jeu.

30

juin

2011

Caritas ya Diyosezi ya Byumba na FAO, batanze ibikoresho muri Koperative TIM. Par Dancille MUKAYIGIRE

Padri Emmanuel (Wamabaye ishati y'umweru) uyobora Caritas Byumba
Padri Emmanuel (Wamabaye ishati y'umweru) uyobora Caritas Byumba

Mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bwa Kijyambere, kuwa gatanu tariki 24 kamena 2011 Caritas ya Diyosezi ya Byumba ibifashijwemo n’Umuterankunga FAO, yatanze ibikoresho muri Koperative TIM (Tera Imbere Mworozi) ikorera ku Rwesero mu murenge wa Bukure.

 

Ibikoresho byatanzwe ni ibi bikurikira :


Amagare 20

Ibicuba 20

Utwuma 80 dukoreshwa mu gupima ubuziranenge bw’amata agemurwa.

 

Ibyo bikoresho bikaba bifite agaciro ka miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani na makumyabiri y’amafaranga y’u Rwanda 3.820.000FRW.

 

Umuhango wo gutanga ibyo bikoresho waranzwe n’ibyishimo byinshi by’abanyamuryango b’iyo Koperative bishimiye iyo nkunga ikomeye izabafasha kongera umukamo no kugeza amata ku isoko mu buryo buboroheye.

 

Umuyobozi wa Caritas Byumba, Padiri Emmanuel RUTSINDINTWARANE mu ijambo rye, yashimiye FAO, asaba n’abanyamuryango ba TIM kuzakoresha neza ibyo bikoresho bahawe.Yabamenyesheje ko nta wemerewe gukoresha ayo magare mu bikorwa bitajyanye n’ubworozi.

 

Bwana Juvénal KABILIGI wari uhagarariye FAO, yasabye abo borozi gushyiraho akabo bakagena amategeko agenga ikoreshwa ry’ayo magare, ndetse bagashaka uko bazashyiraho stock y’ibikoresho byazabafasha mu gusimbuza ibizaba bishaje.Yabijeje ko muri iki gihe cy’imyaka itatu bagikorana na koperative yabo, FAO izakomeza kubafasha no mu bindi bazabona bakeneye.

FAO kandi yemeye kuzigisha bamwe mu bamyamuryango ba koperative nabo bakazigisha bagenzi babo uburyo bwo gukanika ayo magare aramutse agize ikibazo.

 

Uwari uhagarariye ubuyobozi bwa leta, bwana KARYANGO Elisee S\E w’umurenge wa Bukure yashimiye Caritas na FAO kubw’iyo nkunga bateye TIM, ashimira n’abo baturage bagize igitekerezo cyo kwishyira hamwe.Yasabye abanyamuryango ba TIM kuzakoresha neza ayo magare n’ibicuba byiza bahawe.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »