jeu.

23

juin

2011

AMASOMO YO KU WA 24 KAMENA: IVUKA RYA YOHANI BATISITA MUTAGATIFU

AMASOMO YA MISA YO KU MUGOROBA UBANZIRIZA UMUNSI MUKURU (ku wa 23 Kamena)


ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 1,4-10)

4Uhoraho yambwiye iri jambo agira ati 5« Ntarakuremera mu nda ya nyoko nari nkuzi; nakwitoreye utaravuka nkugira umuhanuzi w’amahanga.» 6Ubwo nanjye ndatakamba nti «Rwose Nyagasani, sinashobora kuvuga dore ndacyari muto!» Nuko Uhoraho arambwira ati «Wivuga ngo ndacyari muto, kuko aho nkohereza hose uzajyayo, kandi n’ibyo ngutuma byose ukazabivuga. 8Ntugire umuntu utinya, humura turi kumwe ndagutabara. Uwo ni Uhoraho ubivuze.» 9Uhoraho anyegereza ikiganza, ankora ku munwa maze arambwira ati«Dore nshyize amagamba yanjye mu kanwa kawe. 10Umenye ko uyu munsi nguhaye ububasha ku mahanga no ku bihugu byose, kugira ngo urandure kandi uhirike, utsembe kandi usenye, kugira ngo wubake kandi utere imbuto.»


ZABURI (Zab 71 (70), 5-6b, 7-8, 15ab.17, 19.6c)


Inyik/ Mbere y’uko amaso yanjye abona izuba, wanyitagaho.

 

Ni wowe mizero yanjye, Nyagasani,

Uhoraho, ni wowe niringira kuva mu buto bwanjye.

Narakwisunze kuva nkivuka,

Unyitorera nkiva mu nda ya mama.

 

Abenshi baketse ko wamvumye,

kandi ari Wowe buhungiro bwanjye.

Umunwa wanjye Wuzuye ibisingizo byawe,

lminsi yose ndirimba ikuzo ryawe.

 

Nzatangaza ukuntu uri indahemuka,

lminsi yose namamaze agakiza kawe.

Mana, wanyiyigtshirije kuva mu buto bwanjye,

na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe.

 

Mana, ubudahemuka bwawe burahebuje,

wowe wakoze ibintu by’agatangaza,

ni nde uhwanye nawe?

Ni cyo gituma nzahora ngusingiza.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Petero lntumwa (1 Pet 1,8-12a)

Bavandimwe, Yezu Kristu8koko ni We mukunda mutamurora, mukamwemera mutarigeze mumubona; akaba ari na cyo gituma mwasazwe n’ibyishimo bitagira ivugiro kandi by’agatangaza, 9kuko mwashyikiriye igihembo cy’ukwemera kwanyu, ari cyo umukiro wanyu. 10 Iby’uwo mukiro, abahanuzi bagerageje kubikurikirana no kubisobanuza, maze bahanura ibyerekeye ineza mwari mugiye kugirirwa n’Imana. 11Bashakashakaga uko batahura igihe n’uburyo ibyo bari bumvishijwe na Roho wa Kristu wari ubarimo bizabera, nk’ibyerekeye ububabare Kristu yagombaga kubabara, hamwe n’ikuzo rizabukurikira. 12aAbo bahanuzi Imana yabahishuriye ko ubwo butumwa atari bo bwagenewe, ahubwo ko ari mwebwe bagombye kubushyikiriza, none ubu ngubu mukaba mubumenyeshejwe n’abigisha b’Inkuru Nziza, bayobowe na Roho Mutagatifu woherejwe aturuka mu ijuru.


IVANJILI

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 1,7 ; Lk 1, 17)


Alleluya Alleluya.

Yohani azaruta umuhanuzi,

azaba umugabo wo guhamya iby’urumuri,

azategurire Nyagasani umuryango umutunganiye.

Alleluya.

 

+ Luka (Lk 1,5-17)


5Ku ngoma ya Herodi, umwami wa Yudeva, hari umuherezabitambo wo mu cyiciro Abiya, akitwa Zakariya, n’umugore we akaba uwo mu muryango wa Aroni, akitwa Elizabeti. 6Bombi bari intungane imbere y’Imana, bagakurikiza badatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani. 7Ariko nta mwana bari bafite , kuko Elizabeti yari ingumba; byongeye bombi bari bageze mu zabukuru.8Igihe rero Zakariya yariho akora imihango y’ubuherezabitambo imbere y’Imana, mu mwanya ugenewe icyiciro cye, nk’uko abaherezabitambo babigenzaga, ubufindo buramufata ngo ajye gutwika ububani mu Ngoro ya Nyagasani. 10Rubanda rwose rwasengeraga hanze, igihe cyo gutwika ububani. 11Nuko Umumalayika wa Nyagasani amubonekera ahagaze iburyo bw’urutambiro rw’ububani. 12Zakariya amubonye arikanga, ubwoba buramutaha. 13Ariko Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Zakariya, kuko isengesho ryawe ryashimwe : Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, maze ukazamwita Yohani. 14Azagutera ibyishimo n’umunezero, kandi benshi bazashimishwa n’ivuka rye, 15kuko azaba umuntu ukomeye mu maso ya Nyagasani. Ntazanywa divayi n’icyitwa inzoga cyose, kandi azuzura Roho Mutagatifu akiri mu nda ya nyina. 16Azagarura abana benshi ba Israheli kuri Nyagasani lmana yabo, 17kandi azagenda imbere y’Imana arangwa n’umutima w’ubushobozi nka Eliya, agira ngo yunge ababyeyi n’abana babo, no kugira ngo ab’ibigande abagire intungane, maze ategurire atyo Nyagasani umuryango umutunganiye.»


AMASOMO YA MISA Y’UMUNSI MUKURU UBWAWO (kuwa24 Kamena)


ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 49,1-6)

1Birwa nimunyumve; bihugu bya kure muntege amatwi! Uhoraho yampamagaye ntaravuka; nkiri mu nda ya mama, izina, ryanjye yararivugaga. 2Umunwa wanjye yawugize nk’inkota ityaye, ankinga mu gacucu k’ikiganza cye, angira nk’umwambi utyaye; ampisha mu mutana we. 3Yarambwiye ati «Uri umugaragu wanjye, (Israheli), ni wowe nzagaragarizamo ikuzo ryanjye.» 4Ariko jye naribwiraga nti «Naruhiye ubusa, mvunwa n’ibidafite akamaro.» Nyamara Uhoraho ni we ùzandenganura, igihembo nagiteguriwe iruhande rw’Imana yanjye. 5None ngaha Uhoraho yabyivugiye, we wandemeye kumubera umugaragu kuva nkiri mu nda ya mama, kugira ngo mugarurire Yakobo, mukorakoranyirize Israheli; guhera ubu rero mfite ubutoni kuri Uhoraho, ububasha bwanjye bukaba ari Imana yanjye. 6Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo no kugarura abarokotse ba Israheli, ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye; ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi.»


ZABURI (Zab 139 (138), 1-2.3b, 13-14a, 14b-15b)


Inyik/ Ndagushimira, Mana yanjye,

           kubera ibikorwa byawe bitangaje.

 

Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima ukamenya wese,

Iyo nicaye n’iyo mpagaze byose uba ubizi;

imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe,

mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba.

 

Ni wowe waremye ingingo zanjye,

umbumbabumbira mu nda ya mama.

Ndagushimira ko wandemye ku buryo buhimbye.

 

Ibikorwa byawe biratangaje,

umutima wanjye urabizi neza rwose.

Amagufwa yanjye ntiyakwikinze,

Igihe naremerwaga mu ibanga.

 

ISOMO RYA KABIRI


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 13, 22-26)

Mu isengero ry’i Antiyokiya ho muri Pisidiya, Pawulo yabwiye Abayahudi ati 22« Imana yamaze guhigika Sawuli, ishyiraho Dawudi ngo abe umwami, ari na we yatanzeho icyemezo iti ‘Nabonye Dawudi mwene Yese, umuntu unguye ku mutima, uzakora ibyo nshaka byose.’ 23Mu rubyaro rwe nk’uko Imana yari yarabimusezeranyije, ni ho yakuye Yezu, Umukiza wa lsraheli. 24Mbere y’ukuza kwe, Yohani yatangarije Abayisraheli bose batisimu yo kwisubiraho. 25Nuko ajya kurangiza ubutumwa bwe aravuga ati ‘Nta bwo ndi uwo mukeka! Ahubwo hari ugiye kuza ankurikiye, nkaba ntakwiriye no guhambura udushumi tw’inkweto ze. 26Bavandimwe, mwaba urubyaro rwa Abrahamu cyangwa se mwaba abatinya Imana, iri jambo ry’umukiro ni mwe ryohererejwe.»


IVANJILI


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILl (Lk 1,76)


Alleluya Alleluya.

Nitwishimire ivuka rya Yohani Batisita

Azitwa umuhanuzi w’Umusumbabyose,

Azabanziriza Nyagasani kugira ngo amutegurire inzira.

Alleluya.

 

+Luka (Lk 1,57-66.80)


Igihe cyo kubyara kigeze, 57Elizabeti abyara umwana w’umuhungu, 58Abaturanyi na bene wabo bumvise ko Nyagasani yamugiriye ubuntu, bafatanya na we kwishima. 59Ku munsi wa munani baza kugenya umwana, bashaka kumwita Zakariya nka se. 60Ariko nyina aravuga ati «Oya, aritwa Yohani.» 61Baramubwira bati« Nta muntu wo mu muryango wanyu wigeze kwitwa iryo zina!» 62Nuko babaza se mu marenga uko yifuza kwita umwana. 63Zakariya yaka akabaho maze yandikaho aya magambo: « Izina rye ni Yohani.» Bose baratangara. 64Ako kanya umunwa we urabumbuka, n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga asingiza Imana. 65Nuko ubwoba butta abaturanyi babo bose, n’abo mu misozi yo mu Yudeya, bakwiza hose ibyabaye. 66Ababyumvaga bose bakomezaga kubizirikana mu mitima, bibaza bati «Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we?» 80Umwana uko yakuraga, ni na ko yungukaga ubwenge. Nuko yibera ahantu h’ubutayu kugeza igihe yigaragaje imbere ya Israheli. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »