sam.

02

juil.

2011

Amasomo ku wa Kabiri XIV, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Intangiriro   (Intg 32, 23-32)

23Iryo joro Yakobo arahaguruka, ahagurukana n’abagore be uko ari babiri, n’abaja be uko ari babiri, ntiyasiga abana be cumi n’umwe; nuka yambuka umugezi wa Yaboki. 24Arabambutsa bose, yambutsa n’ibyo yari atunze byose. 25Yakobo asigara aho wenyine.

Haza umugabo akirana na we kugeza mu museke. 26Abonye ko adashoboye gutsinda Yakobo, amukora ku mutsi wo ku nyonga y’itako igihe bari hasi ku butaka, itako rirakuka, rikuka bagikirana.

27Wa mugabo aramubwira ati « Ndekura ngende, dore umuseke urakebye. » Yakobo ati «Sinkurekura utampaye umugisha.» 28Undi aramubaza ati « Witwa nde? » Ati « Nitwa Yakobo.» 29Undi ati « Ntibazongere kukwita Yakobo, ahubwo lsraheli, kuko wakiranye n’lmana n’abantu kandi ugatsinda.» 30Yakobo aramubwira ati « Ndakwinginze, mpishurira izina ryawe.» Undi ati “lzina ryanjye urarimbariza iki?” Nuko amuha umugisha, awumuhera aho ngaho. 31Aho hantu Yakobo ahita Panuweli (bisobanura ngo ‘Mu maso y’Imana’), agira ati “Kuko nahaboneye Imana rnu maso, nkarenga nkabaho.” 32lzuba ryarashe arenga Panuweli, agenda acumbagira itako.

 

ZABURI (Zab 17 (16), 1a.2, 3, 4b-5, 7, 8b.15)

 

Inyik/ Nyagasani, igihe kizaza maze tuzabone ikuzo ryawe.

 

Uhoraho, ndenganura !

Ba ari wowe uncira urubanza,

ijisho ryawe rirebe aho ukuri guherereye !

 

Wasuzumye umutima wanjye,

ungenzura nijoro ndetse urangerageza,

ntiwagira ikibi unsangana :

ururimi rwanjye narurinze gucumura.

 

Nakomeje kunyura mu nzira wategetse,

mpamya intambwe mu mayira yawe,

ibirenge byanjye ntibyadandabirana.

 

Garagaza impuhwe zawe zahebuje,

wowe ukiza abiringira ububasha bwawe,

bagahonoka batyo abahagurukiye kubarwanya.

 

Umpishe mu gicucu cy’amababa yawe.

Naho jyewe birakwiye ko nzareba uruhanga rwawe ;

ninkanguka, nzanyurwa n’uburanga bwawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Yh 10.14)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, Mushumba mwiza, turi abawe :

yobora umuryango wawe ku masoko y’ubugingo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 9, 32-38)

Muri icyo gihe, 32bazanira Yezu umuntu wahanzweho na roho mbi yamuteraga kuba ikiragi. 33Roho mbi imaze kwirukanwa, icyo kiragi kiravuga. Rubanda baratangara bati «Nta bintu nk’ibi byigeze biboneka muri Israheli !» 34Abafarizayi bo baravuga bati «Sekibi, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.»


35Yezu yazengurukaga imigi yose n’insisiro yigisha mu masengero yabo, akwiza Inkuru Nziza y’Ingoma, ari na ko akiza icyitwa indwara n’ubumuga bwose. 36Abonye iyo mbaga y’abantu , abagirira impuhwe, kuko bari barushye kandi bameze nk’intama zitagira umushumba. 37Nuko abwira abigishwa be ati « Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya ; 38nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »