sam.

02

juil.

2011

Amasomo ku wa gatandatu XIV,A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Intangiriro  (Intg 49, 29-33 ; 50, 15-24)

Muri iyo minsi, 49,29Yakobo ategeka abahungu be ati «Ngiye gusanga abanjye; muzampambe hamwe na ba sokuru, mu buvumo buri mu murima wa Efuroni w’Umuheti. 30Ubwo buvumo buba mu murima w’i Makipela ahareba i Mambure, mu gihugu cya Kanahani. Abrahamu yawuguze na Efuroni w’Umuheti ngo ube ubukonde, bajye bawuhambamo. 31Aho ni ho Abrahamu n’umugore we Sara bahambwe, ni ho Izaki n’umugore we Rebeka bahambwe; ni na ho nahambye Leya. 32Uwo murima n’ubuvumo buwurimo byaguzwe kuri bene Heti. » 33Yakobo amaze guha ayo mategeko abana be, asubiza amaguru ku buriri arapfa, asanga abe.


50,15Bene se wa Yozefu babonye se amaze gupfa, barabwirana bati « None Yozefu yatwanga, akatwitura inabi twamugiriye?» 16Ni ko gutuma kuri Yozefu bati « Mbere yo gupfa, so yaradutegetse ngo 17muzabwire Yozefu muti ‘Nyabuneka, babarira bene so igicumuro n’icyaha bakoze. Ni koko bakugiriye nabi bitavugwa ! None nyabuneka, babarira igicumuro cy’abagaragu b’Imana ya so.’» Nuko Yozefu arizwa n’ayo magambo bamubwiye. 18Bene se na bo ubwabo bariyiriza bikubita hasi imbere ye, baramubwira bati «Dore turi abacakara bawe !» 19Yozefu arabasubiza ati «Nimushyitse umutima mu nda. Mbese murakeka ko ngiye kwishyira mu cyimbo cy’Imana ? 20Inabi mwari mwangiriye, Imana yayihinduyemo ibyiza kugira ngo imbaga nyamwinshi irokoke, uko mubiruzi none. 21Maze noneho nimushyitse umutima mu nda ! Nzabatunga, mwebwe n’abana muri kumwe. » Arabahumuriza kandi ababwirana umutima utaryarya.


22Nuko Yozefu n’umuryango wa se batura mu Misiri. Yozefu aramba imyaka ijana n’icumi, 23abona abuzukuruza bavuka kuri Efurayimu, ndetse abahungu ba Makiri mwene Manase bavukira ku bibero bye. 24Yozefu abwira bene se ati « Dore ngiye gupfa ariko Imana izabatabara maze ibakure muri iki gihugu, ibajyane mu gihugu yasezeranyije indahiro Abrahamu, Izaki na Yakobo.»

 

ZABURI (Zab 105 (104), 1-2, 3-4, 6-7)

 

Inyik/ Mbwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!

 

Nimushimire Uhoraho, mwambaze izina rye,

nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga;

nimumuririmbire, mumucurangire,

nimuzirikane ibitangaza yakoze.

 

Nimwishimire izina rye ritagatifu,

muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho!

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,

mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.

 

Mwebwe nkomoko ya Abrahamu, umugaragu we,

bahungu ba Yakobo, abatoni be ;

ni we Uhoraho, Imana yacu,

umugenga w’isi yose.

  

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Pet 4, 14)

 

Alleluya Alleluya.

Muzishime nibabatuka babaziza izina rya Kristu:

Roho w’Imana azaba ari kumwe namwe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 10, 24-33)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiye Intumwa cumi n’ebyri ati 24«Umwigishwa ntasumba umwigisha we, n’umugaragu ntasumba shebuja. 25Ahubwo umwigishwa nabe nk’umwigisha, n’umugaragu amere nka shebuja, maze ibyo bibe bihagije. Niba nyir’urugo baramwise Belizebuli, bazavuga iki ku bo mu rugo rwe ? 26Ntimukabatinye rero kuko nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana. 27Icyo mbabwiriye mu mwijima muzakivugire ahabona; icyo mbongorereye ahiherereye, muzagitangarize ahirengeye. 28Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo ; ahubwo mutinye Ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro. 29Mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri ? Nyamara nta kigwa hasi muri byo, So atabishaka ! 30Naho mwe, imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze! 31Ntimugatinye rero : mwebwe murushije agaciro ibishwi byinshi. 32Umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, nanjye nzamwemera imbere ya Data uri mu ijuru ; 33naho uzanyihakana mu maso y’abantu, nanjye nzamwihakana mu maso ya Data uri mu ijuru.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »