ku bushake bwabo kwibumbira mu makoperative ari hirya no hino mu maparuwasi ku buryo bibafasha no kwiteza imbere mu bukungu.


Ku myaka yabanjirije umwaka wa 2008, abigishwa babonye impamyabumenyi bangana n’ibihumbi bibiri na mirongo inani na batandatu (2 086). Ni ukuvuga ko Caritas ya Diyosezi ya Byumba ibinyujije muri Porogaramu AFOCAD imaze kwigisha abantu bose hamwe ibihumbi bitanu n’ijana na mirongo cyenda n’umunani (5 198) bahawe impamyabumenyi.


Ikigaragara ni uko abarangije kwiga bose byabagiriye akamaro ndetse bikagirira n’imiryango yabo. Icyo twavuga bibamariye ni uko ubu abantu batari bazi gusoma no kwandika bashobora kwisomera ubutumwa bohererejwe na bagenzi babo cyangwa bakabasha gukurikirana imyigire y’abana babo basoma ibyo banditse mu makaye, babasha kwisomera ibyapa biyobora abagenzi ku mihanda, babasha kwisomera Bibiliya bityo bakarushaho gusobanukirwa n’ijambo ry’Imana, babasha kwisomera udutabo tw’inyigisho z’ubuhinzi n’ubworozi bwa Kijyambere ku buryo bibagirira akamaro mu kunoza ubuhinzi n’ubworozi. Byongeye kandi, ubumenyi bahabwa mu masomero butuma abarangije kwiga bashobora kubona imirimo imwe n’imwe mbere batabonaga nk’urugero hari abagiye bahabwa akazi k’ubupuranton, abashoboye gukorera impusa zo gutwara imodoka, hari n’abatorerwa kujya mu myanya y’ubuyobozi bw’ibanze kandi bakabikora neza babikesha kuba bazi gusoma, kwandika no kubara.


Mu maparuwasi amwe n’amwe nko muri Paruwasi ya Byumba ku isomero rya MUHONDO, hari abarangije kwiga gusoma, kwandika no kubara bahitamo gukomeza amashuri yabo mu mashuri abanza kugira ngo bazakomeze no mu yisumbuye. Ibi bikaba bitanga icyizere ko amasomero ya Porogaramu AFOCAD ari inzira nziza yo kurwanya ubujiji no guteza imbere uburezi bwa bose.


Ibikorwa byo gukangurira abiga gusoma, kwandika no kubara ndetse n’abatuye imiryango remezo y’icyitegererezo ku ngingo zimwe na zimwe nko ku bijyanye n’ubuzima, gufashanya no guterana inkunga, guteza imbere gukorera mu matsinda yo kwiteza imbere cyangwa amashyirahamwe n’amakoperative byatumye habaho ingaruka nziza zikurikira:

 - Gufashanya mu gutanga ubwishingizi mu kwivuza(mutuelle de santé);

- Kunoza imikorere no guhuza ibikorwa byabo;

- Gusura abarwayi kwa Muganga ndetse no gusura abagororwa aho bahabwa ibiribwa;

- Gufasha abatagira aho baba bubakirwa amazu kubera ko abantu bakangurirwa n’ibikorwa by’urukundo (Amazu arenga       2500 akaba yarashoboye kubakwa muri Diyosezi yose kuva muri 1998 kugeza mu mpera za 2010);

- Kwigurira imifariso baryamaho (matelas), intebe zo kwicaraho mu rugo, ameza n’ibindi bikoresho byo mu rugo;

Uretse ibi bikorwa n’abantu bakanguwe na Porogaramu AFOCAD ibinyujije mu masomero no mu miryango remezo y’icyitegererezo, ubu abaturage benshi bo mu yindi miryango remezo bigira kuri ibi bikorwa byiza ku buryo nabo batangiye kubikora iwabo biturutse kuri izi nyigisho.


INGORANE ZIBANGAMIYE IMIGENDEKERE MYIZA Y’IGIKORWA CYO KWIGISHA GUSOMA, KWANDIKA NO KUBARA


N’ubwo kwigisha gusoma, kwandika no kubara byageze ku musaruro ushimishije, baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Nta byera ngo de!” Amasomero ya Porogaramu AFOCAD afite ingorane zishingiye kuri ibi bikurikira:

 - Ubwitabire buke bw’abigishwa ku buryo hari aho usanga isomero rifite abigishwa batarenze cumi na batanu (15), nyamara muri gahunda yacu, icyumba kimwe cy’isomero cyagombye kugira nibura abigishwa mirongo itatu (30);

- Abayobozi bamwe b’ibanze badashyira ingufu zihagije mu gukangurira abaturage kwitabira kwiga gusoma, kwandika no kubara;

- Amikoro make ku buryo hari aho iki gikorwa kidashobora kugera;

- Kuba hari abaterankunga bamwe bafite amikoro ahagije kurusha Caritas ya Diyosezi, bityo bagatanga agahimbazamusyi kagaragara ku bigisha ndetse no ku bigishwa bigatuma abakoranaga na Gahunda yacu bigendera bagasanga ababaha agahimbazamusyi;

- Imyumvire ikiri hasi kuri bamwe mu baturage batazi gusoma, kwandika no kubara ituma batitabira iki gikorwa cyo kwiga gusoma, kwandika no kubara;

- Abarangije bamwe barongera bakibagirwa ibyo bari barize kubera kudashyira mu bikorwa umunsi ku munsi ibyo bize. 

 

UMWANZURO


Dukunze kuvuga ngo « Kwiga ni uguhozaho ». Kwigisha abantu bakuze gusoma, kwandika no kubara ni igikorwa cyiza ariko gisaba ko inzego zose zaba iz’imiryango itegamiye kuri Leta, zaba iza Leta zibigiramo uruhare rugaragara. Ubufatanye muri iki gikorwa burakenewe mu rwego rwo gukangurira abatazi gusoma, kwandika no kubara kugana amasomero. By’umwihariko, abafatanyabikorwa bafite muri gahunda zabo kwigisha gusoma, kwandika no kubara bagomba gutahiriza umugozi umwe kugira ngo ingorane zigenda zivuka bazibonere umuti uboneye.


Abarangije kwiga, ntibagomba kugenda ngo bituramire ngo aha twararangije, kuko iyo badakomeje kwitoza gusoma no kwandika babyibagirwa vuba. Ni ngombwa ko habaho uburyo burambye bwo kubakurikirana no kubafasha kubona ibitabo n’ibinyamakuru byo gusoma mu buzima bwabo bwa buri munsi. Urugero rwiza rw’abarangiza bagakomeza amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye ni urwo gushyigikirwa kuko burya kwiga ntibisaza. Nidushyigikire uburezi bwa bose, dushyira imbaraga mu gikorwa cyo kwigisha gusoma, kwandika no kubara bigamije guteza imbere abaturage.


BIZIMUNGU Jean Baptiste

Umuhuzabikorwa bya Porogaramu AFOCAD


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »