sam.

18

juin

2011

11/06/2011: Umunsi wo gusoza Icyumweru cy’Uburezi gatolika muri Diyosezi ya Byumba

Ibirori byo kwizihiza icyumweru cy’uburezi mu isozwa ryacyo byabimburiwe n’igitambo cya Missa cyatuwe na Mgr Didace RUZINDANA igisonga cy’Umwepisikopi wa Byumba wari mu butumwa mu mahanga.

 

Inyigisho yatanzwe yari ikubiye mu ivanjili ya Yohani, aho Musenyeri yashishikarije abanyeshuri kwiga no kumvira nka Yohani, wigishijwe na yezu, akaba umunyeshuri mwiza. Yongeyeho ko ubumenyi budahagije, ko hagomba kwiyongeraho ubwenge.

Nyuma y’igitambo cya Missa, ibirori bikubiyemo udukino, imivugo, imbyino, n’indi myidagaduro byakomereje ahari hateganyijwe ku kibuga cy’imikino cya Groupe Scolaire de la Salle.

 

Mu bashyitsi bitabiriye uwo munsi :

Hari Vicaire général,

Uwungirije ushinzwe amashuri gatolika mu rwego rwa Diyosezi,

Abasaseridoti bayobora amashuri gatorika (les directeurs) n’abandi basaseridoti bayobora ayo mashuri muri paruwasi zitandukanye,…

Mu nzego za leta, hari ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu murenge wa Byumba

ndetse n’ubuyobozi mu rwego rw’akagari bwari buhagarariwe. Hari kandi abayobozi n’abarezi banyuranye barerera mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu bigo bya Kiliziya gatolika.

Igice cya kabiri cyatangijwe n’imbyino n’indirimbo z’abanyeshuri barererwa mu ishuri rya Byumba catholique. Ubutumwa rusange bwari muri izo mbyino n’umuvugo bwibutsaga inshingano za buri wese mu burezi gatolika.

 

Mu ijambo ry’ikaze, uwungirije uhagarariye amashuri gatolika muri Diyosezi Padiri Antoine NGAMIJE MIHIGO yongeye kwibutsa ko kurera ari inshingano za bose. Yaboneyeho no gushimira kiriziya gatorika uburyo ikora uko ishoboye ngo iteze imbere uburezi cyane cyane ko ari yo y’ ikubitiro mu kubaka amashuri mu Rwanda. Kiliziya ifatanya na leta mu burezi maze muri ubwo bufatanye bakuzuza umugambi w’Imana yo ishaka ko tuba umwe.

 

Tugomba gufatanya muri ubwo butumwa kugira ngo Roho mutagatifu atwiyoborere we uhora ashaka ko tujya mbere.

 

Ijambo rye ryururukijwe n’umudiho w’ itorero rya Groupe scolaire notre Dame du bon conseil, aho itorero ryanyuze abari aho mu mbyino zitandukanye z’inyarwanda, imishayayo, igishakamba n’ amaraba.

 

Umwe mu bahagarariye abarerera mu mashuri gatolika uzwi ku izina rya Antoine NUBAHIMFURA yashimangiye inshingano z’ibigo gatolika :

- Gutanga uburezi bushingiye ku mahame ya gikristu.

- Gutanga uburezi butagira uwo buheza.

- Ubufatanye mu barezi hagati yabo n’abarerwa mu rukundo rwa kivandimwe, mu bworoherane, mu busabane nk’imikino n’ imyidagaduro.

- Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bafatanya na Leta cyane cyane mu burezi bwa bose. Ibyo bikagaragarira muri za clubs bashinga, gufatanya n’abandi bakristu mu bikorwa byiza n’amasengesho bitabira za noveni kandi bamurikiwe n’Ivanjili no mu gukusanya imfashanyo zinyuranye zo gufasha abakene n’abatishoboye.

 

Yakomeje anashimira abandi barezi n’abarerwa uburyo bitabiriye amasengesho n’ibindi bikorwa byakozwe mu myiteguro y’icyumweru cy’uburezi.

 

Hakurikiyeho umuvugo w’umwe mu barererwa muri Groupe Scolaire Byumba Catholique wagiraga uti  « Uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwe. Umuntu si ikintu, twese turi kimwe korera abandi icyo wiyifuriza, umuco nk’uwo twese bawuhererekanye »     uwo ni UWICYEZA Divina.

 

Mu ijambo ry’uhagarariye abarererwa mu mashuri gatolika akaba n’umunyeshuri uhagarariye abandi (Doyenne) muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil, yashimangiye uburere bahabwa muri ayo mashuri ya kiliziya gatolika, haba mu Rwanda ndetse no ku isi yose.

 

Uretse no kurerwa ndetse no kwiga, kiliiziya gatolika ifasha abatishoboye mu myigire yabo nko kubabonera amafaranga y’ishuri no mu bindi bikoresho nkenerwa ku munyeshuri. Mu izina ry’abarerwa, yavuze ko banyuzwe n’uburere bahabwa mu burenganzira bwa buri wese.Aboneraho no gushimira ababyeyi babo badahwema kwitanga ngo uburezi butangwe kandi anasaba abarimu gukomeza gutanga uburezi budaheza umwana n’umwe, butarobanura… Yanasabye abanyeshuri ko aya magambo nyabutatu bagomba kuyagira ayabo:

 

Sciences = Ubuhanga

Sagesse = Ubuhanga

Sainteté = Ubutagatifu

 

Umunyeshuri uhagarariye abandi yabwiye bagenzi ko bagomba guharanira kwihesha agaciro bashingiye ku burere bahabwa.

Yarangirije ku nteruro igira iti « Ingabire za Roho Mutagatifu zamanukiye kuri Kiliziya gatolika uyu munsi niyishime kuko ibyiruye.

 

Nyuma y’ubwo butumwa hakurikiyeho umukino wo kwidagadura w’aba acrobates barererwa muri Groupe Scolaire de la Salle. Berekanye imikino myiza yashimishije benshi nko gusimbuka, guheka umuntu uhagaze, kugendera ku igare ry’umupine umwe, guca mu ruziga rwaka umuriro, kugendera ku mugozi umanitse mu kirere n’ibindi byinshi binyuranye.

Ijambo ry’uhagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta, yatangiye asuhuza abari aho anashimangira inshingano zitoroshye zo kurera cyane cyane ko n’abanyarwanda babicamo umugani bagira bati « Uburere buruta ubuvuke »

Kubyara udakurikirana urubyaro ntabwo uba ufasha Imana mu butumwa yaduhaye bwo kugira isi nziza.

      

U Rwanda kuri ubu ruhagaze neza mu ruhando rw ‘Amahanga kuko rugerageza guteza imbere uburezi. Yagize ati ndashimira insanganyamatsiko mwahisemo igira iti TUBANE KIVANDIMWE, TWITANGIRA INSHINGANO ZACU, TWUBAHIRIZA UBURENGANZIRA BWA BURI WESE.

 

Yasobanuriye abarezi bari aho ko iyo abarezi bubahirije inshingano zabo baba bubahirije uburenganzira bwabo bashinzwe. Yashishikarije abarerwa kurushaho kugira amatsiko, bagafatira urugero ku barezi b’intangarugero, abasaseridoti abepiskopi…yashoje ijambo rye asaba abari aho guharanire kugera aho Kiliiziya na Leta byifuza ko bagera, bahindura imyitwarire kandi buri wese agahangayikishwa n’uko u Rwanda rwacu rwatera imbere.

 

Ijambo rye ryakurikiwe n’agakino k’abanyeshuri barererwa muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil, kari gakubiyemo ubutumwa bwo kudaheza no kudaha akato abanyeshuri babana n’ubumuga. Nyuma y,agakino, abagize itorero rya

Kiruhura ho muri Paruwasi ya Rushaki bagaragaje ibihangano byabo mu mudiho w’ikinimba ndetse n’abarezi banyuranye bava mubyicaro byabo maze bafatanya nabo. Ibirori bikomeza kuryohera abatumirwa.

 

Nyuma y’umuvugo wakurikiyeho wasobanuraga ubumwe bw’abarezi n’abarerwa, hakurikiyeho gutanga ibihembo ku matorero n’abantu ku giti cyabo bagize uruhare mu gususurutsa ibirori by’uwo munsi, nyuma hataho ijambo rya Musenyeri Didace RUZINDANA, washimiye abari aho ndetse akabasabira umugisha w’Imana ari nawo washoje ibirori.

 

Icyakurikiyeho ni ugufungurira abarerwa bari aho kandi n’abarezi bahuriye muri Centre Pastorale aho bakomeje gushimirwa ubwitange bakorana ubutumwa bwabo, banibukijwe kutadohoka kuri izo nshingano.

 

Ibirori byatangiye i saa tatu n’igice birangira ahagana mu ma saa kumi n’imwe, buri wese yerekeza iwe.

 

Reportage : Abbé Antoine NGAMIJE MIHIGO


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »