sam.

02

juil.

2011

Amasomo ku wa Gatanu XIV, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Intangiriro (Intg 46, 1-7.28-30)

Muri iyo minsi, 1Israheli ashyira nzira, ajyana ibyo yari atunze byose. Ageze i Berisheba, atura ibitambo Imana ya se Izaki. 2Nuko Imana ibwira Israheli imubonekeye nijoro mu nzozi iti «Yakobo, Yakobo.» Na we arasubiza ati « Ndi hano. » 3Iramubwira iti « Ndi Imana, Imana ya so. Witinya kujya mu Misiri, kuko nzahakugirira umuryango ukomeye. 4Nzamanukana nawe mu Misiri ; byongeye kandi, ni jye uzakuzamurayo. Kandi Yozefu ni we uzahumbya amaso yawe. »


5Yakobo ava i Berisheba. Nuko abahungu ba Israheli bashyira se, abana babo n’abagore babo, ku magare Farawo yari yohereje ngo abazane. 6Bajyana imikumbi yabo n’ibyo bari barungukiye mu gihugu cya Kanahani byose. Nuko Yakobo agenda yerekeza mu Misiri, hamwe n’urubyaro rwe rwose. 7Abahungu be n’abakobwa be, n’abana babo bose, mbese urubyaro rwe rwose, abajyana mu Misiri. 28Yakobo atuma Yuda kuri Yozefu ngo bahurire muri Gosheni. Nuko bagera mu gihugu cya Gosheni. 29Yozefu ateguza igare rye, maze ajya gusanganira se Israheli muri Gosheni. Akimubona aherako amugwa mu nda, ararira, bishyira kera amuhobera. 30Israheli abwira Yozefu ati « Noneho n’aho napfa nta cyo bitwaye, ubwo maze kukubona ukaba ukiriho. »


ZABURI (Zab 37 (36), 3-4, 18-19, 27-28, 39-40ac)


Inyik/ Agakiza nk’intungane gaturuka kuri Uhoraho

 

Iringire Uhoraho kandi ugenze neza,

kugira ngo ugume mu gihugu kandi uhagirire amahoro.

Nezezwa n’Uhoraho,

na we azaguha icyo umutima wawe wifuza.

 

Uhoraho ateganya iminsi y’ab’indakemwa,

n’umugabane wabo uzahoraho ubuziraherezo.

Ntibazakorwa n’ikimwaro igihe cy’amage,

n’igihe cy’inzara bazarya bahage.

 

Irinde ikibi maze ukore icyiza,

ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo ;

kuko Uhoraho akunda ibitunganye,

kandi ntatererane abayoboke be.

 

Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho,

ni we buhungiro bwazo igihe cy’amakuba.

Uhoraho arabafasha, akabarokora,

kuko ari we bahungiyeho.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 16, 13)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani, duhe Roho nyir’ukuri, maze atuyobore mu kuri kose.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 10, l6-23)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiye Intumwa cumi n’ebyiri ati 16«Dore mbohereje nk’intama mu birura ; murabe rero inyaryenge nk’inzoka, mube n’intaryarya nk’inuma. 17Muritondere abantu kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu masengero yabo. 18Bazabajyana imbere y’abatware n’abami ari jye muzira, kugira ngo mumbere abagabo mu maso yabo n’imbere y’abanyamahanga. 19Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe, 20kuko atari mwe muzavuga, ahubwo ni Roho wa So uzabavugiramo. 21Umuvandimwe azatanga uwo bava inda imwe ngo bamwice, umubyeyi n’umwana we bibe uko; bazahinduka abababyaye, babicishe. 22Muzangwa na bose muzira izina ryanjye, ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka. 23Nibabahiga mu mugi uyu n’uyu, muhungire mu wundi. Ndababwira ukuri : Ntimuzarinda guhetura imigi yose ya Israheli, Umwana w’umuntu ataraza. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »