mar.

14

juin

2011

ABAPADRI BA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI N’ABA BYUMBA MU MIKINO

Amakipe ya Byumba na Kigali bagiye gukina Basketball ku Rwesero
Amakipe ya Byumba na Kigali bagiye gukina Basketball ku Rwesero

1. FOOTBALL


Kuri uyu wa Mbere wa Pentekosti tariki ya 13 kamena 2011, Abapadri ba Arkidiyosezi ya Kigali bahuriye n’aba Diyosezi ya Byumba mu mikino y’umupira w’amaguru na basket ball mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Dominiko Savio, Rwesero. Umupira w’amaguru watangiye i saa cyenda zuzuye utangizwa n’ibisonga by’abepiskopi ba Byumba na Kigali maze ubwo amashoti n’ibitego biba bihawe karibu!


Umukino watangiye Kigali isatira Byumba ariko mu kanya gato biza guhinduka umupira uhabwa Padri RURENGA Narcisse wa Byumba ariko ntiyabona mu izamu neza ubwo aba ateye k’uruhanderw’izamu! Ntibyateye kabiri Kigali yahise igaragaza ko izi guconga agapira maze ku macenga akomeye iba ibonye igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Padri Jacques NDUNGUTSE k’umupira yahawe na Padri Gérard NSHAGAYIMANA.


Byumba ubwo yahise ivuga ko bidakwiye gutsindirwa iwayo maze ubwo amacenga n’amashoti sinakubwira, Padri Agustini HAKIZIMANA aba ahereje Padri RURENGA Narcisse maze umuzamu Patrice wa Kigali aba arawumize!


K’umunota wa makumyabiri w’umukino Padri Janvier DUSABIMANA wa Byumba yashatse guha Byumba igitego ariko biranga. Ku munota wa 25 Padri Viateur wa Kigali na we yashatse gushyiramo ikindi gitego cya kabiri ariko umunyezamu Padri Fidèle NTIYAMIRA wa Byumba ati ntiwangenda mba nkuroga, aba arawufashe!


Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Kigali ku busa bwa Byumba! Mu gice cya kabiri Byumba yakomeje umuhate wo gushaka kwereka Kigali ko imenyereye amarushanwa, dore ko imaze gukina n’Abapadri ba Diyosezi ya Kibungo na Diyosezi ya Nyundo, ariko Kigali nayo iti: “nubwo ari ubwa mbere duserutse, ishyaka dufite riraduharanya”. Muri ako kanya Padri Mathias NSENGIYUMVA umenyereye icyo kibuga dore ko yanagikinnyeho igihe yigaga mu Iseminari nto ya Rwesero, yaboneye ikipe ye ya Kigali igitego cyayo cya kabiri maze umunota wa 37 usigira Byumba akaga gakomeye ko kwishyura ibitego bibiri! K’umunota ariko wa 45, Byumba yashatse kwishyura igitego ariko Padri Patrice wari umuzamu aba arongeye arawumira!


Umukino wakomeje gushyuha ubona amakipe yombi asatirana kandi afite ubushake bwo gutsinda, maze ku munota wa 47 Padri Jaques NDUNGUTSE aba aboneye Kigali ikindi gitego cyayo cya 3.

Ku munota wa 50 Padri Donatien HAKIZIMANA yatabaye Byumba maze aba ayitsindiye igitego cyayo cya mbere, abafana bava hasi, ingoma ziravuga, bituma abakinnyi ba Byumba bagarura ubuyanja maze k’umunota wa 60 Padri Augustini aba ashyizemo ikindi gitego cya kabiri, Byumba ibona guhumeka no kwiruhutsa! Yakomeje gusatira Kigali igira ngo yishyure Kigali yari ifite ibitego bitatu, ariko ifirimbi yanyuma ivuga ari ibitego bitatu bya Arkidiyosezi ya Kigali na bibiri bya Diyosezi ya Byumba.


2. BASKET BALL


Hahise hataho umukino wa Basket ball, wo ukaba wari ishiraniro! Ari Byumba yari ifite abasore b’intarumikwa, Kigali nayo yazihize iti turabereka ko turi abo muri kapitale! Byatangiye Byumba itsinda Kigali ibitego 9 kuri bibiri ariko mu kanya gato Kigali igaragaza ko yitoreza kuri stade amahoro!

 

Byumba ariko yakomeje kugaragaza ko muri basketball ari intahigwa, maze abasore nka P. Emmanuel RUTSINDINTWARANE, ba P. Fidèle NTIYAMIRA, ba P. Paul GAHUTU, ba P. Janvier DUSABIMANA…barahatana, biza kurangira ikipe ya Byumba itsinze ibitego 37 kuri 35 bya Kigali.

 

Umukino wari uwo murwego rwo hejuru, abafana ba Kigali barangajwe imbere na Padri Théophile NKUNDIMANA bari bavuye hasi, abaseminari nabo bafana Byumba karahava!


Hakurikiyeho kwakira abashyitsi no gusabana. Amagambo yavuzwe muri uwo muhango ukomeye akaba yishimiraga uguhura kw’abavandimwe, bagatera agapira, bakidagadura kandi bakamenyana! Musenyeri Didace RUZINDANA igisonga cy’Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yagize ati: “twatsindanywe ubuhanga abandi batagira” yongeraho ko gutsinda umuhanga bishimisha!

 

Musenyeri André HAVUGIMANA, Igisonga cy’Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali n’ibyishimo byinshi yagize ati “twishimire ubusaserdoti, twishimire gusabana nk’abavandimwe”. Yakomeje agira ati “twese twatsinze kuko icyo twifuzaga ari uguhura no gusabana. Ahubwo ikigomba gukurikiraho kubera ko amakipe yose akomeye, ni ukujya hamwe hagakorwa ikipe imwe ikomeye cyane y’Abapadri maze tukazatumira Barcelona tukazakina nayo”! Arangiza avuga ati: “Uyu ni umunsi utazibagirana”.


Umunsi wagenze neza cyane, abapadri basabanye biratinda, indirimbo “ibi bintu ni Yezu wabikoze we” baba barayiririmbye, umunsi usozwa mu byishimo no mu gusingiza Imana.

P. Jean Damascène MUGIRANEZA, Byumba


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »